Impagarara muri Koperative y’Abanyonzi ba Rwamagana

Abanyamuryango ba Koperative COTRAVERWA y’abatwara abagenzi ku magare mu Karere ka Rwamagana baravuga ko umuyobozi wabo ntacyo abamariye bakamusaba kwegura.

Koperative y'abatwara abagenzi ku magare i Rwamagana irashinja ubuyobozi kuyihombya miliyoni 5FRW.
Koperative y’abatwara abagenzi ku magare i Rwamagana irashinja ubuyobozi kuyihombya miliyoni 5FRW.

Bavuga ko afatanyije na komite bayoborana bahombeje koperative umutungo mwinshi batazi neza umubare nyakuri; bakavuga ko ubarirwa muri miliyoni eshanu, nubwo na Komite Ngenzuzi yabo itagaragaza neza amafaranga yasohotse n’ayinjiye.

Mu nama bagiranye b’Ubuyobozi bw’Akarere ka Rwamagana kuri uyu wa 25 Kanama 2016, abanyamuryango b’iyo koperative n’uburakari bwinshi bagaragaje ko umuyobozi wabo yagiye yinjiza abanyamuryango bashya muri koperative imisanzu yabo akayishyira ku mufuka we aho kujya mu isanduku ya koperative.

Kugeza ubu, bavuga ko koperative ifite abanyamuryango basaga 800, ariko abatanze imisanzu yo kwinjira muri koperative ku buryo buzwi ngo ntibarenga 400, abandi bakaba baragiye binjira muri koperative bishyuye imisanzu ariko ntibahabwe kitansi igaragaza ko bishyuye koperative.

Abo banyamuryango banavuga ko umuyobozi wabo abeshya ko yagiye asohora amafaranga yo kwishyurira abanyamuryango imisanzu y’ubwisungane mu kwivuza kandi atari byo.

Ngo anavuga ko uwagize ibirori cyangwa ibyago hari amafaranga agenerwa nyamara hari abanyamuryango byagiye bibaho ayo mafaranga ntibayahabwe.

Kuri ibyo haniyongeraho umurima bivugwa ko koperative yaguze ahitwa i Nawe mu Karere ka Rwamagana, ariko igiciro waguzwe n’icyo uwo murima uzakoreshwa kikaba kitavugwaho rumwe.

Kwihangana Emmanuel ati “Mwadutangarije ko umurima mwawuguze miriyoni n’igice, none tugeze muri iyi nama mutubwiye ko mwawuguze ibihumbi 600, kandi mwawuguze mu cyaro, tuzubakayo? Tuzawumaza iki? Igiciro cya wo nyakuri ni ikihe.”

Umuyobozi wa COTRAVERWA amurikira abanyamuryango uko umutungo uhagaze yavuze ko koperative ibishyurira mituweri bamutera utwatsi.
Umuyobozi wa COTRAVERWA amurikira abanyamuryango uko umutungo uhagaze yavuze ko koperative ibishyurira mituweri bamutera utwatsi.

Niringiyimana Jean Baptiste yungamo ati “Namenye ko uwo murima waguriwe umwe mu bari muri komite, ari na yo mpamvu hajemo amanyanga perezida atangaza ko waguzwe miliyoni n’igice, none hano bemeye ibihumbi 600. Abantu b’abagabo bangana gutya komite y’abantu barindwi igiye kuduhindura injiji?”

Umuyobozi w’iyo koperative, Mugiraneza Emmanuel, na komite bafatanyije kuyobora bamaze umwaka n’amezi arindwi ku buyobozi.

Avuga ko ibyo abanyamuryango bamurega ari ibinyoma, we akemeza ko ayo mafaranga y’imisanzu ya mitiweri, ayo gushyigikira abagize ibirori no gutabara abagize ibyago yagiye asohoka nubwo abanyamuryango babihakana. We abifata nko kumuteza urubwa akavuga ko abarumuteza ari abanyamuryango batuzuza inshingano zabo zo gutanga imisanzu muri koperative.

Cyakora, nubwo ahakana ibyo aregwa yumvikana nk’udafite amakuru afatika kuri koperative kuko atazi n’umubare w’abanyamuryango bayigize, akemera ko yagize uburangare mu kuyobora kubera kutabona amahugurwa.

Ati “Umubare w’abanyamuryango kuwumenya biragoye cyane, ariko abanyamuryango bujuje umugabane shingiro ni nka 461, ariko urebye abanyamuryango ba koperative barenga 800. Naho ubundi ibyo bavuga ni urubwa banteza barabeshya. Wenda nanjye nagize uburangare, ntabwo navuga ngo koperative iri mu nyungu, iracyari mu cyuho yatejwe n’abayoboye mbere yanjye.”

Ubwo burangare bunemezwa na Mukiza Ruzigura Moise, ushinzwe iterambere ry’amakoperative mu Karere ka Rwamagana. Avuga ko mu myaka irindwi amaze muri izo nshingano atigeze abona raporo n’imwe iturutse muri COTRAVERWA kandi yarayisuye kenshi akayisaba ko yatanga raporo ariko ngo nta n’imwe umuyobozi yigeze atanga.

Ati “Koperative twarayisuye kenshi, ibibazo abanyamuryango bagaragaje twagiye tubibonamo, umuntu akaba yavuga ko hari intege nkeya ziri muri Komite Nyobozi. Nta raporo batanga igaragaza ishusho ya Koperative n’ibibazo ifite n’ibyo badusaba kubafasha.”

Abanyamuryango ba COTRAVERWA bakoranye inama n’Ubuyobozi bw’Akarere ka Rwamagana tariki 25 Kanama 2016 kugira ngo ubuyobozi bw’akarere bubafashe kumvikana n’umuyobozi wabo.

Abanyamuryango ba COTRAVERWA basaba umuyobozi wabo kwegura.
Abanyamuryango ba COTRAVERWA basaba umuyobozi wabo kwegura.

Ni nyuma y’uko baherutse kugirana ubushyamirane n’uwo muyobozi bamusaba kubagaragariza uko umutungo wa koperative uhagaze bigatera imvururu zaje guhoshwa n’inzego z’umutekano, ari na bwo hafatwaga umwanzuro w’uko ubuyobozi bw’akarere bwabahuza kugira ngo bwumve impande zombi.

Muri iyo nama, benshi mu banyamuryango ba COTRAVERWA bagaragaje ko batagishaka umuyobozi wabo basaba ko yahita yegura abanje kumurikira koperative umutungo wayo hatabuzemo ifaranga na rimwe kuko ngo ntacyo yabamariye mu myaka ikabakaba ibiri amaze abayobora.

Uwo muyobozi yavuze ko mu gihe abanyamuryango baba batakimushaka atakwizirika ku buyobozi. Ati “Kwegura kwanjye ntabwo nabijyaho impaka rwose, nibemeza ko ngomba kwegura nzegura nta kibazo nta n’uwo mbangamiye.”

Abanyamuryango bagaragaje ko bafite impungenge ko umuyobozi wabo ashobora gutoroka, ariko inzego z’umutekano zibaha icyizere ko ntaho yajya.

Basabwe gukora urutonde rw’abanyamuryango bose, umuyobozi wabo na we asabwa gukora raporo igaragaza uko koperative ihagaze ku buryo tariki 02 Nzeri 2016 bazongera gukorana inama n’ubuyobozi bw’akarere kugira ngo ikibazo cyabo gifatweho umwanzuro.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka