Abaturage batakambiye Guverineri, agiye kubakemurira ikibazo arababura

Abaturage bo mu murenge wa Nyamyumba muri Rubavu, batakambiye Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba ngo abakemurire ikibazo cy’amakimbirane y’ubutaka, abasuye arababura.

Munsi y'uwo munara uri ku musozi, nibwo butaka burimo guteza amakimbirane mu Karere ka Rubavu
Munsi y’uwo munara uri ku musozi, nibwo butaka burimo guteza amakimbirane mu Karere ka Rubavu

Abaturage bafitanye amakimbirane ashingiye ku butaka ni abo mu muryango wa Sebarabenga n’abakomoka ku muryango wa Munyengomba Apollinaire, bose batuye murenge wa Nyamyumba akagari ka Rubona.

Abo mu muryango wa Sebarabenga nibo bandikiye Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba, Munyantwari Alphonse bamusaba kubafasha gukemura ikibazo bafitanye n’abo mu muryango wa Munyengomba.

Bamwandikye bamubwira ko ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu bwarimo kubakura mu masambu yabo bitarenze Mutarama 2017.

Tariki ya 21 Ukuboza 2016, Guverineri Munyantwari yasuye umurenge abo baturage batuyemo, inteko y’abaturage iraterana, yiteguye gukemura ikibazo abo baturage bafitanye ariko abo mu muryango wa Sebarabenga barabura.

Nyuma yo kubabura, yatangaje ko ikibazo cy’abo baturage kigomba gukemuka neza aruko iyo miryango ihurijwe hamwe.

Agira ati “Ikibazo ntigishoboye gukemurwa kuko bamwe mubafite ikibazo badahari, duteganya ko tugomba kubashaka tukicara tugakemura ikibazo binyuze mu bwumvikane.”

Guverineri Munyantwari avuga ko ikibazo iyo miryango ifitanye kizakemuka ihurijwe hamwe
Guverineri Munyantwari avuga ko ikibazo iyo miryango ifitanye kizakemuka ihurijwe hamwe

Uko ikibazo giteye

Ikibazo cy’amakimbirane ashingiye ku butaka cy’abo baturage kimaze imyaka 57. Ni amakimbirane y’ubutaka ari hagati y’abakomoka kuri Munyengomba Apollinaire (yitabye Imana) wabyawe na Nkwaya nawe ukomoka kuri Burege hamwe n’umuryango wa Sebarabenga (yitabye Imana).

Mu mwaka 1959 Burege yahunze ameneshejwe, ahungira muri Congo, asigira ubutaka umuturanyi we Sebarabenga.

Nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi, Munyegomba ukomoka kuri Barege yarahungutse asubizwa ubutaka bw’umuryango we na Sebarabenga.

Umuturage asobanurira Guverineri n'abandi bayobozi ikibazo cy'amakimbirane gihari
Umuturage asobanurira Guverineri n’abandi bayobozi ikibazo cy’amakimbirane gihari

Tariki ya 21 Mata 1995, banditse inyandiko igaragaza ko ikibazo bafitanye cy’isambu gikemutse burundu.

Mu mwaka wa 1997 Sebarabenga yitabye Imana maze abo mu muryango we batanga ikirego ko Munyengomba Apollinaire yabatwariye ubutaka.

Birengagiza amasezerano Sebarabenga yagiranye na Munyengomba ahubwo batangira no kwigabiza ayo masambu ya Munyengomba.

Tariki ya 22 Werurwe 1997, iyahoze ari Superefegitura ya Gisenyi yakoranye inaa n’abari ba konseye bakurikirana ikibazo, hafatwa umwanzuro ko Munyengomba Apollinaire usubijwe amasambu ye n’abari bayarimo.

Abo mu muryango wa Sebarabenga basubije amasambu ariko ntibishimira uwo mwanzuro w’icyari Superefegitura.

Bahise bajya gutakambora icyari Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu, amajyambere ya komini no Gutuza abantu bayisaba kurenganurwa bagasubizwa ubutaka bwabo bwatwawe na Munyengomba Apollinaire.

Mu mwaka 1998, Musabyimana ubu uhagarariye umuryango wa Sebarabenga yisunze Urukiko rwa Mbere rwa Gisenyi arega Munyengomba Apollinaire ko yabanyaze isambu yabo.

Mu rubanza rufite nimero y’idosiye ya RC 781/R2/98 rwo ku itariki ya 21 Gicurasi 1998, urukiko rwemeje ko icyo kirego gisibwa kuko uwareze atagikurikiranye.

Undi wo mu muryango wa Sebarabenga witwa Kazaviyo nawe yareze Munyengomba Apollinaire ko yigabije imirima y’umuryango wabo.

Urubanza rwabo rwahereye mu cyari Urukiko rwa Mbere rwa Gisenyi kugeza mu Rukiko Rukuru urugereko rwa Musanze, maze mu rubanza rufite nimero ya dosiye RCAA 0221/06/HC/MUS hemezwa ko Kazaviyo atsindiye imirima ye itatu iri mu isambu y’umuryango wa Burege.

Amasambu yongeye kwigabizwa n’abo mu muryango wa Sebarabenga

Mu mwaka wa 1998, ubwo aya masambu yaburanwaga, abacengezi bateye Nyamyumba bica Munyengomba n’abo mu muryango we, abasigaye barahunga maze ubutaka bwongera gutwarwa nabo mu muryango wa Sebarabenga.

Muri 2011, abo mu muryango wa Sebarabenga bibarujeho ubwo butaka banahabwa ibyangombwa bya burundu, bamwe baranabugurisha.

Nyamara abo mu muryango wa Munyegomba bari bandikiye Akarere ka Rubavu bugasaba ko ubwo butaka butabarurwa ku bo mu muryango wa Sebarabenga.

Musafiri Ntwali Julien, ukuriye umuryango wa Munyegomba yasabye ubuyobozi kubafasha kugaruza ubutaka bwabo bwatwawe, inzego z’ubuyobozi zirimo Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu, Intara y’Iburengerazuba n’Akarere ka Rubavu bemeza ko ibyangombwa by’ubutaka bwatanzwe byasubizwa.

Hafatwa umwanzuro ko abatazabikora, ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu bukazakora umwanzuro uzafasha umuryango wa Munyengomba kubakurikirana mu nkiko.

Inzego zari zishinzwe gukurikirana ikibazo zemezaga ko ubutaka umuryango wa Munyegomba ugomba guhabwa ari Hegitari 2.5. Naho imirima itatu uwitwa Kazoviyo yatsindiye mu rukiko akayigumana.

Hemejwe ko ubwo butaka bugomba kuba bwasubijwe umuryango wa Munyegomba bitarenze ukwezi kwa Kamena 2014.

Abo mu muryango wa Sebarabenga ngo ntibazava muri ayo masambu

Ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu buvuga ko bwifuza kurangiza iki kibazo ubundi abatanze ibyangombwa by’ubutaka kandi bitari byemewe bakabibazwa.

Umuyobozi w'Akarere ka Rubavu avuga ko abo mu muryango wa Sebarabenga bagomba kuva mu butaka bwa bandi bitarenze Mutarama 2017
Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu avuga ko abo mu muryango wa Sebarabenga bagomba kuva mu butaka bwa bandi bitarenze Mutarama 2017

Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu, Sinamenye Jeremie avuga ko ubutaka buri mu makimbirane butubatsweho ahubwo buhingwaho, akavuga ko abafatiriye imirima bagomba kuyivamo bitarenze mu ntangiriro z’umwaka wa 2017.

Agira ati “Icyo twakoze ni ugushyira mu bikorwa ibyo biyemereye barangiza bakabirengaho bakanga kuva mu masambu kandi aribo bari bagaragaje ubutaka bwo gusubizwa n’igihe bazabuviramo.”

Akomeza ahakana ibyo abaturage bamushinga birimo kuvuguruza inkiko. Avuga ko imirima bashaka gusubiza umuryango wa Munyegomba butigeze buburanishwa mu nkiko.

Niyonderera Froduard ukomoka mu murango wa Sebarabenga avuga batiteguye kuva muri ayo masambu ngo kereka ubuyobozi bubashakiye ahandi bajya.

Agira ati “Nishaka ahandi hantu izatwishyura tuzabona kuyavamo, nonese twayavamo kandi ariyo adutunze.”

Ubuyobozi bw’akarere ka Rubavu bwasabye abaturage kuba bavuye muri ayo masambu bitarenze tariki ya 20 Mutara 2017.

Abatazabikora ngo bazatangira kubarirwa amafaranga y’ubukode, abaturage bagasaba ko ubuyobozi bw’Intara n’izindi nzego bandikiye bwabarenganura.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

nabikemure

tuyisengermmanwer yanditse ku itariki ya: 27-04-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka