Badindijwe n’iyangirika ry’umuhanda Cyanika-Musanze wangiritse

Abakoresha umuhanda Cyanika-Musanze bibaza igihe uyu muhanda uzakorerwa, kuko ushaje ku buryo udindiza ubuhahirane ukanateza n’impanuka.

Imodoka zikoresha umuhanda Cyanika-Musanze zikatira ibinogo biwurimo zikanyura ku ruhande.
Imodoka zikoresha umuhanda Cyanika-Musanze zikatira ibinogo biwurimo zikanyura ku ruhande.

Uwo muhanda ni umwe mu mihanda ikoreshwa cyane mu Rwanda, kuko unyurwamo n’ibinyabiziga bitandukanye birimo amakamyo yikoreye ibicuruzwa, aturuka ku cyambu cya Mombasa n’ahandi ajya hirya no hino mu Rwanda, muri Kongo n’i Burundi.

Uwo muhanda wa kaburimbo bigaragara ko ukuze cyane, kuko ibice byinshi biwugize byacitsemo ibinogo kuburyo iyo imvura iguye birekamo amazi.

Ibinyabiziga bitandukanye bihanyura byigengesereye kugira ngo bitangirika cyangwa se bikaba byakora impanuka. Binyura ku ruhande bikatira ibyo binogo, kuburyo ababirimo nabo bagenda badatekanye kubera ko bigenda bibateragura hejuru.

Ibice byinshi bigize umuhanda Cyanika-Musanze byacitsemo ibinogo bagashyiramo ibitaka ngo hapfe kuba nayabagendwa.
Ibice byinshi bigize umuhanda Cyanika-Musanze byacitsemo ibinogo bagashyiramo ibitaka ngo hapfe kuba nayabagendwa.

Ibyo binogo ngo ni byo nyirabayaza w’impanuka zitandukanye zikunze kuba mu muhanda Cyanika-Musanze kuko ibinyabiziga birabikatira, bikajya mu mukono utari uwabyo, bikagongana n’ibindi.

Niyibizi Jean Claude, utwara abagenzi ku igare, avuga ko nta kwezi gushize ikamyo igonze umunyonzi kubera gukatira ibinogo agahita ahura na yo.

Agira ati “Hari umuhungu bagonze nawe ahita apfa, muri iyi minsi yashize, kubera gutakira igisimu (ikinogo) gutyo.”

No mu mpera za 2013, muri santere yitwa “Ku Rukiko”, iri mu murenge wa Rugarama, ikamyo ya FUSO ipakiye umunyu, yakatiye ibinogo ihita igonga “Taxi Twegerane” yari iperitse ku ruhande maze zose zigwa munsi y’umuhanda, umuntu umwe ahasiga ubuzima abandi umunani barakomereka.

Umuhanda Musanze-Cyanika ukoreshwa n'ibinyabiziga bitandukanye birimo n'amakamyo yikoreye ibicuruzwa.
Umuhanda Musanze-Cyanika ukoreshwa n’ibinyabiziga bitandukanye birimo n’amakamyo yikoreye ibicuruzwa.

Uyu muhanda ni muto mu bugari

Abakoresha umuhanda Cyanika-Musanze, ureshya n’ibilometero 25, bavuga ko usibye kuba waracitsemo ibinogo, ari na muto mu bugari. Nta hagenewe kugenda abanyamaguru hahari ndetse nta n’ahagenewe guparika imodoka hahari.

Ibyo bituma imodoka, cyane cyane izitwara abagenzi, ziparika aho zibonye zifata abagenzi. Ibyo ngo bibangamira abashoferi kubera ko ngo iyo Polisi ibabonye ibandikira ibaziza guparika nabi; nkuko umushoferi wa Twegerane witwa Nzabarinda Pierre, abisobanura.

Ati “Twebwe ikintu twasaba ubuyobozi…ni uko wenda nibura bwagerageza bukadushakira ahantu twajya duhagarara, nibura imodoka ikabona aho yihengeka. Kuko biratubangamira iyo dushaka abagenzi, umugenzi nawe aguhagarikira ahatemewe.”

Ibice byinshi bigize umuhanda Cyanika-Musanze byacitsemo ibinogo bagashyiramo ibitaka ngo hapfe kuba nayabagendwa.
Ibice byinshi bigize umuhanda Cyanika-Musanze byacitsemo ibinogo bagashyiramo ibitaka ngo hapfe kuba nayabagendwa.

Ikindi ni uko abanyamaguru nabo ugasanga bagendera mu muhanda rwagati, ahagenewe ibinyabiziga, rimwe na rimwe bikabagonga, bakahasiga ubuzima cyangwa bagakomereka.

Abakoresha uwo muhanda basaba ko wakorwa bundi bushya, ukagurwa, bityo bakajya bawunyuramo batekanye. Ibyo ngo byanatuma impanuka za hato na hato zigabanuka.

Niyibizi agira ati “Urabona umuhanda warapfuye, ntabwo bashyiramo ingufu kugira ngo bawukore, twakwifuza ko bawukora ibisimu bikavamo, umuhanda bagasa n’abawagura, tukagira uko tubona uko tujya dukatira imodoka.”

Si ubwa mbere abakoresha umuhanda Musanze-Cyanika basabye ko wakorwa. Ubuyobozi bukababwira ko hari gahunda yo kuwukora ariko bagategereza bagaheba.

Mu ntangiriro za 2014 nibwo abawukoresha batangiraga kugira icyizere ko noneho ugiye gukorwa. Bagize icyizere nyuma yo kubona abantu bari kuwukorera inyigo, bawushyiraho imbago ndetse banagaragaza aho wagiye wangirika.

Umuhanda Cyanika-Musanze washyizweho imbag0. Amazu atari muri metero 20 yashyizweho ibimenyetso kuburyo nutangira kubakwa ba nyirayo bazimuka.
Umuhanda Cyanika-Musanze washyizweho imbag0. Amazu atari muri metero 20 yashyizweho ibimenyetso kuburyo nutangira kubakwa ba nyirayo bazimuka.

Icyo gihe Ikigo cy’u Rwanda gishinzwe iterambere ry’ubwikorezi (RTDA) cyatangaje ko iyo nyigo nirangira, uwo muhanda uzahita utangira gukorwa bitarenze uwo mwaka.

Ariko mu mpera za 2014, RTDA yatangaje ko utagikozwe kubera ko ngo umuterankunga ari we Banki Nyafurika itsura Amajyambere (AfDB) wagombaga gutanga amafaranga yo kuwusana yabihagaritse. Bahise ngo bashakisha undi.

Inyigo yo gukora uwo muhanda yo yarakomeje. Yarangiranye n’ukwezi kwa Kamena 2016. Kugeza ubu abawukoresha barakibaza igihe uzakorerwa.

Haracyashakishwa amafaranga yo kuwukora

Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Bosenibamwe Aimé, mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru mu cyumweru gishize, yavuze ko uwo muhanda uzakorwa hagendewe ku nyigo y’umuhanda muremure witwa Cyanika-Musanze-Vunga-Ngororero, ufite ibilometero 79.

Bivuze uko uwo muhanda uzakorerwa rimwe aho gukora igice cya Cyanika-Musanze gusa. Akomeza avuga ariko Leta y’u Rwanda igishakisha amafaranga yo kuwukora.

Ati “Guverinoma y’u Rwanda irimo irashakisha amafaranga. Ntabwo batanga igihe amafaranga azabonekera kuko baracyavugana. Ariko ni umuhanda ugomba gukorwa byihutirwa. Dushonje duhishiwe twese, umuhanda uzakorwa.”

Akomeza avuga ko ibyo byanemejwe mu nama y’umushyikirano yo mu 2015. Ariko ngo mbere yuko ukorwa wose, hari gahunda yo gusana aho wagiye wangirika. Ibyo ngo bizakorwa bidatinze hifashishijwe sosiyete y’ubwubatsi yitwa NPD-COTRACO.

Umuhanda Cyanika-Musanze unyura mu turere twa Burera na Musanze. Uhuza u Rwanda na Uganda, unyuze ku mupaka wa Cyanika.

Uwo muhanda Cyanika-Musanze-Vunga-Ngororero, nukorwa, uzaba ufite metero indwi z’ubugari, unafite ahagenda abanyamaguru. Biteganyijwe ko uzuzura utwaye abarirwa muri miliyari 60Frw.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka