Imihanda bemerewe na Perezida Kagame yaborohereje imikorere

Abaturage bo mu Karere ka Musanze barishimira ko imihanda bemerewe na Perezida Kagame yatumye imikorere yabo irushaho kugenda neza.

Uyu muhanda wasanwe uturuka mu Mujyi wa Musanze werekeza ku musigiti mu Ibereshi, uri mu yakozwe.
Uyu muhanda wasanwe uturuka mu Mujyi wa Musanze werekeza ku musigiti mu Ibereshi, uri mu yakozwe.

Abakorera n’abatuye mu Mujyi wa Musanze bavuga ko gukorwa kw’iyimihanda, byatumye harushaho gusa neza, cyane cyane abawukoreramo ibijyanye no gutwara ibintu n’abantu mu binyabiziga ngo imikorere yabo yarushijeho kuba ntamakemwa.

Imihanda irimo gukorwa mu Karere ka Musanze ifite ibirometero 15 harimo ibirometero 5 by’imihanda yo mu mujyi rwagati n’undi muhada uturuka mu mujyi werekeza mu Murenge wa Muko na Nkotsi, ari nawo uhuza igice cyimwe cy’Akarere ka Musanze na Nyabihu.

Abaturage baganirye na Kigali Today, bavuga ko iyi mihanda hari byinshi yahinduye ku isura y’Umujyi wa Musanze.

Abanyamagare ntibakihura n'impanuka zaterwaga n'imikuku yo mu muhanda.
Abanyamagare ntibakihura n’impanuka zaterwaga n’imikuku yo mu muhanda.

Karegeya Isaie ukora akazi ko gutwara abantu ku igare mu mujyi, avuga ko gukorwa kw’yi mihanda yo mujyi no mu nkengero zawo, byagabanyije impanuka bahuraga nazo.

Agira ati “Ubundi umuhanda wakozwe tukishima, n’umuhanda w’inyuma ya Stade, wari warangiritse cyane, habagamo ibinogo byinshi, kuburyo abanyamagare n’ibindi binyabiziga byagendaga ugasanga harimo akajagari bigatuma habamo impanuka nyinshi.

Ariko aho imihanda ikorewe nta mpanuka zigikunze kubera muri iriya mihanda byaranshimishije cyane ubu nanakwirata nanjye nk’umuntu uwugendamo.”

Uwamahoro Clementine wo mu Murenge wa Muko, avuga ko yishimira iterambere risigaye rigaragara mu Karere ka Musanze, kuko imihanda yakozwe yatumye hasigaye hasa neza bibagaragariza iterambere bagenda bageraho.

Imirimo yo gukora umuhanda uturuka mu mugi werekeza mu mirenge ya Muko na Nkotsi igeze ku musozo.
Imirimo yo gukora umuhanda uturuka mu mugi werekeza mu mirenge ya Muko na Nkotsi igeze ku musozo.

Ati “Harahindutse habaye heza, twagize iterambere, n’imodoko zirimo kuza kudukura iwacu muri Muko, umubyeyi uri nko ku nda imodoka ikaza ikamutwara bwangu akagera ku bitaro byihuse kandi mbere byari icyaro kuko umubyeyi yageraga ino arushe kubera kugenza amaguru.”

Ntamuhanga Leopord ukora ubucuruzi mu Mujyi wa Musanze, avuga ko bashimishwa n’iterambere bagenda bagezwaho na Perezida Kagame kandi bakaba bagiye guharanira kubibyaza umusaruro.

Ati “Ni ukumushimira kuko ibikorwa amaze kudukorera ni byinshi kandi n’ibiri imbere nabyo ni byinshi azatugezaho, gusa turamushimira kandi abaturage tukaba twifuza ko yazagumya akatuyobora bitewe n’ibikorwa byiza arimo kutugezaho.

Tugiye kubibyaza umusaruro nk’ufite amafaranga akagura nkiyo moto ubwo urumva wa muhanda utanze akazi ko gukora kandi n’amagare arimo gukora.”

Hakorimana Jean Bosco wo mu Murenge wa Muhoza, avuga ko kuba mbere imihanda yo mu mugi wa Musanze yari yarangiritse byabangamiraga by’umwihariko abagenzi bagenzi amaguru.

Uyu numwe mu mihanda yo mu Mujyi wa Musanze mbere yo gukorwa.
Uyu numwe mu mihanda yo mu Mujyi wa Musanze mbere yo gukorwa.

Ati “Iyi mihanda ikimara gukorwa hari ibintu byinshi byacemutse hano muri Musanze, kuko mbere habagamo ibinogo ibinyabiziga bimwe na bimwe nka za moto cyangwa imodoka, kubera habaga haretsemo amazi ugasanga abashoferi batwaye abafite umuvuduko ugasanga barimo gutera abanyamaguru ibyondo, ariko iyi mihanda ikimara gukorwa urabona ko umugi wa Musanze wagaruye isura.”

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Akarere ka Musanze Bagirisha Peter Clever, avuga ko imirimo yo gukora imihanda yo mu mugi wa Musanze irimo kurangira kuko hasigaye igice gito cyo mu muhanda ugana mu murenge wa Muko.

Ati “Tugeze kuri 85%, niho twari tugeze mu byumweru bibiri bishize turimo duhigura, agace gato kari gasigaye nimu muhanda ugana Nyakinama, no gushiramo amatara ku mihanda mu mugi no gutera ibiti kuko nabyo biri muri contract y’imihanda bigomba kurangizanya.”

Bagirisha akomeza avuga ko iyi mihanda irimo kubakwa kubafatanye n’ikigo cy’igihugu gishinzwe iterambere ry’imihanda (RTDA) hamwe na minisiteri y’ibikorwaremezo ku cyifuzo cya Perezida Kagame wasabye ko abaturage bo mu Karere ka Musanze bakorerwa imihanda.

Byari biteganyijwe ko imirimo yo gukora iyi mihanda yagombaga kuba yamaze kurangira mu mpera z’ukwezi kwa Nyakanga, ariko ntibigishobotse, kuko sosiyete ya NDP Cotraco yatsindiye isoko ryo gukora iyimihanda hari igihe yamaze yaritabajwe mu Gakenke kubera ibiza byahabaye no mu irushanwa rya CHAN ryaberaga mu Rwanda.

Ubuyobozi bw’akarere ka Musanze busaba abahatuye kurushaho gufata neza ibikorwa remezo begerezwa, bakabifata nk’ibyabo kuko hari aho bigaragara ko biba bitarangira gukorwa ugasanga byangijwe.

Ikindi ngo abaturage bakwiye kwirinda kubaka basatira umuhanda kuko hari igihe hategarizwa gushirwa ikindi kintu ugasanga barahabakuye kandi bitari ngombwa.

Imihanda yakozwe mu Mujyi wa Musanze, ni imihanda ibiri ituruka mu mujyi igana ahitwa mu Ibereshi, n’undi unyura ku isoko ry’ibiribwa rya Musanze ukagera kuri Stade, uwerekeza kuri Gare ukazenguruka aho KCB ikorera no kuri I&M Bank.

Undi mu Muhanda urimo gukorwa ni uturuka mu mujyi ukerekeza mu mirenge ya Muko na Nkotsi, ari nawo utarangira neza kuko imirimo yo kuwukora irimo kugera ku musoza. Uyu muhanda ufite ibirometero bisaga gato 10.

Imirimo yo gukora imihanda mu Karere ka Musanze, izarangira itwaye angana na miliyari 7,5Frw.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

nibibereho neza, twebwe nyaruguru yawemeye yiyamamaza, awemera yasuye abaturage I Kibeho, ariko
ababishinzwe bazadusobanurire igihe unuhanda Huye-Kibeho uzakorerwa

eric yanditse ku itariki ya: 26-07-2016  →  Musubize

Genda Rwanda uratengamaye, kabisa umusaza tuzamwongera na mamdat ya 4, kuko u Rwanda tuzi aho rwavuye tukabona aho rugeze, bigaragara ko indi myaka nka 20 bizaba biteye ubwoba, reka dukomeze turwane n’intambara yo kugabanya ubukene

ntirushwa straton yanditse ku itariki ya: 25-07-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka