Barambiwe urugomo rwo muri Santere ya Rwibikonde

Abaturiye n’abatuye muri santere ya Rwibikonde yo mu Karere ka Burera batangaza ko ibatera ubwoba kubera urugomo ruyirangwamo.

Hari mu ma saa tatu z’ijoro zo ku itariki ya 12 Werurwe 2016, ubwo umunyonzi witwa Rushingabigwi bakundaga kwita Sebeni, yatahaga avuye mu kazi ke akanyura mu kabari kamwe kari muri Santere ya Rwibikonde, iri hagati y’imirenge wa Cyanika na Kagogo, kunywa inzoga.

Abaturage bavuga ko iyi santere ibamo urugomo rwinshi.
Abaturage bavuga ko iyi santere ibamo urugomo rwinshi.

Mu ma saa yine ubwo yatahaga, avuye mu kabari, yahuye n’abantu baramufata, bamuteragura ibyuma mu muhogo, benda guca ijosi, baramwica, umurambo we bawusiga munsi y’iteme riri hafi y’iyo santere.

Abamuzi bavuga ko abamwishe baba baramukekagaho amafaranga ngo kuko yari amaze iminsi avuye muri Uganda gupagasa, ngo ndetse yari anamaze iminsi afashe amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 100 mu kimina yabagamo.

Kuri ubu bamwe mu bakekwaho kumwica batawe muri yombi, nyakwigendera we yamaze gushyingurwa.

Urupfu rw’uwo munyonzi rwateye ubwoba abaturiye n’abatuye muri Santere ya Rwibikonde bavuga ko yongeye kugarukamo umutekano muke, ko kandi atari ubwa mbere hicirwa umuntu.

Muri Mutarama 2013, na bwo muri iyo santere harasiwe umucuruzi witwa Habimana Sostene, ahasiga ubuzima, ubwo yahanyuraga mu ma saa moya z’umugoroba atwaye FUSO ye yari irimo amasaka, yari akuye muri Uganda, ayajyanye mu Mujyi wa Musanze.

Mu ntangiriro za 2013, muri Santere ya Rwibikonde harasiwe umucuruzi wari utwaye Fuso.
Mu ntangiriro za 2013, muri Santere ya Rwibikonde harasiwe umucuruzi wari utwaye Fuso.

Abandi bantu babiri bari bari kumwe n’wo mucuruzi mu modoka barakomeretse bikomeye bajyanwa kwa muganga.

Amakuru yatanzwe mu rubanza rw’abakekwagaho kumwica, avuga ko iyicwa rye ryaturutse ku makimbirane ashingiye ku bucuruzi, yaturutse ku kutumvikana hagati ye n’undi mucuruzi bari bafatanyije ubucuruzi bw’imyaka.

Si ibyo gusa kuko no mu mwaka wa 2015, hafi y’iyo santere hiciwe umugore witwa Nyiramakoma, ku mugoroba ubwo yari avuye muri Uganda gupagasa.

Hari uwahakubitiwe ku manywa y’ihangu

Nshimiyimana Jean Claude, uturiye Santere ya Rwibikonde, ahamya ko iyo santere ibamo urugomo rukomeye rukururwa n’abasinzi b’ibiyobyabwenge birimo kanyanga. Ahamya ko nawe yahakubitiwe ku manywa y’ihangu kandi ntacyo avuganye n’abamukubise.

Agira ati “Nigeze kuhaca kandi nta n’icyo mvuganye n’umuntu, numva umuntu ankubise igikoni cya hano (ku rutugu)! Ni uko nagize amahirwe sinapfa, ni Imana yandokoye…jye sinywa inzoaga ariko niyo naba nzinywa sinahanywera sa kumi n’ebyiri (z’umugoroba).”

Nkunzwenimana Samson, na we ahamya ko santere ya Rwibikonde irimo umutekano muke utuma abayituriye n’abayituyemo bahora bafite ubwoba bwo kugirirwa nabi. Avuga ko uwo mutekano muke ukururwa n’ibirara bihaba.

Agira ati “Haba ibirara! Noneho kenshi na kenshi hakaba n’abahasohorera bavuye muri za kanyanga…noneho (ibyo birara) byaba byabuze nk’amafaranga yo kujya kunywa, bakumva ko bakwica umuntu ngo bamwake amafaranga.”

Akomeza avuga ko abaturage bamwe badapfa kwegera iyo santere batinya kugirirwa nabi n’ibyo birara. Yongeraho avuga ko urugomo ruhabera ari urwo kuva kera. Ababyeyi babo na bo ngo barabizi.

Nkunzwenimana, uri mu kigero cy’imyaka 50 y’amavuko, avuga ko bibaza impamvu iyo santere ihoramo urugomo, rutajya rucika, kuko ngo nta kwezi kwashira hatumvikanye abantu baharwaniye cyangwa bahakubitiwe kandi andi masantere bituranye atuje.

Agira ati “Sinzi! Ni nka satani yahateye kubera ko abasaza ba kera bahanyweraga, tujya twumva ngo na bo bakundaga kurwana cyane. Abasaza bahavuye n’ubundi abasore barakura, bahamenyera n’ubundi ugasanga nabwo bari gukunda kuharwanira.”

Aha ni ho hiciwe umunyonzi Rushingwabigwi.
Aha ni ho hiciwe umunyonzi Rushingwabigwi.

Santere ya Rwibikonde iri ku muhanda wa kaburimbo Musanze-Cyanika. Imirenge ibiri ihuriye kuri iyo santere, ari yo Kagogo ifite igice cyo hepfo y’umuhanda na ho Cyanika ikagira icyo haruguru.

Abatuye n’abaturiye iyo santere bahamya ko abahohotera abantu baturuka muri iyo mirenge. Basaba ubuyobozi gushakira abo bantu muri ako gace. Gusa ariko ngo hari abamara gukora ayo mahano bagahita bahungira muri Uganda.

Basaba ko abafatwa bajya bahanwa by’intangarugero

Aba baturage bavuga ko urugomo rubera muri Santere ya Rwibikonde rubatera ubwoba. Bakaba basaba ubuyobozi kuhafatira ingamba kugira ngo hatazongera kwicirwa umuntu.

Mukambuguje Beatrice, waganiriye na Kigali Today nyuma y’urupfu rw’umunyonzi Rushingabigwi, asaba ko uzahamwa n’icyaha cyo kwica uwo munyonzi yazahanwa by’intangarugero.

Agira ati “Jyewe ikintu nabona, nabona ko umuntu wafatwa yishe uyu musore, na we yahanishwa ikintu cyo kwicwa, icyo gusa. Naho kumufunga, bakamufungura, akagaruka ari gusekera uwabuze uwe, ntabwo byacamo. Undi na we ubikora cyangwa ubitekereza akarekera aho.”

Ubuyobozi bw’Umurenge wa Kagogo bufatanyije n’ubw’uwa Cyanika busaba abaturage baturiye Santere Rwibikonde n’abayituyemo gukomeza kurara amarondo kandi bagatanga amakuru kugira ngo ibyaha bikumire bitaraba.

Ibyo ngo byatuma urugomo rwo muri iyo santere rucika burundu; nk’uko Butoyi Jean Louis uyobora Umurenge wa Kagogo abisobanura. Avuga ko bafatanyije n’Umurenge wa Cyanika bagiye gushyira muri iyo santere irondo rihoraho.

Ahamya ko ubusanzwe irondo ryabaga riri ku biro by’Akagari ka Kayenzi ko mu Murenge wa Kagogo, kari hafi y’iyo santere, yo ntibayiteho.

Agira ati “Tugiye kuhashyira gahunda y’amarondo akurikirana, tukahakurikirana umunsi ku munsi kandi abaturage bagatanga amakuru hakiri kare, bamenyesha amakuru y’ibihabera. Ku buryo mu minsi itaha haraba hari ku murongo.”

Nubwo uyu muyobozi atangaza ibi ariko, abaturage bavuga ko n’ubusanzwe bararaga irondo. Ariko bahamya ko n abo batajyaga barirara muri Santere ya Rwibikonde, batinya ko bagirirwa nabi.

Ariko bakomeza bavuga ko kuba ubuyobozi bwabasabye kurara irondo muri iyo santere bagiye kubikora kuko bizeye ko n’inzego z’ umutekano zizabatera ingabo mu bitugu.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

BIRABABAJEPE

NKURUNZIZATEWO yanditse ku itariki ya: 14-05-2016  →  Musubize

blrababajepe

NKURUNZIZATEWO yanditse ku itariki ya: 14-05-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka