Gicumbi: Yagabiwe inka n’uwo yiciye umubyeyi mu gihe cya Jenoside

Nyuma y’imyaka 20 Jenoside irangiye abarokotse jenoside n’abayikoze batangaza ko ubumwe n’ubwiyunge byabagejeje ku iterambere, kuko batambutse ibyabatanyaga bakareba ibibahuza ubu bakaba bagabirana.

Ibi nibyatangajwe na Niyomugabo Ephrem umwe mubakoze Jenoside wo mu murenge wa Mutete mu karere ka Gicumbi. Avuga ko yagabiwe inka n’uwo yiciye nyina mu gihe cya Jenoside witwa Sylivere Nteziryayo ubu akaba ayoroye ndetse anabimushimira.

Inka bayifashe nk'ikimenyetso cy'urukundo
Inka bayifashe nk’ikimenyetso cy’urukundo

Yavuze ko abarokotse Jenoside bafite ubutwari bwo kwihangana, kuko ngo kuba yaragabiwe inka n’umuntu yahemukiye akamwicira umubyeyi mu gihe cya Jenoside kuriwe yumvise ari ikintu gikomeye kitashoborwa na buri wese.

Ati “ Nakoze Jenoside nishe Abatutsi batagira ingano ndetse nicaga n’abantu ntazi ari uko duhuriye mu nzira nkabona basa n’Abatutsi ibyo bikantera guhita bwica.”

Gusa kugabirwa n’uwo yahemukiye akamwicira umubyeyi byamufashije gutera intambwe akejyera abo yahemukiye bose akabasaba imbabazi, kabone n’ubwo yari yarireze muri Gacaca ngo kuri we ntibyari bihagije ategereye imiryango yahemukiye ngo ayisabe imbabazi.

Nteziryayo avuga ko kumugabira inka yabikoze abikuye ku mutima kuko ngo nyuma yo kwigishwa na komisiyo y’ubumwe n’ubwiyunjye binyuze muri diyoseze katorika ya Byumba yaje kubohoka kuko yigishijwe ko atagomba guheranwa n’agahinda ndetse ko abamwiciye abantu muri jenoside yababariye bataramusaba imbabazi.

Avuga ko n’ubwo abakoze Jenoside bagize umwanya wo kwirega ibyo bakoze mu nkiko gacaca we ngo yumvaga ataribyo byari gutuma abaha imbabazi ahubwo ngo we yababariye bataramusaba imbabazi.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Mutete, Mbonyi Paul, avuga ko ubumwe n’ubwiyunjye byagezweho kuko abarokotse jenoside bahaye imbabazi ababahekuye ku buryo buri wese ujyeze muri uyu murenge ahita abibona ko babanye neza.

Ubu muri uyu murenge wa Mutete hari amatsinda ahuriwemo n’abarokotse jenoside ndetse n’abayikoze mu rwego rwo kwiteza imbere.

Ernestine Musanabera

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka