Gakenke: Depite Devota yagaye abayobozi bashyigikiye ivangura
Hon Devota Uwamariya witabiriye ikiriyo cyo kwibuka abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu murenge wa Kivuruga mu karere ka Gakenke, ashimira abarokotse Jenoside ku bw’ubutwari bagize, anagaya abayobozi babi batumye habaho ivangura ryatumye Jenoside itizwa umurindi.
Ati “iyo baza kuba abayobozi beza, uyu munsi tuba twicaye hano dutaramye hirya no hino iwacu tureba ibyiza ndetse turino mumihigo yogukora ibindi”.
Hon Uwamariya ahumuriza abaturage batuye mu murenge wa Kivuruga ababwira ko Jenoside itazongera kuba ukundi. Ati “ndagirango mbabwire mukomere, ubuyobozi bwiza ku isonga hariho nyakubahwa perezida wa Repaburika Paul Kagame turabizeza ko Jenoside itazongera kuba ukundi”.

Umuyobozi w’akarere ka Gakenke, Deogratias Nzamwita, avuga ko u Rwanda rwahuye n’akaga gakomeye ubwo bakoronizwaga n’Ababirigi birirwaga mubndorirwamo y’amoko, ariko nanone ubuyobozi bubi bwa repaburika ya mbere niya kabiri bukaba nabwo bwaragiye muri icyo kerekezo cyabo kugeza igihe koko habereye iyi Jenoside”.
Nzwamwita akomeza avuga ko nubwo u Rwanda rwaranzwe n’amateka atari meza bitavuze ko bagomba kuyagumamo kandi bitagomba no kubabuza kwibuka. Ati “nubwo twanyuze mu bibi bikomeye ntitugomba guheranwa n’amateka, tugomba kuyavamo, ariko kuyavamo ntago bivuze ko tutazakomeza kwibuka abacu bazize Jenoside yakorewe Abatutsi”.
Umuyobozi w’ishirahamwe rishinzwe kurengera abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu karere ka Gakenke, Dieudonne Uwimana, avuga ko ari ingenzi cyane kwibuka abavandimwe babo kuko bibafasha kurushaho kwubaka Ubunyarwanda.

Ati “Leta yacu yashyizeho umurongo ujyanye nuko twabana mu mahoro, kugirango nkatwe abacitse ku icumu tubashe kuva mu bibazo twasigiwe na Jenoside ndetse n’Abanyarwanda tubashe kwubaka ibyaduteza imbere tuve mu byadutanya byatuganisha muri Jenoside”.
Uwimana akomeza avuga ko hari imibiri myishi itaraboneka y’abantu bari batuye mu karere ka Gakenke kandi ko abari bahari mu gihe cya Jenoside bakomeza gutanga amakuru y’ahantu imibiri iherereye kugirango nayo izashingurwe mu cyubahiro.
Kageruka Siriyake umwe mu barokotse avuga ko Jenoside yateguwe cyera kuko guhera mu mwaka wa1959 kugera na nyuma ya 1962 nta mahoro bigeze bagirira mu Rwanda kuko bahigagwa impande n’impande mu gihugu.

Iki kiriyo cyabaye mu ijoro rishyira tariki 13/04/2014 cyabanjirijwe n’urugendo rwakozwe ahantu hangana n’ibirometero bine kuva ku rwibutso ruteganyijwe kuzashingurwaho imibiri 901 kuri uyu wa 13 mata 2014 kugera ahaguye abantu benshi muri Buranga baragaruka.
Abdul Tarib
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|