Ubwato bahawe na RDF bwazamuye imibereho yabo

Abaturage bo ku kirwa cya Birwa I kiri mu Karere ka Burera, batangaza ko ubwato bahawe n’Ingabo z’u Rwanda (RDF) bwazamuye imibereho yabo ikaba myiza.

Ubwato bwa Birwa I bufite ubushobozi bwo gutwara abantu 40 icyarimwe.
Ubwato bwa Birwa I bufite ubushobozi bwo gutwara abantu 40 icyarimwe.

Abatuye kuri icyo kirwa, kiri mu kiyaga cya Burera, mu Murenge wa Kinoni, batangaza ibi mu gihe hashize umwaka n’igice RDF ibahaye ubwato bwa moteri kugira ngo bujye bubafasha mu ngendo zabo mu kiyaga. Mbere bakoreshaga ubwato bw’ingashya.

Ku nkombe z’ikiyaga cya Burera, ni saa moya za mu gitondo, ku wa Kabiri, tariki ya 14 Kamena 2016. Ubwato busizeho irangi ry’icyatsi, umuhondo n’ubururu bunasakaye, bugeze ku mwaro aho bwambukiriza abantu.

Abo buzanye biganjemo abanyeshuri bagiye kwiga mu mashuri yisumbuye ari hakurya y’icyo kiyaga. Ku kirwa cya Birwa I hari amashuri abanza gusa.

Hahirwusenga Xavier, wiga mu mwaka wa gatatu, ari mu ba mbere bavuye mu bwato. Aravuga ko kuva aho baboneye ubwo bwato bwa moteri asigaye yiga neza agatsinda.

Agira ati “Mbere twarakererwaga tukagera ku ishuri amasomo yatangiye, bikaba ngombwa ko dusiba rimwe na rimwe ariko ubu dusigaye tugera ku ishuri mbere y’igihe.” Ati “Mbere nabonaga nk’amanota 45% ariko ubu nsigaye ngira nka 86%.”

Ubwo bwato bufasha n'abanyeshuri bo mu mashuri yisumbuye biga hakurya y'ikirwa.
Ubwo bwato bufasha n’abanyeshuri bo mu mashuri yisumbuye biga hakurya y’ikirwa.

Akomeza avuga ko bagikoresha ubwato bw’ingashya, bahuraga n’ingorane bikabadindiza mu myigire yabo. Usibye kuba butarihutaga, ngo hari n’igihe mu kiyaga hazagamo umuyaga mwinshi, ubwato barimo bukarohama bagakizwa no koga ariko amakaye bigiramo akangirika.

Yungamo avuga ko hari n’igihe babaga bagiye kwiga bagaruka bagiye gutaha, bagasanga mu kiyaga harimo umuyaga mwinshi bakabura ubwato bukabiriraho.

Agira ati “Rimwe na rimwe tukava hano nijoro twagera mu rugo tukabura igihe cyo gusubira mu masomo, none ubu dusigaye tugera mu rugo mbere y’amasaha, noneho tugasubiramo amasomo bitatugoye.”

Musabyimana Divine, wiga mu mwaka wa kabiri, avuga ko mbere batarahabwa ubwo bwato bwa moteri, abanyeshuri b’abakobwa bari barahagorewe. Akenshi ngo ni bo basibaga cyangwa bakava mu ishuri kubera kubura ubwato bubatwara.

Mu gitondo cya kare ubwato bwa Birwa I butwara abanyeshuri bajya kwiga.
Mu gitondo cya kare ubwato bwa Birwa I butwara abanyeshuri bajya kwiga.

Agira ati “Nk’abakobwa ntabwo twari tuzi gushaka inzira ngo dushake ubwato bwo kugendamo. Abahungu ni bo bakundaga kubona ubwato bakajya ku ishuri ubwato bukabatwara, abakobwa akenshi tugasiba, ariko ubungubu dufite isaha duhagurukiraho, tukagera ku ishuri ku gihe.”

Abarimu n’abaforomo basigaye bakora akazi uko bikwiye

Si abanyeshuri gusa ubwato bwa Birwa I bufasha. Hari n’abarimu batuye hakurya y’ikiyaga bajya kwigisha ku mashuri abanza ari kuri icyo kirwa.

Ntibazirikana Jean Felix, umuyobozi w’ikigo cy’amashuri abanza cya Birwa I, avuga ko ubwo bwato bwa moteri butuma bagera ku kigo byihuse, amasomo agatangirira ku gihe, mu gihe ngo mbere batindaga mu kiyaga amasomo agatangira igihe cyagenwe kirenzeho nk’isaha.

Ku kirwa cya Birwa I hari Ivuriro rito (Poste de Santé). Abahatuye ni ho babanza kwivuriza mbere yo kujyanwa ku kigo nderabuzima, kiri hakurya y’ikiyaga.

Kalisa Anastase, umwe mu baforomo bavura kuri iryo vuriro, avuga ko ubwato bwa moteri bubafasha cyane mu gihe babonye umurwayi urembye.

Agira ati “Iyo arembye twifashisha abakuriye ubu bwato noneho ubwato bukadufasha kugira ngo umurwayi agree ku kigo nderabuzima kare.”

Mbere bakoreshaga ubwato bw'ingashya.
Mbere bakoreshaga ubwato bw’ingashya.

Mbere hagikoreshwa ubwato bw’ingashya, ngo umurwayi yararembaga bagatinda mu nzira, bakagera ku kigo nderabuzima yarembye cyane. Ababyeyi bagiye kubyara ngo ni bo bahazahariraga cyane ku buryo ngo hari igihe banabyariraga mu nzira.

Abatuye hakurya y’ikiyaga na bo bahamya ko ubwo bwato bwatumye ikirwa cya Birwa I kiba nyabagendwa. Mbere ngo hari abatinyaga kujyayo, batinya kugenda mu bwato bw’ingashya.

Hakizuwera Leonard ukora akazi ko gusiga amarangi mu mashuri ari kuri icyo kirwa, avuga ko yabashije kujya gukora ako kazi kubera ko hari ubwo bwato. Iyo butahaba ngo yari kukareka.

Agira ati “Ubu ndakora nta mpungenge! Ariko mbere twarahatinyaga! Kuko nubwo habaga hari akazi, umuntu yatinyaga kujyayo. Ubu rwose turi guhahirayo tugakora, tugataha n’abo mu rugo bagasigara umutima uri hamwe.

Bashimira Ingabo z’u Rwanda

Muri rusange, abatuye ku kirwa cya Birwa I bashimira Ingabo z’u Rwanda zabahaye ubwato bwa moteri kuko bubakemurira ibibazo bitandukanye bahuraga na byo. Bubarinda impanuka za hato na hato zaterwaga n’umuyaga bita Shegesha, wibasira cyane ubwato bw’ingashya.

RDF ni yo yahaye ubu bwato abaturage ba Birwa I.
RDF ni yo yahaye ubu bwato abaturage ba Birwa I.

Ikindi ngo ni uko kujya guhaha, guhinga ndetse no gutabarana bitakibagora kuko babikora bwangu kubera ubwo bwato bwaborohereje ingendo. Bavuga ko ubwo bwato bwabakuye mu bwigunge.

Umugaba Mukuru w’ingabo z’u Rwanda, Gen Patrick Nyamvumba, ni we washyikirije abaturage bo kuri Birwa I ubwo bwato, mu ntangiriro z’Ukuboza 2014. Yavuze ko ikibazo abo baturage bari bafite, bakimenye babisomye mu kinyamakuru cyo mu Rwanda, The New Times.

Ubwato bwa Birwa I bwuzuye butwaye amafaranga y’u Rwanda miliyoni eshatu n’ibihumbi 950. Bufite ubushobozi bwo gutwara abantu 40 icyarimwe.

Abaturage bamaze kubuhabwa, bose bahise batangiza Koperative yitwa “Ndi Umunyarwanda”. Kugeza ubu ni yo ibucunga. Iyo bugize ikibazo, ni yo ibukoresha bukongera bugakora.

Musabyimana Divine avuga ko batarabona ubwato bwa moteri, abanyeshuri b'abakobwa bahoraga basiba.
Musabyimana Divine avuga ko batarabona ubwato bwa moteri, abanyeshuri b’abakobwa bahoraga basiba.

Tuyisenge Jean Berchmans, Umuyobozi wa Koperative "Ndi Umunyarwanda" icunga ubwo bwato, avuga ko ababyeyi bafite abana bajya kwiga hakurya y’ikiyaga ndetse n’abandi baturage bo kuri Birwa I, batanga 1000Frw ku kwezi kugira ngo haboneke lisansi ijya muri ubwo bwato.

Bunakorera amafaranga

Tuyisenge akomeza avuga ko kuva ku wa Mbere kugeza ku wa Gatanu, butwara abanyeshuri, mu gitondo bagiye kwiga na nimugoroba batashye. Bugatwara kandi abarimu, abaforomo, abayobozi bagiye gusura abaturage ndetse n’abandi baturage bagiye muri gahunda za Leta zitandukanye.

Avuga ko bukorera n’amafaranga hirya no hino mu kiyaga. Agira ati “Hari umunsi umwe ku wa Gatatu tubujyana muri ‘business’ bukajya gushaka amafaranga ku isoko riba ryaremye rya Rugarama.”

Akomeza avuga ko ayo mafaranga bakorera, bakuramo amwe akiyongera ku yo abaturage batanga kuko hari igihe aba make, bamwe bayabuze. Ayo mafaranga yose babona bayashyira kuri konti iri muri SACCO.

Kuva batangira kubukoresha bumaze gutwara ibihumbi 466Frw ya Lisansi n’ay’ibyangombwa bibwemerera gukorera mu kiyaga cya Burera, angana n’ibihumbi 277Frw.

Perezida wa Koperative "Ndi Umunyarwanda" icunga ubwo bwato avuga ko bateganya gukoresha ubundi bwato buzajya bubinjiriza amafaranga.
Perezida wa Koperative "Ndi Umunyarwanda" icunga ubwo bwato avuga ko bateganya gukoresha ubundi bwato buzajya bubinjiriza amafaranga.

Tuyisenge avuga ko bamaze kwizigamira ibihumbi 200Frw. Ngo barateganya gukoresha ubundi bwato bushya bubinjiriza amafaranga gusa, bityo barusheho gutera imbere.

Ikirwa cya Birwa I ni kimwe mu birwa bitatu biri mu kiyaga cya Burera. Gituwe n’abaturage babarirwa muri 423, bari mu miryango 74. Icyo kirwa cyatangiye guturwa mu mwaka wa 1764. Uwagituyeho bwa mbere yitwa Bucocori abahatuye ubu ngo ni abamukomokaho.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Nimukomeze Umutima Wurukundo.

Hakorimana Innocent yanditse ku itariki ya: 22-09-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka