Ubukwe bw’umunyonzi bwafunze imihanda

Umunyonzi wo mu Karere ka Burera yakoze ubukwe agenda n’amaguru, aherekezwa n’abantu baririmba, babyina, bavuza amafirimbi, buzura umuhanda imodoka zirahagarara.

Abageni n'ababaherekeje buzuye umuhanda ibinyabiziga bibura uko bitambuka.
Abageni n’ababaherekeje buzuye umuhanda ibinyabiziga bibura uko bitambuka.

Uwo munyonzi, utuye mu Murenge wa Cyanika, yitwa Mbonyinshuti Jean Bosco. Ku wa kabiri tariki ya 19 Nayakanga 2016, ni bwo yasezeranye imbere y’Imana n’umugore we witwa Murekatete Seraphine.

Ubwo bavaga mu rusengero, nta modoka zigomba kubatwara zari zihari kuko ngo ntazo bari bakeneye.

Bahisemo kugenda n’amaguru umuhanda wose, bashagawe n’abanyonzi bari ku magare atatseho indabo n’ibyatsi, n’abandi bantu bagenda baririmba banabyina, harimo n’abavuza ifirimbi na Vuvuzela.

Banyuze mu muhanda wa kaburimbo Cyanika-Musanze, barawuzura, bawugendamo ahantu hareshya nk’ibilometero bibiri, mbere yuko bagenda mu muhanda w’igitaka ugana ahabera ibirori. Aho banyuraga hose abantu batandukanye basohokaga mu nzu, bakajya kwihera amaso.

Aba bageni bagenze n'amaguru ibilometero bigera muri bitanu.
Aba bageni bagenze n’amaguru ibilometero bigera muri bitanu.

Imodoka zanyuraga muri uwo muhanda, zibaturutse inyuma, zagabanyaga umuvuduko zikabakurikira, naho izituruka imbere zirababererekera ngo batambuke. Zimwe zikabavugiriza amahoni ngo batange inzira ariko bikaba iby’ubusa.

Gusa ariko, Polisi y’u Rwanda ikorera mu muhanda yahageze, isaba abageni n’ababaherekeje kunyura ku ruhande rw’umuhanda kugira ngo badateza impanuka ndetse banareke imodoka ziganjemo izitwara abagenzi, zitambuke.

Ni umuco umenyerewe i Burera

Mu Karere ka Burera ni umuco umenyerewe ko abageni bagenda n’amaguru baherekejwe n’imbaga y’abantu baririmba banabyina, nk’uko Mbonyinshuti abihamya. Avuga ko we n’umugorw we bahisemo kugenda n’amaguru kugira ngo ibirori byabo birusheho kuryoha.

Agira ati “Nahisemo kugenda n’amaguru kugira ngo ikirori cyanjye kigende neza. Iyo nshaka nari gutega imodoka! Byongera ‘courage’ nyinshi cyane, ‘appetit’ mbese!”

Byabaye ngombwa ko hitabazwa Polisi yo mu muhanda.
Byabaye ngombwa ko hitabazwa Polisi yo mu muhanda.

Kuva ku rusengero aho basezeraniye, kugera mu rugo rwabo ahabereye ibirori, bagenze ibilometero birenga bitatu.

Nubwo umuco w’abageni bagenda n’abaguru, umenyerewe mu karere ka Burera, iyo uwashyingiwe ari umunyonzi cyangwa umumotari biba bidasanzwe kuko usanga amagare n’moto byatatswe indabo, bizenguruka mu muhanda bivuza amahoni n’inzogera.

Ntibarikure Ascension, umwe mu banyonzi baherekeje Mbonyinshuti, avuga ko iyo umunyonzi yakoresheje ubukwe, bagenzi be bagomba kumushyigikira byimazeyo haba mu kumutera inkunga y’amafaranga ndetse no kumuherekeza kugeza ubukwe burangiye.

Ntibarikure ahamya ko Mbonyinshuti wakoze ubukwe ari muri Koperative yabo, igizwe n’abanyonzi babarirwa muri 50. Buri munyonzi yatanze 500FRW yo kumushyigikira.

Agira ati “Tumutera inkunga tugafata amafaranga, tugashyira mu ibahasha, nk’umuyobozi wacu akavuga ijambo…turamuherekeza tukamugeza mu rusengero, nyine bamara gukora imihango, tukongera tukamuzana mu rugo, tukishimana na we ubukwe bwarangira tugataha.

(Kugenda) N’amaguru ni byo byiza, tugenda twiyereka hano mu muhanda, abantu bose babireba. Nabo bavuge bati ‘uko bakoreye uriya nanjye babinkorere.”

Babikora ngo banagamije guca umuco wo kwishyingira

Abanyaburera batandukanye bemera umuco w’abageni bagenda n’amaguru, bavuga ko uwo muco ari mwiza kuko unarwanya indi mico yo kwishyingira ndetse no gukocora bigaragara ahenshi mu Karere ka Burera.

Uku ni ko abanyonzi bataka amagare yabo ngo batere ingabo mu bitugu mugenzi wabo uba yabaye umugabo.
Uku ni ko abanyonzi bataka amagare yabo ngo batere ingabo mu bitugu mugenzi wabo uba yabaye umugabo.

Hanyurwimfura Felicien, umwe muri abo baturage, avuga ko umuntu wasezeranye imbere y’amategeko ndetse n’imbere y’Imana bagomba kumushyigikira, bakamuririmbira bakanamubyinira.

Agira ati “Buriya hasezerana bake muri twe! Ni yo mpamvu twe twishimye kugira ngo n’abarimo na bo tubashishikarize gusezerana…benshi barakocora (kwishyingira), bikarangira, ntagire anasezeranaho na rimwe.”

Umukobwa witwa Uwera Francine, na we ahamya ko uwo muco wo guherekeza abageni, bagenda n’amaguru, babaririmbira ari mwiza kuko ngo ubatera ishyaka nk’abakobwa, na bo bagaharanira kuzakorerwa ibyo birori ku manywa aho kugenda nijoro bishyingiye.

Agira ati “Nkatwe nk’abakobwa nyine twakabiharaniye, tukagira ishyaka ryo kwiteza imbere natwe tukagera kuri ibyo byiza, bakadushyingira ku manywa nyine ntitugende nijoro.”

Nubwo uwo muco ugikorwa mu Karere ka Burera, ntubuza ko hakigaragara abishyingira. Haboneka bamwe mu bakobwa bishyingira bataranageza ku myaka 21 y’amavuko. Akenshi ngo babikora kubera ko ngo mu cyaro umukobwa ugize imyaka 20 baba bumva yashaje.

Hari n’abandi bishyingira babitewe n’ubukene, bumva ko ngo nibashaka umugabo bazikenura, abandi bo ngo bakishyingira kubera amakimbirane mu miryango yabo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 11 )

Mbega nibyiza ababageni bazubwenge ntampamvu yogukora Ubukwe buhanitse ngowibagirweko nejo uzabaho urugo ruhire ruyobowe nuwiteka

Alias yanditse ku itariki ya: 28-04-2018  →  Musubize

Ahaaa! narinziko murwanda ntahantubakoresha ubukwe ngobagende namaguru

MUPENDE NDI UGANDA yanditse ku itariki ya: 4-09-2017  →  Musubize

baraduhaye peeeeeeeeeee

musabyimana pascal yanditse ku itariki ya: 12-05-2017  →  Musubize

uwomuco nimwizabakomerezaho urugoruhire motari

NSHIMIYIMANA thacien yanditse ku itariki ya: 19-06-2017  →  Musubize

mukomeze muduhe amakuru yaburi karere nibyiza cyane

Niyonsenga Valens yanditse ku itariki ya: 13-12-2016  →  Musubize

Uriya muco wiburera ni umwihariko ntahandi wawusanga kandi bazawukomereho
kuko nibashaka kwigana uwahandi bizaba bibaye kwigana ingendo yundi

Niyonsenga Valens yanditse ku itariki ya: 13-12-2016  →  Musubize

nibyiza bigaragazako yabanye urugo ruhire

ALIAS yanditse ku itariki ya: 9-10-2016  →  Musubize

Tubifurije urugo ruhire n’ imigisha ituruka mu ijuru kwa Data.Yesu ashimwe.

Robert yanditse ku itariki ya: 28-09-2016  →  Musubize

aha,mbega,ikirori;nibyiza ariko kuzura umuhanda, nanone si byiza pe.yego umuco ningombwa ariko tugashiramo nubwenge,amakoma koko imico iragwira.

gasasira onesphore yanditse ku itariki ya: 23-09-2016  →  Musubize

Ubu bukwe ni bwiza nanjye ni bwo nzakora

RUHARABU yanditse ku itariki ya: 30-08-2016  →  Musubize

Ni byiza nanjye ndabashyigikiye,burya aho gukoresha byinshi ukamariraho ayari kugutunga wakora ibyoroshye ntusesagure kuko nyuma y’ubukwe ubuzima burakomeza

HABUMUGISHA Adrien yanditse ku itariki ya: 20-07-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka