Perezida Kagame yanenze abayobozi babangamiye ubucuruzi bw’umucanga i Rubavu

Perezida Paul Kagame yanenze ivangura ryakoreshejwe mu gushyiraho amabwiriza yo guhagarika icuruzwa ry’umucanga ku Banyekongo baza kuwugura mu Rwanda, nyuma yo kubazwa iki kibazo mu ruzinduko yagiriye mu Karere ka Rubavu.

Ikibazo yakigejejweho mu biganiro byamuhuje n’abavuga rikumvikana bo mu Karere ka Rubavu, byabaye ku mugoroba wa tariki ya 25 Werurwe 2016.

Perezida Kagame yanenze abayobozi babangamiye ubucuruzi bw'umucanga.
Perezida Kagame yanenze abayobozi babangamiye ubucuruzi bw’umucanga.

Abakura umucanga mu mugezi wa Sebeya mu karere ka Rubavu bakawugurisha imodoka z’Abanyekongo ziza kuwufata mu Rwanda basabye Perezida Kagame kuborohereza ubucuruzi bwabo ku Banyekongo kuko isoko ryabo 97% ari bo barifite.

Perezida Kagame abajije abahagaritse icuruzwa ry’umucanga ku modoka z’Abanyekongo, yasubijwe ko byakozwe n’Urwego rushinzwe Abinjira n’Abasohoka kubera ko na bo babisabwe n’Ikigo cy’u Rwanda gishinzwe kwita ku Bidukikije (REMA); ariko ntibasobanura impamvu yo guhagarika imodoka z’Abanyekongo kandi Abanyarwanda bemerewe kuwugurishwa.

Umuyobozi w’uru rwego mu Ntara y’Iburengerazuba asobanura ko bahagaritse imodoka kubera ko umucanga mwinshi wajyanwaga Congo kandi imodoka z’Abanyarwanda zawujyana zikabuzwa, bigaharirwa imodoka z’Abanyekongo gusa.

Aho imicanga ikurirwamo ku mugezi wa Sebeya, hari urukuta rw'amabuye rurinda umugezi kwangirika.
Aho imicanga ikurirwamo ku mugezi wa Sebeya, hari urukuta rw’amabuye rurinda umugezi kwangirika.

Perezida Kagame utanyuzwe n’ibisobanuro yatangaje ko kuba isoko ry’umucanga w’u Rwanda riri muri Congo atari ikibazo.

Ati “Sinumva ikibazo kuba umucanga mwinshi ugurishwa Congo kereka niba hari amategeko yicwa cyangwa bihungabanya ibidukikije ariko kuba Umunyarwanda awugura ntibitere ikibazo, nta mpamvu ku Banyekongo byagombye gutera ikibazo.”

Kigali Today iganira n’abakura umucanga muri Sebeya bakanawucuruza, bavuga ko bibumbiye mu makoperative akora ubucukuzi bw’umucanga yemewe n’Akarere ka Rubavu, babikorera ahantu hagera ku icumi kandi bitunze ababarirwa mu bihumbi birindwi.

Nizeyimana Salomon uyoboye ishyirahamwe KADER (Koperative Dukoreshe Amaboko Yacu) avuga ko ikibazo cyatangiye tariki ya 20 Kanama 2015 ubwo abashoferi bajyana umucanga i Goma muri Congo bamenyeshejwe n’urwego rushinzwe abinjira n’abasohoka ko batemerewe kwambukana umucanga muri Congo kubera ko idasorerwa.

Agira ati “Twahise dukurikirana ikibazo mu kigo gishinzwe imisoro, batubwira ko nta kibazo, ariko kugira ngo abahagarika abashoferi babone gihamya, baduha udutabo twa ‘fagitire’ tuzajya dutanga. Uwo tuyihaye iriho kashi ya Rwanda Revenue Authority yagera ku mupaka akayerekana.”

Imicanga yakuwe mu mugezi ubu yabuze isoko, iri aho gusa.
Imicanga yakuwe mu mugezi ubu yabuze isoko, iri aho gusa.

Nizeyimana avuga ko bamaze kubona fagitire bacyetse ko ikibazo kirangiye bongera gutumaho abashoferi ngo baze batware umucanga ariko na bwo urwego rushinzwe abinjira n’abasohoka rurabahagarika, rubabwira ko nta burenganzira bwo gutwara umucanga kandi bawuguze banasoze.

Nizeyimana agira ati “Twahise twumva ko hari ikindi kibazo, twandikira inzego zifite mu nshingano ubucuruzi bw’imicanga harimo Minisiteri ishinzwe ubucuruzi MINICOM n’ishinzwe umutungo kamere MINIRENA ngo badufashe.”

Yongeraho, ati “Tariki ya 14 Nzeri 2015, batwandikira batubwira ko nta kibazo dufite bahereye ku byangombwa twari twatanze, bandikira n’izindi nzego; ndetse dukorana inama n’ubuyobozi bw’akarere n’intara n’abashinzwe imisoro n’abinjira n’abasohoka. Inama yabaye tariki 19 Nzeri 2015 batwemerera gukora.”

Nizeyimana avuga ko bongeye gutumiza imodoka zitwara umucanga ziraza zirapakira ndetse zitanga imisoro, ariko zijyanye umucanga zigeze ku mupaka ubuyobozi bw’abinjira n’abasohoka bubihanangiriza ko batagomba kugaruka, akazi gahagarara gutyo.

Abakura umucanga mu mugezi wa Sebeya babwiye Kigali Today ko bafite ibyangombwa kandi basorera Leta ku buryo bubahiriza amategeko yo kubungabunga umugezi wa Sebeya.

Umwe muri bo yagize ati “Uburyo ducukura umucanga ntibibangamira ibidukikije kuko ubuyobozi bw’akarere bwatweretse ibyo tugomba kugenderaho, twabanje gukora urukuta rw’amabuye kugira ngo bitongera umugezi cyangwa ngo bitere inkangu.”

Ati “Akazi dukora ni ugukuramo umucanga ushobora gutuma umugezi wakuzura amazi agatera umwuzure. Twateye imbingo n’ibiti ku nkengero z’umugezi kugira ngo tubungabunge umugezi kuko tuzi neza ko udutunze kandi habaye ikibazo, byagira ingaruka ku miryango yacu.”

Bamwe mu batwara imodoka ziza gupakira umucanga zivuye mu Mujyi wa Goma, babwiye Kigali Today ko guhagarikwa byabateye igihombo gikomeye.

Umwe utarashatse ko amazina ye atangazwa kubera umutekano wo kunyura ku mupaka, yagize ati “Iyo twambuka tuje gupakira umucanga twishyura amadolari 300 kugira ngo tubone uruhushya rutwemerera kwinjira mu Rwanda “Carte d’Entrée” rumara amezi atatu."

Yakomeje agira ati "Buri modoka uko ipakiye umucanga igiye kwambuka yishyura ibihumbi 10Frw bijya mu isanduku ya Leta, tukishyura n’amafaranga y’umucanga tujyanye.”

Uyu mushoferi avuga ko bafite ibyangombwa byuzuye, imodoka zifite ibyangombwa byuzuye kandi n’ababagurisha bafite ibyangombwa, ariko ngo ntibazi impamvu babuzwa gupakira umucanga.

Agira ati “Byaduteje igihombo kuko “Carte d’Entrée” twaguze ntituzikoresha, abafashe inguzanyo mu gukora aka kazi ko gupakira umucanga ubu barashobewe.”

Imodoka zipakira imicanga ku mugezi wa Sebeya ziwujyana Goma zibarirwa muri 50 kandi buri modoka ikora inshuro enye ku munsi iwujyana Goma.

Rwiyemezamirimo wari ushinzwe gusoresha ubucuruzi bw’umucanga ku mugezi wa Sebeya, nubwo yirinze kuvuga ingano y’amafaranga yabonaga, avuga ko akarere kabihomberamo cyane ndetse ngo n’intego y’amafaranga kari karihaye mu kwinjiza, ishobora kutagerwaho.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 5 )

nje mbona uwabikoze hari amabwiriza yarafite ajyanye no kurengera inyungu rusange z’abaturage nubwo wenda bitakozwe neza ariko byose byaganishaga kwiterambere ya abaturage

loto yanditse ku itariki ya: 29-03-2016  →  Musubize

Munyibukije ikintu abayobozi bahishe His excellence igihe yasuraga Rubavu ku kibazo cy’abana bata ishuri: Habuze n’umwe uhingutsa ikibazo cy’abayobozi b’ibigo basaba amafaranga y’umurengera ababyeyi bishingikirije rwa ruhari rw’umubyeyi mu burezi bw’umwana ndetse n’intege nke za komite z’ababyeyi ziboneka hafi ya hose. Hari abakabya kwigiriza nkana ku ba babyeyi! namwe mwibaze ikigo k’ishuri gishobora gusaba umubyeyi 24,800 Frw ku mwana umwe wiga mu mashuri abanza ku mwaka kandi na Leta yamutangiye andi 4500 Frw ndetse ikishyura n’umushahara wa mwarimu!!! Siniriwe mvuga muri za 9 na 12 YBE ho ni ibicika! None muribwira ko umubyeyi ufite abana batatu bane ikindi azakora kitari ukubakura mu ishuri ari iki??? Ugira ngo ndabeshya nage kuri Remera Protestant aramenya impamvu abana barivamo! Niba Leta ititaye kuri iki kibazo bose barashiramo ahubwo!!!

Sematari Didas yanditse ku itariki ya: 29-03-2016  →  Musubize

MURABONA KO URIYA USHINZWE ABINJIRA NABASOHOKA MUKARERE KA RUBAVU ARIWE WATEJE ICYOKIBAZO BIGARAGARA KO ARIWAWUNDI USUZUGURA IBYEMEZO ABAYAGIRANYE NIZINDI NZEGO UBUNDI NYAKUBAHWA ABAYASIZE AMUKUYEHO KUKO URIYA ASHOBORA KUBA MURIBABANDI BADINDIZA ITERAMBERE RYA BATURAGE UKIBAZA AHOBIVA NIKIBYIHISHE INYUMA UKAKIBURA.

waliha yanditse ku itariki ya: 28-03-2016  →  Musubize

jyewe si numva impamvu abantu runaka babuza amahirwe abandi.tekereza uburyo Mzee wacu yakira ibi bintu! mugihe yakabaye yicaye atuje yizeye ko buri muntu wese mu kazi ke ari sawa sawa service zihabwa abaturage neza,agatungurwa no kumva ko wa muturage abangamiwe.urumva Mzee wacu atihangana koko!.oya mu tekereze namwe mumbwire imizigo tumwikoreza.
jyewe inkunga yajye ngiye gusengera imitima y’uwitwa umuyobozi wese uwiteka amuremere ubwenge n’ubushishozi bishya.bityo Mzee wacu aho azajya asura ajy’agaruka anezerewe.kuko maze gushenguka umutima rwose ishavu n’agahinda batera Mzee wacu.

laurent yanditse ku itariki ya: 27-03-2016  →  Musubize

jyewe si numva impamvu abantu runaka babuza amahirwe abandi.tekereza uburyo Mzee wacu yakira ibi bintu! mugihe yakabaye yicaye atuje yizeye ko buri muntu wese mu kazi ke ari sawa sawa service zihabwa abaturage neza,agatungurwa no kumva ko wa muturage abangamiwe.urumva Mzee wacu atihangana koko!.oya mu tekereze namwe mumbwire imizigo tumwikoreza.
jyewe inkunga yajye ngiye gusengera imitima y’uwitwa umuyobozi wese uwiteka amuremere ubwenge n’ubushishozi bishya.bityo Mzee wacu aho azajya asura ajy’agaruka anezerewe.kuko maze gushenguka umutima rwose ishavu n’agahinda batera Mzee wacu.

laurent yanditse ku itariki ya: 27-03-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka