Burera: Urubyiruko rurizeza ko nta Jenoside izongera kubaho mu Rwanda
Urubyiruko rwo mu karere ka Burera rurizeza ubuyobozi n’Abanyarwanda ko nta Jenoside izongera kubaho mu Rwanda, kuko rufite ubuyobozi bwiza buhora burbigisha gukunda igihugu kandi rukaba runafite imbara n’ubushake bwo guharanira icyiza gusa.
Uru rubyiruko rwatangaje ibi ku wa Gatanu tariki 11/4/2014 ubwo rwakoraga urugendo rwo kwibuka ku nshuro ya 20 abazize Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda mu mwaka wa 1994.

Uru rubyiruko rubarirwa mu bihumbi ruherekejwe n’abayobozi mu nzego zitanduknye n’abashinzwe umutekano, rwakoze urugendo rugana ku rwibutso rwa Jenoside rwa Rugarama rushyinguyemo imibiri 16 y’abazize Jenoside yakorewe abatutsi.
Nyuma y’urwo rugendo urwo rubyiruko rwagaragaje umusanzu rufite mu kubaka u Rwanda aho ruhamya ko nta Jenoside izongera kubaho mu Rwanda.
Nkundakozera Joseph, umwe muri urwo rubyiruko yagaragarije ubuyobozi ko urubyiruko rufite imbaraga zo kubaka u Rwanda kandi ko ruzaharanira gukomeza kwigisha bagenzi babo guharanira icyiza gusa.

Agira ati “Urubyiruko ni rwo rwakoze Jenoside ruyikora mu gihugu ariko ruyikora kubera Politiki mbi bari barabigishije. Nyuma urubyiruko ruza guhagarika Jenoside nabwo rubonye abayobozi beza babigishije.
Ubu nk’urubyiruko amahirwe dufite muri iki gihe ni uko dufite ubuyobozi bwiza, buduhora iruhande kandi bugahora budushishikariza gukunda u Rwanda rwacu. Icyo tubizeza ni kimwe: ni uko Jenoside mu Rwanda itazongera kuba kandi noneho tuzahora dushishikariza n’abandi bagenzi bacu twigisha, dukoresheje imbaraga zacu.”

Umuyobozi w’akarere ka Burera, Sembagare Samuel, yasabye urubyiruko rwo mu karere ka Burera kwirinda amacakubiri ayo ari yo yose.
Yakomeje kandi yibutsa urwo rubyiruko ko nyuma y’imyaka 20 Jenoside yakorewe Abatutsi ihagaritswe mu Rwanda, u Rwanda rumaze kugera uri byinshi byiza mu nzego zitandukanye. Ngo ni ngombwa kubisigasira.

Ati “Ntimuzatege amatwi uwo ariwe wese uzabasaba kwinjira mu bikorwa bigamije kubiba ingengabitekerezo ya Jenoside mu Banyarwanda kimwe n’andi macakubiri aho ava akagera. Mugomba gusigasira ibyagezweho kuko u Rwanda ruri mu maboko yanyu mwabishaka mutabishaka.
Ibi bivuze nanone ko ibyiza muzifuriza igihugu cyanyu muzabigeraho. Ariko nanone nimurangara muzaba mugurishije igihugu. Nimugurisha igihugu: amateka azabibabaza. Gusa ntimuzabona icyo mwireguza muri uru rubanza.”

Dipite Nyiramadirida Fortuné yashimye urubyiruko rwo mu karere ka Burera kuba rwakoze urugendo rwo kwibuka abazize Jenoside yakorewe Abatutsi.
Yakomeje arusaba gukomeza kuba intwali ndetse no kurangwa n’urukundo kandi bakaba abarinzi b’amahoro ndetse n’abarinzi b’igihugu.
Mu rwego rwo gukomeza kwibuka abazize Jenoside yakorewe abatutsi ndetse no gufata mu mugongo abacitse ku icumu, urubyiruko rwo mu karere ka Burera, rwari rwitabiriye urwo rugendo rwo kwibuka, twatanze inkunga y’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 40 n’amafaranga 325.
Norbert NIYIZURUGERO
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|