Indaya zishaje zitunzwe no gucuruza abana bato

Uburaya mu Mujyi wa Kigali bugenda bwivugurura haza abakobwa bashya uko abandi bagenda basaza, bituma urwo ruhererekane rugaragaza ko uburaya budateze gucika muri uyu mujyi.

Indaya zishaje zijya gutura muri utu tuzu two muri Bannyahe, ari na two zicururizamo abana bato
Indaya zishaje zijya gutura muri utu tuzu two muri Bannyahe, ari na two zicururizamo abana bato

Kigali Today yakoze ubushakashatsi ku gikomeje kuza ku isonga mu gutuma uburaya bwiyongera muri Kigali.

Mu gihe kingana n’icyumweru ishakisha imwe mu ndaya zimaze igihe kirekire muri uyu mwuga, umunyamakuru wa Kigali Today yaje guhura na Lily (izina twamwise ku bw’impamvu z’umutekano we).

Yaganiriye na Kigalitoday.com mu buryo burambuye uburyo ukwivugurura kwa ba maraya buterwa n’uko iyo bamwe bashaje, bashora inshuti, abaturanyi ndetse na barumuna babo basize mu cyaro mu buraya, bakabacuruza ku bagabo bakabungukamo.

Agira ati “Ubusanzwe udukobwa tw’utwangavu n’abakobwa b’inkumi nibo abakiriya baza bashaka. Aba bakiriya baba biganjemo abagabo n’abasore bagimbutse. Iyo babuze utwo dukobwa ni bwo usanga bagura twe dusaziye mu kazi, kuko tuba turi ku giciro gito.”

Lily ari mu kigero cy’imyaka irenga 40, imyaka ubundi idakurura abagabo bishora mu ndaya. Atuye mu Murenge wa Remera aho bita mu Migina.

Avuga ko umuntu geze mu myaka ye nta bakiriya benshi akibona, binamuviramo kuva mu Migina akajya gutura mu mazu akodeshwa 5000Frw ku kwezi, aherereye hafi y’akabande gatandukanya Remera na Nyarutarama, ahazwi ku izina rya “Bannyahe.”

Ati “Biba bigoye ariko abo bana bashya mu mwuga nibo natwe turiraho. Umurangira uwahoze ari umukiriya wawe, akaguha akantu n’umukobwa nawe akaguha akantu ubuzima bugakomeza.”

Abo bana b’abakobwa bashya ngo ni abaturuka mu byaro bahamagawe n’aba baba bamenyereye “amaseta” ngo baze babereke uko bashaka amafaranga muri Kigali.

Abenshi ngo ntibaba bazi akazi kabazanye kubera ingorane bahura nazo bakigera i Kigali, bikaba ngombwa ko bakora ibyo bazaniwe kabone nubwo baba batabishaka.

Ariko ngo nyuma y’igihe gito baramenyera, na bo bagakomeza kwigurisha, batanga icya cumi kuri uwo baba bafata nka mukuru wabo mu mwuga.

Lily abyaye kabiri, ariko akemeza ko hari bagenzi be bafite abana bakuru cyane kuko baba barabyaye ari bato. Muri abo bana bakaba barimo n’abakurikije ba nyina ubu bigurisha kandi bakiri bato.

Abajijwe niba nawe afite abakobwa ariraho ati “Ndabafite benshi niba ushaka umwana ucyeye umbwire. Kandi nta gihendo na bitanu uramubona ariko nanjye umbariremo.”

Uyu mugore ariko ahanaka ko muri ibyo akora hatarimo gucuruza urumogi dore ko narwo ruvugwa muri aba bakora ako kazi.

Ati “Urumogi oya, ntarwo ducuruza pe! ni ukwigurisha gusa nagira amahirwe nkabona nanjye uwo turyamana akanyishyura biba ari ibyo.”

Ku ndaya ishaje nkawe, ibiciro ngo biterwa n’umukiliya uko agaragara, ariko ngo ntabwo we ajya munsi y’igihumbi cy’amanyarwanda.

Ariko ngo iyo abonye uhagaze neza ngo ntatinya kuguca na bitanu cyangwa 10. Bigaterwa kandi n’igihe mumarana, niba urara iwe cyangwa umujyana iwawe, mbese byose ngo ni ubwumvikane cyane cyane.

Uyu mugore avuga ko atazi niba yabasha kureka uburaya, ngo kuko ntakandi kazi yigeze akora kuva yaba we.

Ati “Cyakora yenda bampaye nk’amafaranga afatika ngo ntangire nk’ubucuruzi nabivamo yenda kuko njya numva ngo hari abandi babiretse, ariko ko ntawe duturanye ndabona areka uburaya ra?.”

Impungenge ku muryango Nyarwanda

Igiteye ubwoba ni urwo ruhererekane rw’indaya zishaje zizana abana b’abakobwa zibavanye mu byaro bagata amashuri n’imiryango, ngo baje gukorera amafaranga bacuruza imibiri yabo.

Umwe mu babyeyi waganiriye na Kigali Today, avuga ko inzego zinyuranye cyane cyane izifite abari n’abategarugori mu nshingano zikwiye guhagurukira gukumira uru ruhererekane rw’indaya zishaje ziriho zizana abana bo kuzisimbura.

Yongeraho ko izo nzego zikwiye gufata ingamba zo gukumira icyo kintu haherewe kuri abo bana bava mu byaro cyangwa se izo ndaya zishaje zibazana.

Ati “Ababishinzwe bagire icyo bakora kuko usibye kuba indaya zikora akazi kadakwiye, zinanduriramo virusi ya Sida igakwirakwizwa mu bazigana barimo abafite ingo n’abakibyiruka, ugasanga bavuga ngo umubare w’abanduye SIDA muri Kigali uri hejuru kuruta ahandi.”

Abafite mu nshingano umwali n’umutegarugori, babivugaho iki?

Mu Rwanda kimwe n’ahandi hose ku isi, bagira ibigo bishinzwe kuvuganira ndetse no guteza imbere umwali n’umutegarugori.

Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri ishinzwe Uburinganire n’iterambere ry’Umuryango (MIGEPROF) yadutangarije ingamba bafite mu guhangana n’icyo kibazo .

Ati ’”Dufatanyije na Polisi, twatangije igikorwa cyo guhangana n’icuruza ry’abana b’abakobwa ryambukiranya imipaka, aho bajyanwaga gukoreshwa imirimo nk’iyo y’uburaya hanze y’igihugu.

“Tuzanakomeza gufatanyatunongereho n’itangazamakuru muri rusange, mu gutahura abo bashora abana mu busambanyi bababeshya ko babazanye mu mujyi kubashakira imirimo, tukabarwanya twivuye inyuma.”

Yanatangaje kandi ko nka Minisiteri ishinzwe iterambere ry’Umunyarwandakazi, badahwema gukangurira abakora uwo mwuga ugayitse udahesha ishema umunyarwandakazi kuwuvamo.

Babakangurira kwibumbira mu mashyirahamwe bagatozwa imyuga imwe n’imwe yatuma babasha kwibeshaho ndetse bakanabeshaho imiryango yabo, batiyandaritse cyangwa ngo bashore abana babo cyangwa barumuna babo mu buraya.

Uku gucuruza abana bato bakuwe mu cyaro, babeshywa ko baje gushakirwa imirimo cyangwa se amashuri ari nabyo bituma uburaya bwiyongera umunsi ku wundi, ni ibyo gukumira abantu bivuye inyuma, ndetse n’ababikora bagahabwa ibihano bikarishye.

Ibi ngo bizatuma uyu muco wo kwandarika abana b’abakobwa bagakwiye kuzagirira imiryango yabo akamaro ndetse n’igihugu muri rusange ucika burundu.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

IYI NKURU YA MUSANABERA NTA REME IFITE. ASOME EICV4 REPORT. MU TURERE 10 DUKENNYE CYANE MU RWANDA, 8 MURI TWO DUHINGWAMO ICYAYI. UBWO RERO KUVUGA KO ICYAYI CYABAFASHIJE KWITEZA IMBERE BYABA ARI POLITIKI. NAHO IMIBEREHO Y’ABATURAGE YO IGENDA IBA MIBI BIHAGIJE.

ERNESTINE NABE UMUNYAMWUGA. AVE MU GUTEKINIKA CG GUTANGAZA INKURU ZITAKOREWE UBUSHAKASHATSI N’ISESENGURA.

KARANGWA yanditse ku itariki ya: 13-11-2015  →  Musubize

IYI NKURU YA MUSANABERA NTA REME IFITE. ASOME EICV4 REPORT. MU TURERE 10 DUKENNYE CYANE MU RWANDA, 8 MURI TWO DUHINGWAMO ICYAYI. UBWO RERO KUVUGA KO ICYAYI CYABAFASHIJE KWITEZA IMBERE BYABA ARI POLITIKI. NAHO IMIBEREHO Y’ABATURAGE YO IGENDA IBA MIBI BIHAGIJE.

ERNESTINE NABE UMUNYAMWUGA. AVE MU GUTEKINIKA CG GUTANGAZA INKURU ZITAKOREWE UBUSHAKASHATSI N’ISESENGURA.

KARANGWA yanditse ku itariki ya: 13-11-2015  →  Musubize

ubuhinzi bw’ icyayi buri gutera imbere cyane kandi bumafasha abahinzi kwiteza imbere ndetse n’ igihugu

gahima yanditse ku itariki ya: 11-11-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka