Yigiye ku bo yigishaga kwikura mu bukene none yinjiza amamiliyoni

Jeannette Caroline Nduwamariya, umugore wo mu kigero cy’imyaka nka 40 yinjiza amamiliyoni buri kwezi akomora ku gitekerezo yakuwe mu kwigisha abandi kwikura mu bukene.

Nduwamariya avuga ko amaze imyaka 15 akorera Umuryango Care International harimo 10 yakoreye mu Ntara y’Amajyepfo aho yigishaga akanakangurira abaturage, cyane cyane abagore, kwizigamira amafaranga make make binyuze mu matsinda, yagwira akabafasha gutangira imishinga ibakura mu bukene.

Yatangiye yizigamira ibihumbi 50 none ageze mu arenga miliyoni 70.
Yatangiye yizigamira ibihumbi 50 none ageze mu arenga miliyoni 70.

Agira ati “Dutangira twabwiraga abadamu ko nta kantu na gato katatuma ubasha gutera imbere. Twabashishikarizaga kwizigama, bakavuga ngo waba utabonye n’ayo kugura isabune, ukabona ayo kuzigama!”

Avuga ko abaturage babemereye bagatangira kwizigamira bahereye ku giceri cya 50 mu cyumweru bazakuzamuka bagera ku 100 bagera n’aho bagera kuri 200.

Akomeza avuga ko nyuma y’amezi atandutu uwitwa Epiphanie wo mu Ruhango yabahamagaye akabereka ukuntu cya giceri cya 50 yizigamiraga yagikuyemo ingurube.

Nduwamariya ati “Nararebye nti ‘niba Epifaniya ahera ku giceri cya 50 akagura ingurube, ejo akazagurisha ibyana byayo akagura inka, akubaka inzu, umuntu uhembwa umushahara w’ibihumbi magana ane, magana atanu cyangwa magana abiri buriya yagera ku bingana iki!’ »

Avuga ko byatumye yiyumvamo ko bidakwiye ko yakomeza kubwira abantu ko ibintu bishoboka kandi nta rugero rufatika atanga.

Ngo byatumye ajya muri muri Huye areba ibintu ibihari, ahitamo gucuruza lisansi, atangira atyo ubucuruzi kuri Station ya Engen.

Yatangiye yizigamira ibihumbi 50 none ageze muri 75 mu myaka itanu gusa

Nduwamariya avuga ko muri 2010 ari bwo yatangiye umushinga we wo gucuruza lisansi binyuze muri Sitasiyo yitwa Engen iri mu Mujyi wa Huye.

Kwizigamira ku mushahara we byatumye aba rwiyemezamirimo ukomeye.
Kwizigamira ku mushahara we byatumye aba rwiyemezamirimo ukomeye.

Kugira ngo abigereho, yafatiye urugero ku bizigamiraga igiceri cya mirongo itanu, we atangira kwizigamira bijyanye n’ubushobozi bwe.

Ngo yatangiye yizigamiri ibihumbi 50 ku kwezi muri icyo gihe yakoraga muri Care International ariko aza gusanga yaba ari makeya akurikije umushinga yari yahisemo.

Agira ati “Naje kwitera icyuma (kwiyima ibyinshi mu byo yabaga akeneye mu buzima bwe bwa buri munsi) ntangira kugenda nzamuka ngera aho nizigamira ibihumbi 500 ku kwezi.”

Amaze kugeza miliyoni 15 kuri konti, yegereye banki yaka inguzanyo (atadutangirije) ahita afata sitasiyo ya Engen i Huye atangira ubucuruzi bwa lisansi gutyo.

Muri iyi myaka itanu ishize akora ubucuruzi bwa lisansi, Nduwamariya Caroline Jeannette avuga ko amaze gutera imbere ku buryo agejeje miliyoni zisaga 70.

Muri urwo rugendo, Nduwamariya ahamya ko kuba rwiyemezamirimo uri umugore bishoboka, ariko harimo inzitizi nyinshi ahanini zishingiye ku myumvire.

Kugira ubushobozi bw’amafaranga ntibihagije ku mugore ngo akore ubucuruzi

Nduwamariya avuga ko akimara kubona sitasiyo ya essence, umuntu yagiye akabaza umugabo we impamvu yanditswe ku mugore.

Ngo byabaye ikibazo kuri bamwe, bituma zimwe mu nshuti z’umugabo we zitangira kumutumira zimushimagiza ko zamenye ko asigaye afite sitasiyo ya lisansi ariko zikamubwira ziti “Wakagombye kuba ari wowe uyiyandikishaho.”

Ibyo ariko ngo ntacyo byatwaye kuko umugabo we azi iby’uburinganire n’ubwuzuzanye hagati y’umugabo n’umugore.

Inzitizi ya kabiri ngo yahuriye na yo muri banki. Ati “Bantumye ibyangombwa kuko nagombaga gushaka inguzanyo. Amategeko avuga ko umugabo asinyira umugore, umugore agasinyira umugabo. Ariko ndi muri banki, wabonaga batari biteguye ko ari njyewe uza kubikurikirana.”

Yungamo ati “Batangiye kumbaza ngo ‘ese umugabo wawe ari he?’ mbabajije impamvu umugabo ari we bashaka, bati ‘umugabo wawe nyine twagira ngo... ibyo muri banki urabyumva!’

Ngo amubajije niba umugabo we aje hari icyo yakongera ko byangombwa by’ubusabe, umukozi wa banki yamusubije agira ati “oyaa ... ntabwo ari ikibazo cyo kutabyumva... buriya abagabo tubiganiraho.”

Nduwamariya akomeze agira ati “Naramubwiye nti ‘ubu noneho ndagusaba ngo wowe, nko muri banki, umenyere kuzajya uganira n’abagore kuko mu Rwanda ugiye kujya uganira n’abagore.’”

Ngo n’abamuhaye sitasiyo bamubereye nka banki ndetse n’inshuti z’umuryango, kuko nyuma y’umwaka bakorana batangiye kumubaza impamvu batabona umugabo we.

Indi nzitizi y’imyumvire ngo yahuriye na yo mu muryango we. Ngo mu mafaranga yakuye muri sitasiyo, yaganiriye n’umugabo we, bemeranywa ko yubakira ababyeyi be. Na bon go byabaye ikibazo kuko abantu batangiye kwibaza impamvu ajya kubaka iwabo.

Ngo yaje kubaka, mu gihe cy’amezi atatu inzu aba arayujuje ayiha ababyeyi be ngo bayijyemo. Nyuma yaho ngo yatumye musaza we kwandikisha ya nzu asanga yarayiyandikishijeho. Amubajije impamvu amubwira ko yatekerezaga ko ubundi mu muco nyarwanda ibintu byandikwa ku bagabo, kandi akaba yaratekereje ko atayandika ku mugabo we.

Nduwamariya ati “Naramubwiye nti fata ibi byangombwa ugende uyandikishe mu izina rya Jeannette Nduwamariya. Nta kivuga ko umukobwa atagomba kwandikisha ikintu cye mu izina rye.”

Nduwamariya asoza avuga ko akenshi abagore batizerwa mu bijyanye n’ubucuruzi kubera ko muri rusange batagira umurongo wo guhahiramo. Ati “Bivugwa ko abakorera imishahara tuyimarira mu mavuta no mu tundi tuntu tukibagirwa ingo zacu.”

Akomeza abwira abagore bagenzi be ko umugore ukenewe mu iterambere ari ugira gahunda mu guhaha, agaha umurongo amaso ye mu guhitamo ibyo ahaha.

Ati “Nuvuga uti ‘njyewe nzagura umwenda kuri Noheri, Noheri ikaba Noheri. Ni uvuga ngo ngura imyenda y’abana rimwe mu gihembwe akaba ari ko ubigenza.”

Abagira kandi inama yo kutitinya kandi ko kutitinya bizatuma abantu bamenyera, ntibongere gushidikanya ku bushobozi bwabo, cyane ko ngo “byagaragaye ko abagore bagiye mu bucuruzi babukora neza.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 9 )

Ndagushimiye kubwinama nziza ungiriye Esebyashoboka ko umuntu wamuha nomero yawe akazaguhamagara ukamugira inama bijyanye nibyo yakubaza? Nomero change no 0784630090

Alias yanditse ku itariki ya: 17-08-2018  →  Musubize

Uru ni urugero rwibishoboka kandi muburyo butandukanye dushingiye kungano y’amafaranga dufite/twabona tukazigama aho kurya cyangwa gukoresha ayo ariyo yose twabonye cyangwa twinjije. Icyangombwa ni icyemezo cyo kugira icyo twigomwa mubyo dukoreshamo amafaranga tubona. Yababwiye ko yabibonye kuva kuri babandi baba mu matsinda yo kuzigama no kugurizanya CARE International mu Rwanda ifite mu gihugu hafi mu turere twose. Jeannette yavuze ko yabyigishaga kandi anatwemerera kutugira inama ngo natwe tugerageze. Ibi nibyo ahubwo tuve mukuvuga ngo yahembwaga menshi ahubwo twige bavandimwe, tubishyire mu bikorwa noneho turebe ngo turatera imbere twese nko muli bya bihugu byatejwe imbere cyane no kuzigama bakorana n’ibigo by’imali; urugero ni nko mu buhinde/India.Murakoze

BEN yanditse ku itariki ya: 7-03-2018  →  Musubize

Nanjye ndifuza ianam kuko ntecyereza umushinga nakwikorera ariko uburyo bwo kuzigama ngo nzabashe kuwugeraho buragoye no kwitinya birimo. Nanjye mwamfasha no yanjye ni 0784222557

Liliose yanditse ku itariki ya: 18-07-2017  →  Musubize

Oya mafranga yizigamiraga in menshi cyane ngirango urabona ko nubusanzwe afite numushahara ushimishije.nange uwampa umushahara ungana kuriya ntacyo ntageraho.

Carlos yanditse ku itariki ya: 25-05-2017  →  Musubize

Muranshekejeeeee! ngo yatangiye azigama 50000 mille nyuma yizirika umukanda atangira kuzigama 500000 mille par moin ! ngo amaze kugeraza 15000000 million kuri konte !!!! ngo nyuma yatse inguzanyo bank yongera ayo yari afite ashinga station ya Essence !!! ugendeye kuri montant yabashije kugaragaza no kuri salaire ye , ubundi umuntu ubasha kuzigama 500000 mille par moin icyo atakora ni igiki koko ? ahubwose ko numvise ngo yiteye icyuma kugirango a serving 500000 mille , par moin , ubwo yahembwaga angahe koko ? njye ndumva uru rugero rwaca intege urubyiruko ruri murugamba rwo kwihangira imirimo rugengeye kuri 1000mille, 2000mille gukomeza !!

Mugiraneza Bonaventure yanditse ku itariki ya: 8-07-2016  →  Musubize

Thank you all for your comments! Ifaranga rimwe rishobora kubyara 2; niteguye gufasha no kugira inama (coaching and mentorship) uwo ari we wese wakwifuza inama mu kuzigama no gukora imishinga yunguka. Abana banjye 4 batuma mbona impamvu yo gukora cyane. Jeannette

Nduwamariya yanditse ku itariki ya: 10-06-2016  →  Musubize

Nanjye nfite intumbero nkiyo yawe gusa nkeneye inama zawe. This is my number.0788259106 wanfasha bishobotse.

Muhigirwa steven yanditse ku itariki ya: 17-06-2017  →  Musubize

Hhh uyu mudamu ndamuzi neza akorera namafaranga menshi muri care.Erega nimuzajya mujya gutanga urugero muge mureba wawundi watangiye yizigama nkibihumbi5000 cyangwa hasi yayo.waba warahereye kubihumbi 50000 se abayizigama ni bangahe bitewe nibibazo? Ntibyoroshye.

joan yanditse ku itariki ya: 7-06-2016  →  Musubize

Uyu Mudamu jye nkimumenya narikanze cyane ngendeye kuburyo akoresha igihe cye, kumishingaye nibitekerezo bye bikomeye ndetse ndahamya ko hari abagabo akubye mu mitekerereze no kurebe kure. nongeye kdi kumwigiraho isomo ryo kwizirika umukanda tukizigama kuko iterambere riri mubiganza byacu. abinyemereye namwegera nkamukuraho ibitekerezo bikomeye .

Abanyarwandakazi bamwigireho byumwihariko

Muramira yanditse ku itariki ya: 7-06-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka