Umwanya yari afite muri Ex-far watumye amenya byinshi ku mugambi wa Jenoside

Sgt Ntantoro Apollinaire wakoze mu itumanaho rya Etat Majoro yo ku bwa Habyarimana, byatumye amenya amabanga y’uburyo Jenoside yategurwanye ibanga n’ubuhanga bikomeye.

Ntamahoro wavutse mu 1963 avukiye mu Karere ka Ngoma, mu Murenge wa Rurenge mu cyahoze kitwa Segiteri Kaberangwe.

Igihe yakoraga muri Etat-Major ngo yabashaga kumenya amabanga menshi.
Igihe yakoraga muri Etat-Major ngo yabashaga kumenya amabanga menshi.

Avuga ko yinjiye igisirikare mu 1982, aza gushingwa umurimo w’itumanaho muri Etat Majoro y’igisirikare cyo kubwa Perezida Habyarimana mu 1992.

Mu buhamya bwe agaragaza ko umwanya yari afite yashoboraga kumenya amwe mu mabanga yo mu gisirikare n’uburyo leta yateguraga Jenoside yakorewe Abatutsi yifashishije igisirikare.

Avuga ko Jenoside yateguranwe ibanga rikomeye ku buryo ibyakorwaga byose abaturage batashoboraga kumenya ko hategurwa Jenoside, kuko ngo iyo babimenya itari gukunda.

Agira ati “Jenoside yateguranwe ibanga rikomeye kuko iyo abantu bamenya ko yari Jenoside yategurwaga ntiyari kubaho. Abaturage baramutse bamenye ko ari Jenoside itegurwa ntago yaba ikibaye.”

Ntantoro wari ufite ipeti rya Sergent, avuga ko umuzi wo gutegura Jenoside byari ukubiba urwango n’ivangura, Abatutsi bahezwa muri myanya yose yatumaga bamenya umugambi wategurwaga wo kubarimbura.

Mu gisirikare ngo hakorwaga ibishoboka byose kugira ngo hatagira Umututsi ubacika akinjira igisirikare, kuko bari bazi ko igisirikare ari cyo cyari gufasha mu ishyira mu bikorwa rya Jenoside.

Ati “Igisirkare nkuko mubizi kiri mu byakoreshejwe cyane muri Jenoside. Nizo mbaraga zashyize mu bikorwa Jenoside kandi iyo zitaza gukoreshwa, abaturage ubwabo nta mbaraga bari kubona. Niyo mpamvu mu kujya mu gisirikare bageragezaga kwirinda ko Umututsi yakijyamo.”

Akomeza asobanura ko mu mwanya w’itumanaho mu byagisirikare yari ashinzwe yabashije kubona ubutumwa butandukanye, bujyanye no gutoza interahamwe mu gutegura umugambi wa kwica Abatutsi byashinzwe igisirikare gishinzwe kurinda Perezida (GP).

Iyi myitozo yo gutoza interahamwe zagombaga kumara Abatutsi yari ishinzwe uwari commandant w’abajepe (GP).

Avuga ko Iyo myitozo yahabwaga abasore bose bari baturutse mu mpande zose z’igihugu bakajya kubaha imyitozo mu Mutara mu Burasirazuba bw’gihugu i Gabiro.

Bahabwaga imyitozo mu bubyo bitaga DAMI (Detachemnet d’Assistance Militaire), bavuga ngo bagiye gukora DAMI, aho izi nterahamwe zigishwaga ubwo bwo kwica byihuse bakoresheje intwaro cyangwa ntazo bafite (combat sans armes).

Ati “Nubwo abantu benshi batari babizi njye kubera ko “message” zaturukaga muri Etat Majoro zijya aho byakorerwaga, njye narazirebaga n’uburyo byakorwaga narabibonaga.”

Ikindi ni uko aho i Gabiro aba basore b’interahamwe bahigiraga icyo bita “Ideologie miltaire”, babigisha amacakubili n’inzangano zishingiye ku moko bababwira ko Umututsi ari umwanzi bagomba kumwica.

Ku bwe ngo nubwo u Bufaransa buhakana uruhare bwarwo muri Jenoside yakorewe Abatutsi, avuga ko ari bwo bwatoje izo nterahamwe i Gabiro bufatanije n’umutewe wa abajepe.

DAMI ngo kari agace k’Abafaransa bari bazanwe mu Rwanda ngo gafashe mu guha imyitozo abasirikare bagombaga kujya ku rugamba, baza gukomereza ku guha imyitozo interahamwe.

Ubuhamya bwa Ntantoro Apaulinaire bukomeza avuga ko kwinjira mu gisirikare hazanwaga umuganga w’inzobere uvuye kwa Perezida Habyarimana nawe akabanza agapima ko utari Umututsi ukabona kwemererwa.

Ati “Bari bazi ko abatutsi bagira imbavu nto, bataba banini. Ibyo ni ibyo muganga yarebaga.”

Aya macakubili no guheza abatutsi ngo byarakomeje kugera ubwo nta musirikare wari wemerewe kurongora Umututsi, kuko kugira ngo urongore ngo byasaba icyangombwa kivuye mu gisirikare cyatangwa hamaze kurebwa niba uwo ugiye kurongora atari Umututsikazi.

Ntantoro akomeza avuga ko uku guhembera inzangano no kubiba amacakubili mu Banyarwanda ari Jenoside yategurwaga.

Avuga ko Abatutsi bambuwe ubumuntu babita inyamaswa, bitwa abanzi n’ibyitso, kugira ngo abantu bibajye mu mitwe igihe cyo kubica bizakoranwe ubukana kandi ngo ni nako byagenze.

Nubwo umugambi wagezeho Abatutsi bagapfa bitarakemuye ikibazo

Mu buhamya atanga avuga ko nyuma y’uko Jenoside yakorewe abatusti mu 1994 ishyiriwe mu bikorwa Abatutsi bakicwa, byagize ingaruka kuko nk’aho yabaga i Kigali ngo nyuma y’Umututsi interahamwe zari zatangiye kototera abakire.

Avuga ko ibyo byatumye hatangira kubaho ugusubiranamo kandi byari kugeza ku kwicana bakamarana iyo inkotanyi zitabohora igihugu.
Ati “Imana ishimwe. Shitani yateguye umugambi mubi wa Jenoside Imana itegura igisubizo. Imana yakoresheje inkotanyi ziraza zihagarika Jenoside yakorwaga zibohora igihugu.

Nkurikije aho igihugu twagisize kimeze duhunga, bituma ntiyumvisha neza uburyo tubanye neza, ariko nkibuka ko Imana ishobora byose. Politike y’amacakubili n’ingengabitekerezo ni mbi irasenya.”

Yakomereje igisirikare muri FDLR akwirakwiza ingengabitekerezo ya Jenoside

Nyuma yo guhungira mu nkambi zo muri RDC bakomeje ibikorwa bya gisirikare ahitwa za Mugunga, Tingitingi, Centre Africa, Gwadorite, Rubumbashi na Katanga, aza no kwimurirwa muri muri biro bikuru bya FDLR i Kinshasha.

Avuga ko aho hantu hose bazengurukaga babaga bakwirakwiza ingengabitekerezo ya Jenoside banahakana ko Jenoside yabaye mu Rwanda bagira ngo babone ababashyigikira. Gusa ngo we na bagenzi be umunani ntibyabahiriye kuko mu 2002 baje kurizwa indege bazanwa mu Rwanda.

Yiyemeje gutanga umusanzu mu kurandura ingengabitekerezo ya Jenoside

Ntantoro avuga ko yatunguwe no kubona bageze mu Rwanda bakakirwa neza akaza no kwerekwa bamwe mu bo bari bafatanije muri FDLR barabaye abasirikare mu ngabo za RDF.

Yatunguwe n’aho u Rwanda rugeze rwiyubaka n’uburyo Abanyarwanda bari babanye, asanga bitandukanye n’uko yabibwirwaga akiri mu mashyamba ya Congo.

Bahise bajyanwa mu ngando bigishwa byinshi ku burere mboneragihugu n’amateka yaranze u Rwanda arimo na Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, banigishwa ubumwe n’ubwiyunge.

Nyuma y’ingando niho Ntantoro yafatiye icyemezo cyo gutanga nawe umusanzu we mu kurwanya ingabitekerezo ya Jenoside yirirwaga yigisha mu mashyamba ya RDC, ahubwo agatangira kwigisha ubumwe n’ubwiyunge kuko yabonye aribyo byubaka igihugu.

Kugera ubu Ntantoro Apaulinaire ari iwe mu rugo mu karere ka Ngoma, aho akora umurimo wo kwigisha ijambo ry’Imana.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 10 )

niba byose yarabibonaga koko ari umu I.T kuki ataburiye basis bamwe mu nchuti ze NGO bahunge uwo arutwa ahubwo nuwatabaye abicwaga muri 1994 kuko we yabatabaye byaragije kuba

habakurama philbert yanditse ku itariki ya: 2-03-2017  →  Musubize

YEWE, NANJYE UYU MUGABO SIMUSHIRA AMAKENGA. KOKO NI KUKI YABONAGA KO HARI UBUGIZI BWA NABI BUTEGURWA, ARIKO NTASHOBORE KUGIRA ABO ABURIRA NGO BIHUNGIRE HAKIRI KARE BATARINZE GUTIKIZWA N’IMBURAGASANI Z’INTERAHAMWE? IMANA IMUBABARIRE KUKO IBYO ATANGAMO UBUHAMYA NTABISOBANUKIWE NEZA, AHUBWO NA WE JYE NAMUFATA NK’UMUFATANYACYAHA MU GUTEGURA JENOSIDE.

RUHARABU yanditse ku itariki ya: 30-08-2016  →  Musubize

yewe umuntu yihana ibyo yakoze koko!ubwo se iyo yirinda gukora icyaha!

Sibomana Emmy yanditse ku itariki ya: 6-06-2016  →  Musubize

Yewe Wa mugabo we!Ihakirwe urebe ko wamara kabiri,naho ibyo kubeshya no kubeshyera abandi uzanibazwa n’Imana ubeshya ko wigisha ijambo ryayo.N’ubutegetsi kandi burabibona kuko iyi. Bitaba ibyo uba ubatizwa muri 1930 kuko wishinja ubufatanyacyaha bwa jenoside.

kayijamahe yanditse ku itariki ya: 25-05-2016  →  Musubize

kuba amakuru yaramunyuragaho icyo dushaka kwumva nuko wenda yarikuvuga ko harabo yashoboyee kurokora akababurira ibigiye kuba cy ibirimo gutegurwa bagahunga ikindi kuki yakomeje kwifatanya na FDRL ???AKANIFATANYA NABAGENDAGA BAHAKANA GENOCIDE YAKOREWE ABATUTSI????BIVUZE KO NUBWO AYO MAKURU YAMUNYURAGAHO NUBUNDI NAWE YARAFITE IBITEKEREZO BIBI? BITUMA ATIBIRA IBANGA ABAGOMBAGA KWICWA NGO NIBURA AGIRE ABO AROKORA KUKO YANAKOMEJANYIJE NA FDRL MU MUGAMBI MUBI WO GUHAKANA GENOCIDE ??GUSA U RWANDA NI RWIZA TWARWANYE INTAMBARA IKOMEYE YARWANYWE NA FPR IHAGARIKA GENOCIDE NURUGAMBA UMUKURU WIGIHUGU CYACYU NYAKUBAHWA PRESIDENT POUL KAGAME YARWANYE MUGUHINDURA IMYUMVIRE YABARI BAFITE IMYUMVIRE MIBI YAMACYAKUBIRI NINGENGABITEKEREZO YA GENOCIDE AHARANIRA KO TUYIRANDURANA NIMIZI YAYO TUNAYIRWANYA TWIVUYE INYUMA IBYO NDABIMUSHIMIRA KANDI AHO TUGEZE NIHEZA HARIMPINDUKA UBU ABANYARWANDA TUBANYE NEZA NTABYAMACAKUBIRI NUWABIZANA HARINGAMBA LETA YUBUMWE BWABANYARWANDA YAFASHE ZO KUBIRWANYA NO GUHANA UWABIKORA WESE ARI NAKO IKOMEZA KWIGISHA KUGIRANGO IMYUMVIRE YABANYARWANDA IBE MYIZA NIGIHUGU GITERE IMBERE BASENYERA UMUGOZI UMWE INASHYIRAHO NINGAMBA ZO KWAKIRA NABO BANYARWANDA BARI MURI ZA CONGO NAHANDI KUGIRANGO BAZE MU RWANDA BIFATANYE NABANDI MUKWUBAKA URWABABYAYE IKANABIGISHA KUGIRANGO BAHINDUKE IBAKANGURIRA GUTAHA INAHINDURA IMYUMVIRE YABO KUGIRANGO BABE ABANYARWANDA BAZIMA BADAFITE IMYUMVIRE MIBI YINGENGABITEKEREZO YA GENOCIDE

uwizeye daniel yanditse ku itariki ya: 28-04-2016  →  Musubize

Aba ubusanzwe tubita ba Bamenya. Ko atatubwiye uwishe 94 umuyobozi we muri état Major!

Kanyarwanda yanditse ku itariki ya: 25-04-2016  →  Musubize

Uyu we umuntu yamwibazaho byinshi kabisa! Izo messages zo gutegura kumara abantu se ko yari ashinzwe kuzigeza kubo zigenewe nibyo yigamba uyu munsi? Ikindi ngo "...we na bagenzi be umunani ntibyabahiriye kuko mu 2002 baje kurizwa indege bazanwa mu Rwanda". Bayurijwe nande, byagenze bite? None ngo "akora umurimo wo kwigisha ijambo ry’Imana"?!!! Ahubwo murebe neza niba ntawundi murimo ariho.

mahoro jack yanditse ku itariki ya: 25-04-2016  →  Musubize

Uyu ni umutekamutwe ushaka gukora ubuzima bwe.kuki yakomezanyije niyo nkoramaraso akageraho yongera kuzikorera?yasize abantu mukangaratete none ngo yarabizi?Mana koko abantu kaba bazakira ryari ? ni ntaturo koko.ibinibyo bita kwirira ububw mukanwa.

humura yanditse ku itariki ya: 25-04-2016  →  Musubize

Ayo makuru yari azi yirirwaga amunyuraho se kuki atayatangaje mbere hose?

eva yanditse ku itariki ya: 23-04-2016  →  Musubize

NI BUKE NDAMUKE. IYO NIYO KAMERE YA BULI MUNYARWANDA.

HITIMANA yanditse ku itariki ya: 23-04-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka