ONATRACOM iratungwa agatoki mu kajagari mu gutwara abantu

Akajagari muri gare ya Ngororero gaterwa no kurwanira abagenzi no guhindagura ibiciro byashyizweho na RURA gakomeje gutera inkeke abahategera.

Bimwe mu byo abagenzi binubira ni uburyo abakorera imodoka zitwara abagenzi babakurubana babarwanira, kubatinza mu nzira no guhindagura ibiciro uko bishakiye.

Abashaka abagenzi baba babyiganira ku modoka babarwanira.
Abashaka abagenzi baba babyiganira ku modoka babarwanira.

Abafite aho bahuriye n’iki kibazo bavuga ko kurwanira abagenzi biterwa n’imodoka za ONATRACOM zagabanije ibiciro, nk’uko Hitimana Ali, ukuriye abakorera muri iyo gare abivuga.

Ati “RURA yashyizweho igiciro cy’amafaranga 2000frw. Ariko ONATRACOM yo igatwarira 1500frw. Abandi nabo bakagabanya amafaranga kandi ntacyo twe twakora ngo tubabuze.”

Hitimana avuga ko babimenyesheje Polisi ko hari abagenzi babangamirwa
ibaha ishami ryayo rikorera muri gare.

Umukozi wa sosiyete ya SAGA PLAGE, avuga ko ubuke bw’abagenzi no kugabanya ibiciro kwa ONATRACOM bitazatuma akajagari gashira.

Bahera impande zose barwanira abagenzi ari na ko bakatura ibiciro.
Bahera impande zose barwanira abagenzi ari na ko bakatura ibiciro.

Nubwo ibindi bigo bitwara abagenzi biterura ngo bivuge ko byagabanije ibiciro mu guhangana na ONATRACOM, abafite sosiyete zitwara abagenzi bajya i Kigali bakatirwa amatike bamaze kwambuka Nyabarongo, bageze mu Karere ka Muhanga aho bemerewe kugurisha itike 1500frw.

Ibrahim Mvugwihamye ukorera International Express asanga atari ukugabanya igiciro, ahubwo ibiciro bigabanywa na ONATRACOM bemeza ko itagenzurwa na RURA.

Ubuyobozi bwa RURA ntibwifuje kugira icyo butangaza ku birebana no kuba iki kigo cyaba kitagenzura ONATRACOM cyangwa niba ba nyir’imodoka bemerewe kugabanya ibiciro bya RURA uko bashatse.

Lt Colonel Murasanyi J Bosco, Umuyobozi w’agateganyo wa ONATRACOM, avuga ko batazi niba hari abakozi bagabanije ibiciro kuko ibyo bagenderaho ari ibiciro rusange.

Ati “Ntabwo twaba tugura amavuta y’imodoka nk’abandi hanyuma ngo tugabanye ibiciro. Gusa, byashoboka ko hari abajya guhangana ku isoko, ariko icyo kibazo kiraba cyakemutse mu byumweru bibiri kuko ONATRACOM yamaze guhabwa indi sosiyete izaba iyikoresha kandi yigenga.”

Guhagarara kwa hato na hato mu muhanda bibangamira abagenzi

Bavuga ko imodoka zihagarara henshi n'ahatari ibyapa.
Bavuga ko imodoka zihagarara henshi n’ahatari ibyapa.

Abagenzi bo basanga nubwo hari abunguka mu gucibwa amafaranga make ku yari ateganyijwe ariko babangamirwa n’ibidakorwa uko bikwiye.

Nyiramana Jeannette agira ati “Wenda twakwishimira ko ako kavuyo kabo gatuma ducibwa amafaranga makeya ariko na none, duhombera mu gutakaza igihe kinini mu nzira.”

Mustapha Munyantwari, Umuyobozi wa gare ya Ngororero, avuga ko hari abahagarara inshuro nyinshi n’ahantu hatemewe bashaka abagenzi.

Aho imodoka zemerewe guhagarara kuva Ngororero kugera mu Mujyi wa Muhanga ni ahamtu umunani. Ariko abakoresha uyu muhanda bavuga ko zihagarara inshuro zirenga 15 zose.

Bituma igihe kiri hagati y’isaha n’isaha n’iminota 15 zikoresha kugera i Muhanga kigera mu masaha abiri cyangwa aburaho iminota micye.

Nubwo ibigo bitwara abagenzi bikorera muri aka karere byose bifite umukozi kuri buri cyapa kemewe na Polisi, usanga muri izo modoka harimo abakozi bazwi nka komvuwayeri (Convoyeur) bagenda binjiza abagenzi ari na bo babishyuza.

Akajagari nkaka kagiye kirukanisha abakozi abandi bagafungwa

Polisi yashyize ishami ryayo muri gare ngo rifashe mu gucunga umutekano.
Polisi yashyize ishami ryayo muri gare ngo rifashe mu gucunga umutekano.

Muri Mutarama 2014, abakozi 10 bakoreraga International Express, La Colombe Express, African Tours n’abashakiraga abagenzi imodoka zizwi nka twegerane birukanywe muri Gare ya Ngororero, kubera kurwanira abagenzi no kubahungabanya, babashikuza ibyo bafite ngo babishyire mu modoka.

Umwaka ushize undi mukozi yarafashwe arafungwa akurikiranyweho gukoresha ibiyobyabwenge muri gare.

Muri uyu mwaka, ONATRACOM yashyizwe mu majwi nyuma y’uko izindi modoka zahagararaga muri gare nshya naho yo igahagarara kuri sitasiyo, mu rwego rwo gushakisha abagenzi ariko polisi iza gukemuraa iki kibazo.

SSP Gasangwa Marc, umuyobozi wa Polisi mu Karere ka Ngororero, avuga ko bashyize abapolisi muri gare kugira ngo bafatanye n’abayiyobora kurwanya akajagari no guharanira umutekano w’abagenzi.

Avuga kandi ko biteguye gufatanya na RURA mu gutuma abatwara abagenzi bubahiriza ibyo amategeko asaba.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka