"Ntabwo ndi Umunyapolitiki, ntabwo ndi we " - Padiri Ubald

Padiri Ubald Rugirangoga aratangaza ko impano ye yo gusengera abarwayi bagakira ntaho ihuriye na politiki ko ahubwo abamwita umunyapolitiki ari abapadiri bagenzi be bamufitiye ishyari.

Padiri Ubald Rugirangoga avuga ko abamwita umunyapolitike ari ishyari bamugirira
Padiri Ubald Rugirangoga avuga ko abamwita umunyapolitike ari ishyari bamugirira

Mu gihe bamwe bafata ivugabutumwa rye nk’inzira ya politiki, aganira n’umunyamakuru wa KT Press, Padiri Ubald yabihakanye yivuye inyuma ndetse ntiyahisha amarangamutima ye ko bimubabaza.

Mu kiganiro kirambuye bagiranye bahuriye kuri Diyosezi Gatolika ya Butare, Padiri Ubald yagize ati “Bananirwa akazi kabo ko kwigisha abantu urukundo bagata umwanya bitiranya ibyo nkora na politiki.”

Yakomeje agira ati “Ntabwo ndi umunyapoliki, ntabwo ndi we”, abitsindagira avuga ko iyo yunze abantu nta gihembo Leta ibimuhera.

Ati “Mbikora nk’umupadiri, nkigisha abantu urukundo n’imbabazi. Sinshobora gukina politiki ngo nakorere Imana.”

Padiri Ubald yanahamije ko yanga politiki, yahamije ko bagenzi be b’abapadiri ari bo bagenda bamwita umunyapolitiki, aho agira ati “Biraruhije! Nkora amanywa n’ijoro ubutaruhuka abandi bari aho ahubwo bakangirira ishyari.”

Akomeza avuga ko iyo uri umuvugabutumwa ubu ukwiye kugirirwa icyizere, ariko hari ikibazo gikomeye ko abantu benshi badakunda ko ukuri kujya ahagaragara.

Ibi Padiri Ubald arabivuga mu gihe yagiye anyura mu bihe bikomeye mu kazi ke k’ubuvugabutumwa nk’umupadiri wa Paruwasi muri Diyosezi ya Cyangugu.

Agira ati “Ivugabutumwa ryanjye ryagiye rigongana kenshi n’izindi nshingano zanjye nk’umupadiri. Musenyeri wanjye yabyizeho ankuriraho izo nshingano za paruwasi.”

Agira ati “Si nkiri umupadiri muri paruwasi, njye niha inshingano nkamenyesha Musenyeri wanjye gusa. Sinicara ahubwo nzenguruka hose mbwira abantu ijambo ry’Imana.”

Nubwo avuga gutyo ariko, Kiliziya Gatolika isa n’aho itamwishimiye kuko abantu basigaye bamugana kurusha uko bayigana bamukurikiyeho iyo mpano yo gusengera abarwayi bagakira.

Abakirisitu benshi baramugana bamukurikiyeho Impano yo gusengera abantu bagakira indwara
Abakirisitu benshi baramugana bamukurikiyeho Impano yo gusengera abantu bagakira indwara

Mu minsi ishize hari amakuru yanyuze mu bitangazamakuru bitandukanye ko Musenyeri wa Diyosezi ya Kabwayi, Smaradge Mbonyintege yamubujije kuzongera kujya gusengera muri Diyosezi ye.

Mu gihe hari abibwiraga ko byamuca intege, Ubald yatangaje ko nta mpamvu n’imwe yamutandukanya na Kiliziya Gatolika, agira ati “Nahamagawe hano n’Imana ngo nyikorere, nta muntu n’umwe ushobora kubimbuza.”

Ese imbaraga zo gukiza abarwayi Padiri Ubald azikomora he?

Padiri Ubald amaze imyaka 25 ari umupadiri muri Diyosezi Gatulika ya Cyangugu mu Burengerazuba bw’u Rwanda. Avuga ko mu 1991, ari bwo yakoze igitangaza cya mbere ubwo yasomaga misa ya mu gitondo muri Diyisezi ya Cyangugu.

Muri misa ngo Roho Mutagatifu yamweretse umugabo wari waje gusenga ariko afite igisebe ku kuguru cyamubujije amahoro kubera kumurya, ariko ngo abajije abandi bapadiri niba bamubonye bamubwira ko ntawe babonye.

Ngo byatumye ahita abwira imbaga y’abakirisitu ibyo abonye agira ati “Hano hari umugabo wahoze yabuze amahoro kubera igisebe afite ku kuguru, ariko Yezu yamukijije.”

Uwo mugabo, wari mu kigero cy’imyaka nka 30 yahise ahaguruka n’ibyishimo, agira “Ni njyewe Padi, nakize ndimo kubyumva.”

Muri iyo misa, umugore wari urwaye umugongo na we ngo yahise yumva yorohewe ariko atinya gutanga ubuhamya mu ruhame ahubwo aza kubibwira Padiri Ubald nyuma ya misa.

Uyu munsi ngo inkuru yo gukiza abarwayi kwa Padiri Ubald yasakaye nk’inkongi y’umuriri irara igeze mu gihugu hose.

Padiri Ubald ati “Guhera icyo gihe, sinongeye gusomera misa mu kiliziya kuko abakirisitu babaga baje ari benshi cyane.”

Akomeza agira ati “Impano yo kwerekwa uwakize ni yo ikurura imbaga y’abantu kuko nemera ko buri mupadiri wese ashobora gusengera abakirisitu be bagakira.”

Padiri Ubald avuga ko uko kwerekwa uwakize biza mu buryo butandukanye aho avuga ko hari ubwo biza nk’ijwi risobanura ibyo arimo kubona ubundi bikaza nk’ikiganiro bafatishije akuma gafata amajwi, hakaba n’ubwo biza mu bundi buryo.

Avuga ko atakorera Imana ngo abivange no gukina Politike
Avuga ko atakorera Imana ngo abivange no gukina Politike

Kubera iyi mpano, diyoseze zitandukanye zimutumira mu buryo buhoraho mu masengesho y’igikumbi yo gukiza abarwayi, ibi bikaba ari na byo bimugonganisha n’abandi bapadiri ndetse na bamwe mu bayobozi bakuru muri Kiliziya Gatolika batemera iby’impano zo gukiza abarwayi.

Nyamara, Padiri Ubald we agira ati “Imbaraga abantu babona si izanjye, ni iza Yezu. Ntabwo ari njyewe, ni Kirisitu ukiza abantu binyuze muri njyewe kuko njyewe icyo nkora ni ugusenga naho Yezu we agakora ibitangaza bye.”

Ati “Kandi wibuke ko no muri Bibiliya Yezu yavuze ko abamwizera bakanamwemera bazasenga bakabona ibitangaza. Ibyo ni byo rero nkora.”

Padiri Ubald yatangiye gusengera abantu mu 1987 ariko icyo gihe ntiyashoboraga kumenya uwakize n’utakize. Cyakora, ngo hari abagarukaga nyuma y’icyumweru kimwe, bibiri cyangwa bitatu bakamubwira ko bakize.

Agira ati “Waba umunyabyaha cyangwa usengera mu rindi torero iryo ari ryo ryose, Yezu aragukiza, upfa kuba ufite ukwizera gusa.” “Nzi abarokore benshi n’abayisilami benshi yakijije mu masengesho yanjye. Ni yo mpamvu mpamya ko imbaraga zikora ibitangaza atari izanjye.”

Padiri Ubald ngo yakuze afite indoto zo kuzaba umuganga none ubu yishimira ko yabigezeho mu zindi nzira. Aseka, agira ati “Uyu munsi abantu bakira kuri roho no ku mubiri kandi ndabyishimira nkanabishimira Imana.

Iyi mpano yo gukiza abantu indwara binyuze mu masengesho ngo ni yo ifasha Padiri ubald kwigisha urukundo no kubabarira.

Mu buzima busanzwe Padiri Ubald ni muntu ki?

Padiri Ubald yavukiye mu muryango w’abakirisitu gatolika mu Karere ka Nyamasheke ndetse avuga ko yibuka mama we yigisha abavandimwe be kuririmba.

Yakuze mu muryango Umubyeyi wabo abigisha umuziki
Yakuze mu muryango Umubyeyi wabo abigisha umuziki

Akiri umwana muto, Padiri Ubald yibuka ko yari yarasezeranyije se wabo ko atazigera anyara ku buriri ariko rimwe akaza gucikwa.

Ati “Rimwe narose ndagiye ihene njya kwihagarika ku giti nkangutse nsanga nanyaye ku buriri. Byanteye isoni cyane, ariko ubu iyo mbonye umwana wanyaye ku buriri mwumva vuba.”

Ku myaka itanu, ngo yajyanye na nyina mu gihuru kwihisha abantu bashakaga kubica. Nyuma y’imyaka ibiri gusa mu 1963, se umubyara bahise bamwica. Nyina ngo yamusobanuriye ko se bamuhoye ko ari umututsi.

Ibihe bibi yanyuzemo byose azira ko ari umututsi ngo byatumye ahitamo kwiha Imana akaba umupadiri wigisha urukundo. Mu 1994, Padiri Ubald yarahizwe ngo yicwe ariko ashobora gucika interahamwe ahungira mu Burundi.

Avuga ko ubwo yari mu buhungiro yari afite intimba n’agahinda ku buryo yariraga amanywa n’ijoro igihe cyose yatekerezaga abantu bari barimo kwicwa mu Rwanda.

Aka gahinda ngo yagaterwaga n’ukuntu yakoze ibishoboka byose ngo yigishe urukundo ariko abantu bakarenga bakicana.

Umuryango ya Padiri Ubald wishwe muri Jenoside

Abenshi mu bo mu muryango wa Padiri Ubald harimo na nyina umubyara bishwe muri Jenoside yakorwe Abatutsi. Nubwo yari mu gahinda, nyuma ya Jenoside Padiri Ubald ntibyamubujije gukomeza kwigisha urukundo.

Agira ati “Kubera amahano yari yabaye, natekereje ko abantu bakeneye gukira ibikomere kandi inzira rukumbi yari ihari ni ukubigisha urukundo kubabarira no kwiyunga.”

Avuga ko urukundo , gusaba imbabazi no kuzitanga ari byo abakirisitu bakeneye mu ivugabutumwa
Avuga ko urukundo , gusaba imbabazi no kuzitanga ari byo abakirisitu bakeneye mu ivugabutumwa

Padiri Ubald yatanze urugero afata iya mbere ababarira abishe mama we umubyara. Agira ati “Ni njye ubwanjye wafashe inzira njya gushaka uwishe mama, ubu mwitaho we n’abana be babiri.”

Ubona bimuteye ishema, akomeza agira ati “Umwe muri bo ni umukobwa ubu yiga ubuvuzi bw’abantu. Ni umuhanga kandi ni njye uhangayikishwa n’ibyangombwa byose by’ishuri.”

Ahamya ko yabikoreye kugira ngo yereke umuryango nyarwanda ko urukundo, kubabarira no kwiyunga bishoboka ariko ko ubikora bigomba kuba bimurimo mu buzima bwe bwa buri munsi.

Mu nyigisho ze, avuga ko shitani cyangwa se imyuka myibi ari yo yatumye abantu badukira abandi bakabica, bityo ko kugira ngo imitima yabo ibohoke bagomba kwitandukanya na sekibi bagasaba imbabazi Imana n’abantu.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 27 )

Ntago kiliziya yagirira umwana wabo ishyari,kuko abayoboke padiri ubald ashakisha ntago ari abe ni aba yezu kiliziya yamamaza.kandi babaye batemera inyigisho nibikorwa bye yacibwa muri kiliziya.wivuga rero ngo bamugirira ishyari kuko abantu bamugana kurusha uko bagana kiliziya kuko padiri ubald ahagarariye kiliziya,kandi kiliziya niya kiristu.

BENIMANA Bernardo yanditse ku itariki ya: 23-07-2020  →  Musubize

Imana ijye imwongerera imbaraga akora imirimo ikomeye .

Roger yanditse ku itariki ya: 14-01-2018  →  Musubize

Padiri Uri Umushumba Mwiza. Ngusa Njyewe Sindumva Isengesho Ryawe Arko Abaryumvise Barangushima Najye Mfite Inyota Yokuzaza Mu Isengesho Ryawe Kdi Ushimwa Na Bantu Bose Abana Abakuru N’ Imana Irangushima Maze Rero Abo Bangusebya Bihorere Na Yezu Sibamusebeje Bike Nawe Rero Komera Nkuri Nyuma None Se Padiri Suziko Ungize Umugisha Abdi Ko Bamugirira Ishyari Nawe Rero Niko Bimeze Ese Iyo Ukiza Abarwayi Abdi Sibabibona Ungirango Ibyo Byabura Humura Tukurinyuma Murakoze Kutengazaho Aya Makuru

Ntakirutimana Eugene yanditse ku itariki ya: 23-08-2017  →  Musubize

N,ubundi abarangwa n,ubuyoboke bw, ukuri ntibazabura gutotezwa.

elias yanditse ku itariki ya: 8-08-2017  →  Musubize

Komera mugaragu
wa Nyagasani,
kuko sekibi
ntazabura gutoteza
abubaha Uwiteka!
kw’iherezo uzahabwa
ibyasezeranijwe.

Ngoga Dany yanditse ku itariki ya: 13-08-2017  →  Musubize

Kumukristu ibigeragezo ntibibura,kuva kera Yezu about yahaye imitsima nibo bamukubise ibipfunsi,Ubald ndamwemera akorana n’imbaraga za Yezu,yaransengeye mbona akazi mugihe aho nakoraga bari banyirukanye nk’impyisi.Ndashima Imana.

Kamanayo Jean Paul yanditse ku itariki ya: 10-04-2017  →  Musubize

IMANA IZAMURINDA IRINDE N’UBUTUMWA YAMUHAYE KANDI IBYO BIMUBAHO NI NABYO BYAGIYE BIRANGA INTUMWA NABAHANUZI BAGIYE BABAHO NIBYO KOKO UKURI KURARYANA ARIKO UZEMERE UKUZIRE HARIGIHE YABA IMPAMVU YOKUZABONA IJURU.

CHA yanditse ku itariki ya: 16-03-2017  →  Musubize

Obald, abobakurwanya sinabita abapadiri, nisekibi. Kukontamupadiri utifuza kubona abakirisitu bakira kuraje nubwo bakujyirira ishyari byokukwica inzirawatanjyiye yezu murikumwe dushake ijuru kuko ibyisi tuzabisiga. Tukuri inyuma

muhayimana aloys yanditse ku itariki ya: 1-01-2017  →  Musubize

Nibyo rwose Padiri Obald afite impano yo gusengera abarwayi bagakira. Avugisha ukuli. Kuko Yezu ali nawe ukiza amukoresheje n Imana y ukuli. Turamusabira afite umulimo ukomeye

Anna yanditse ku itariki ya: 27-12-2016  →  Musubize

Nibyo rwose Padiri Obald afite impano yo gusengera abarwayi bagakira. Avugisha ukuli. Kuko Yezu ali nawe ukiza amukoresheje n Imana y ukuli. Turamusabira afite umulimo ukomeye

Anna yanditse ku itariki ya: 27-12-2016  →  Musubize

Padiri Ubald ibyo akora ni ingabire yahawe na Rurema kugirango asengere abanyarwanda, abigishe ubumwe n’ubwiyunge maze u Rwanda rwongere rugire umubano n’ Imana.Naho abamwitirira Politike baramubeshyere kuko yigisha inkuru nziza nkuko Yesu yabikoze ariko ab’ isi ntibabyemera ahubwo baramurwanya. Imana imuhe umugisha no kubabarira abamubeshyera.

Mapendo yanditse ku itariki ya: 19-10-2016  →  Musubize

koko haracyariho abakozi b’Imana P ubald yasengeye mama akira asthima yaramaranye imyaka 27 ibyo akora byo kunga abantu igihugu kibonye abameze nkawe 5 u Rwanda rwaba Paradizo kwita kumuryango w’umuntu wakwiciye!!!!natwe Imana turayisabye ngo ibidushoboze

naomi yanditse ku itariki ya: 18-10-2016  →  Musubize

Abbé Obald,Nyagasani agukomereze umutima wo kwegera intama zayo.ubundi ntucike intege

Theophile yanditse ku itariki ya: 18-10-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka