Batangiye gusiza ahazubakwa Kaminuza Mpuzamahanga y’Ubuvuzi i Burera

Ibikorwa byo kubaka kaminuza mpuzamahanga y’ubuvuzi mu Karere ka Burera byaratangiye, kuri ubu bari mu gikorwa cyo gusiza ikibanza izubakwamo.

Urebeye hejuru ni uko igishushanyo mbonera kigaragaza uko izaba imeze.
Urebeye hejuru ni uko igishushanyo mbonera kigaragaza uko izaba imeze.

Iyi kaminuza izaba yitwa University of Global Health Equity (UGHE), irimo kubakwa mu Murenge wa Butaro ku musozi uteganye n’Ibitaro bya Butaro bizwiho kuzura kanseri.

Ubuyobozi bw’iyo kaminuza buvuga ko ibikorwa byo gusiza ikibanza bizamara amezi ane ubundi bagatangira kubaka. Mu myaka ibiri ngo inyubako zose zizaba zuzuye ubundi iyo kaminuza itangire kwakira abanyeshuri.

Ni kaminuza izaba iri ku rwego mpuzamahanga kuko izatanga ubumenyi buhanitse mu by’ubuvuzi bw’abantu bikazatuma ireme ry’ubuvuzi rirusaho kuzamuka haba muri Afurika ndetse no ku isi muri rusange.

Iyi kaminuza irubakwa ku bufatanye bwa Leta y’u Rwanda, Kaminuza ikomeye yo muri Amerika yitwa Harvard ndetse n’umushinga wo muri Amerika witwa Partners In Health: Inshuti Mu Buzima.

Izubakwa mu byiciro kuko hakenewe Hegitari 100 z’ubutaka zigomba kubakwaho ibikorwa byose by’iyo kaminuza ariko ntibarazibona zose.

Mu cyiciro cya mbere habanje kuboneka Hegitari 35. Kuri izo Hegitari ziri gusizwa ni ho hazaba hari icyizaro cy’ishuri, amashuri, amacumbi n’izindi nyubako. Abari bahatuye bose babarirwa mu miryango 99 bahawe ingurane,barimuka. Ubutaka n’ibindi bikorwa by’abo baturage byari bihari byishyuwe Miliyari 1.300Frw.

Batangiye gusiza ikibanza.
Batangiye gusiza ikibanza.

Icyiciro cya kabiri kigizwe n’ubutaka buzubakwaho izindi nyubako, nabwo bungana na Hegitari 35, buzashakwa mu mwaka wa 2016-2017. Abahatuye nabo bazimurwa, bahabwe ingurane ingana na Miliyari 1.500Frw. Hegitari 30 zizaba zisigaye nazo zizashakwa nyuma.

Iyi kaminuza mpuzamahanga y’ubuvuzi izuzura itwaye Miliyoni 150$, abarirwa muri Miliyari zirenga 100Frw.

Kaminuza ngo yatangiye kubazanira ubukire

Abaturage bo mu Karere ka Burera cyane cyane abo mu Murenge wa Butaro bahamya ko, usibye kuba iyo kaminuza igiye gutuma abana babo babona aho bigira hafi, ngo izabazanira n’ubukire kuko izabagurira umusaruro w’imyaka itandukanye beza.

Uku ni ko izaba isa imbere.
Uku ni ko izaba isa imbere.

Bamwe mu baturage bimuwe bo bavuga ko batangiye kubona inyungu zayo. Mahoro Evode, uri mu kigero cy’imyaka 25, avuga ko ubutaka yahawe n’ababyeyi be, bamuhaye ingurane yabwo, yimukira ahandi.

Amafaranga y’ingurane yahawe, adashaka kuvuga umubare wayo, avuga ko yatumye abasha kubaka inzu ifite agaciro ka Miliyoni 3.5Frw. Yaguzemo inka y’inzungu ifite agaciro k’ibihumbi 300Frw ndetse anagura imirima itandatu. Ibyo byose ngo ntiyari kubigeraho vuba iyo atimurwa.

Agira ati “Iyi kaminuza batuzaniye n’ingurane twahawe, jye byaranshimishije kandi byaranyunguye 100%...nta byiza biruta ibyongibyo jye ndabishima. Ahubwo kaminuza yarakoze iraza.”

Nubwo ariko hari abaturage bimuwe bavuga ko batangiye kubona ibyiza by’iyo kaminuza, ngo hari n’abandi bahawe ingurane z’amafaranga, babona ari menshi, batangira kuyakoresha ibitabyara inyungu nko kuyanywera gusa.

Budigiri Lazare, umwe mu baturage, ahamya ko ibyo byatewe n’imyumvire yabo iri hasi itaratumye bamenya gukora igenamigambi hakiri kare ngo bategure imishinga bazayashoramo.

Aka gosozi kose kazajyaho inyubako z'iyo kaminuza.
Aka gosozi kose kazajyaho inyubako z’iyo kaminuza.

Budigiri aha niho ahera asaba ubuyobozi kuba hafi abaturage kugira ngo amafaranga azahabwa abazimurwa ahandi, atazabapfira ubusa nkuko byagenze kuri bamwe bimuwe mbere.

Agira ati “Inama nziza ni zo dushaka z’abayobozi. Ntacyo twakwikorera ubwacu bwite! Inama nyinshi buri igihe…kugira ngo (amafaranga) atazadupfira ubusa. Ntabwo twese duhuje gahunda. Ntabwo duhuje imico!”

Hafashwe ingamba kugira abaturage batazatindahara

Umuyobozi w’akarere ka Burera, Uwambajemariya Florence, avuga ko bafashe ingamba nyuma yo kubona ko hari bamwe mu baturage bimuwe bagapfusha ubusa amafaranga y’ingurane bahawe.

Uwambajemairiya akomeza avuga ko abazimurwa mu kindi cyiciro bazabanza kwerekwa aho batura kandi bafashwe kubyaza umusaruro amafaranga bahawe, bibumbira mu makoperative: biryo bakore imishinga ibyara inyungu, izabafasha kugira iterambere rirambye.

Ikindi ngo ni uko abimuwe bari mu ba mbere bazajya bahabwa akazi mu bikorwa byo kubaka iyo kaminuza.

Ubuyobozi bw’Intara y’Amajyaruguru nabwo bwaje gufasha Akarere ka Burera kugira ngo abaturage bimuwe ndetse n’abazimurwa aho iyo kaminuza izubakwa, bazarusheho kugira iterambere aho kugwa mu bukene kuberayo.

Ubwo tariki ya 13 Nyakanga 2016, Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Bisenibamwe Aimé, yasuraga abaturage bo mu murenge wa Butaro, yasabye ubuyobozi bw’akarere ka Burera kwegera abaturage, babereka ibyiza by’iyo kaminuza n’uburyo bagomba kuyibyaza umusaruro.

Uku ni ko izaba isa imbere.
Uku ni ko izaba isa imbere.

Guverineri Bosenibamwe ariko asaba by’umwihariko abaturage bimuwe ndetse n’abazimurwa, gutekereza bugari, bagakora imishinga itandukanye irimo kubaka amacumbi kuko ubusanzwe ntayahari.

Agira ati “Twabasabye ko batekereza kubaka amacumbi aciriritse, acumbikirwamo abakozi bazajya bakora muri kaminuza ndetse n’abakora ku bitaro (bya Butaro) n’abandi bose bagenda i Butaro. Twabasabye ko bashyiraho amaduka aciriritse….kugira amafaranga yose azaze ashyira mu bikorwa imishinga bateganyije.”

Twahirwa Anaclet, umwe mu baturage bimuwe, avuga ko inama bagenda bahabwa n’abayozi bazazikurikiza kugira ngo batazagwa mu bukene.

Agira ati “Twamaze kwitegura, twabonye ubutaka, tubona n’aho kubaka. Turashaka noneho kugira ngo twubake ahandi ho kubyaza umusaruro, tuvuge nko mu bucuruzi.”

Iyo kaminuza y’ubuvuzi iri kubakwa ahantu h’icyaro. Umuhanda uhagera ni ibitaka gusa kuburyo kuhagera bigoye. Ariko kuri ubu hatangiye ibikorwa byo gushyira kaburimbo muri uwo muhanda.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka