Ngororero: Perezida wa Sena arasaba abaturage kudasesereza abarokotse Jenoside

Perezida wa Sena y’u Rwanda, Ntawukuriryayo Jean Damascene, arasaba abaturage bo mu karere ka Ngororero kurwanya bivuye inyuma ibikorwa bisesereza abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi ahubwo ko bagomba kurushaho kubaba hafi bakabakomeza.

Ibi yabisabye ubwo kuri uyu wa wambere tariki ya 14 Mata 2014 hunamirwaga Abatutsi bishwe muri Jenoside baruhukiye mu rwibutso rwa Kibirira rubitse imibiri isaga 24 185.

Mu gihe hibukwaga ku nshuro ya 20, inzirakarengane zishyinguwe mu rwibitso rwa Kibirira, abaturage barasabwa kureka gukora ibikorwa bisesereza abarokotse.

Perezida wa Sena y'u Rwanda arasaba Abanyengororero kudaseserza abarokotse.
Perezida wa Sena y’u Rwanda arasaba Abanyengororero kudaseserza abarokotse.

Mucyahoze ari komini Kibirira, ubu ni mu karere ka Ngororero mu murenge wa Gatumba ni hamwe mu hatangiye kugeragerezwa no gushyira Jenoside mu bikorwa kuva mu mwaka 1990.

Muri uyu muhango wo kwibuka Abatutsi bishwe muri Jenoside, hajugunywe indabo mu mugezi wa Nyabarongo, umwe mu migezi ifite amateka mu kwifashishwa n’abishi mu gihe cya Jenoside.

Ibi byanagarutsweho mu buhamya bwatanzwe n’umwe mu barokokeye muri uyu murenge wa Gatumba, uvuga ko yari afite imyaka 6, ariko atakwibagirwa ubwicanyi bakorewe ndetse n’uburyo Abatutsi benshi bajugunywe muri Nyabarongo.

Umugezi wa Nyabarongo waguyemo Abatutsi benshi mu gihe cya Jenoside.
Umugezi wa Nyabarongo waguyemo Abatutsi benshi mu gihe cya Jenoside.

Gusa ubwo twibuka ku nshuro ya 20 Abatutsi bazize Jenoside, haracyari imibiri ikiri hirya no hino itarashyingurwa mu cy’ubahiro ari naho umuyobozi w’Intara y’Iburengerazuba Mukandasira Caritas ahera asaba abaturage gutanga amakuru kugirango iyi mibiri iherekezwe kuko bishobora kudindiza igipimo cy’ubumwe n’ubwiyunge nk’uko abivuga.

Ibi byose ariko bikaba bizagerwaho ari uko abarokotse babawe hafi, ndetse abaturage bagatera indi ntambwe mu kurwanya ibikorwa byose bifite aho bihuriye no gusesereza abarokotse dore ko byagiye byigaragaza muri iki gihe cyo kwibuka, nk’aho hongeye gutemwa inka y’uwarokotse nkuko byagenze mu mwaka washize.

Abayobozi ku rwego rw'igihugu bifatanyije n'Abanyengororero kwibuka abazize Jenoside yakorewe Abatutsi.
Abayobozi ku rwego rw’igihugu bifatanyije n’Abanyengororero kwibuka abazize Jenoside yakorewe Abatutsi.

Perezida wa Sena, Ntawukuriryayo Jean Damascene, akaba asaba aba baturage gutera umugongo ibi bikorwa kuko bihanwa n’amategeko.

Mu rwego rwo gukomeza guha agaciro imibiri y’abazize Jenoside hashyinguwe umubiri umwe, ari na yo mpamvu Perezida wa Sena yakomeje gusaba abaturage kubohoka bakaranga aho imibiri iri igaherekezwa mu cyubahiro, ndetse no kurushaho gufasha abarokotse kwigira.

Hashyinguwe umubiri umwe watahuwe.
Hashyinguwe umubiri umwe watahuwe.

Ernest Kalinganire

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka