Barasaba akarere kubishyuriza rwiyemezamirimo bashinja kubambura miliyoni 9

Abaturage 300 bo mu Karere ka Gicumbi barasaba ubuyobozi bw’akarere kubishyuriza amafaranga agera muri miliyoni 9 ngo bambuwe na rwiyemezamirimo batereye ibiti.

Ku wa 12 Werurwe 2016. abo baturage bitoyemo babiri ngo babagereze ikibazo cyabo ku buyobozi bw’Akarere ka Gicumbi babasaba ko babishyuriza rwiyemzamirimo Uwimpaye Fidele bavuga ko yabambuye.

Twinomugisha Albert na Nteziryayo Jean d'Amour, bari batumwe ku Karere ka Gicumbi gusaba ko bakwishyurizwa rwiyemezamirimo wabambuye.
Twinomugisha Albert na Nteziryayo Jean d’Amour, bari batumwe ku Karere ka Gicumbi gusaba ko bakwishyurizwa rwiyemezamirimo wabambuye.

Ngo bari bamukoreye mu mirimo yo gutera ibiti ku muhanda kuva i Gatuna kugera i Rukomo mu Karere ka Gicumbi ndetse banamuterera n’ibindi biti bivangwa n’imyaka.

Twinomugisha Albert, umwe muri bo, avuga ko amubereyemo umwenda ubarirwa mu bihumbi 158 bikaba ngo byaramuteje ubukene kuko mu gihe yamukoreraga nta kindi we yikoreye cyamuteza imbere.

Ati “Ubu ntabwo mbasha no kubona mituweri kubera ubukene, n’aho nafashe amadeni mbabwira ko nzabishyura nimpembwa bamereye nabi”.

Abo baturage bavuga ko iyo bagerageje kuvugisha abasubiza ko ari Akarere ka Gicumbi kanze kumusinyira kugira ngo abashe kubona amafaranga abishyure.

Iki kibazo ngo bakigejeje ku Buyobozi bw’Akarere ka Gicumbi bucyuye igihe ariko ntibwagira icyo bugikoraho bubabwira ko bwo nta masezerano bufitanye na bo bagomba kureba rwiyemezamirimo wabahaye akazi.

Nteziryayo Jean d’Amour, uvuga ko bamwambuye amafaranga agera mu bihumbi 240 mu gihe kingana n’umwaka, agira ati “Ubu umuryango wanjye wugarijwe n’ubukene natewe no gukora simpembwe”.

Avuga ko Umuyobozi w’Akarere ka Gicumbi Wungirije ushinzwe Ubukungu n’Iterambere (ucyuye igihe), Kagenzi Stanislas, ariko, yari yababwiye ko barimo kugikurikirana ndetse ko kigiye gukemuka vuba bakabona amafaranga yabo.

Ati “Barinze barangiza manda yabo batatwishyurije, kandi twe twabaza rwiyemezamirimo akatubwira ko bipfira mu karere kuko banze kumusinyira ngo aduhembe. Kugeza ubu ntituramenya aho ikibazo kiri ngo duhembwe”.

Umukozi w’Akarere ka Gicumbi ushinzwe Amashyamba n’Umutungo Kamere, Nyakagabo Emile, avuga ko iki kibazo bagikurikiranye kandi bagasaba rwiyemezamirimo kwishyura abaturage.

Avuga ko rwiyemezamirimo Uwimpaye Fidele yagiranye amasezerano n’umushinga witwa OPEDESA (Organization pour la Protection de l’Envilonement Systeme Agricole), uyu mushinga na wo ukaba ukorana n’undi witwa PAREF B2(Programe d’Appui Reiforestation ) ukorera muri Minisiteri y’Umutungo Kamere.

Nyuma yo kumenya iki kibazo ngo bandikiye ubuyobozi bwa OPEDESA banabaha urutonde rw’abakozi rwiyemezamirimo yambuye banayisaba ko batakongera kumuha amafaranga bamusigayemo atabanje gukemura ikibazo cy’abakozi yakoresheje ntabishyure.

Nyakagabo avuga ko mu gisubizo babahaye, Ubuyobozi bwa OPEDESA bwababwiye ko nta mwenda babereyemo rwiyemezamirimo, amafaranga yose bayamuhaye.

Mu gihe abakoreye Uwimpaye Fidele bavuga ko abrimo miliyoni icyenda ariko, Uwimpaye we, umwenda yemera ko atarishyura ni miliyoni esheshatu.

Aha Nyakagabo akavuga ko bazongera bagakora urutonde rw’abaturage batarishyurwa noneho rwiyemezamirimo na we akaba yagaragaza urutonde rw’abo yishyuye bigasuzumwa neza ko nta baturage baba bishyuza inshuro nyinshi kandi barishyuwe.

Ati “Tuzamusaba urutonde rw’abo yahembye noneho harebwe ko ntabishyuza inshuro ebyiri”.

Mu gihe OPEDESA ivuga ko yahembye Rwiyemezamirimo Uwimpaye Fidele ariko, we avuga ko amafaranga yahawe ari makeya ku buryo atabasha kwishyura abaturage bose yakoresheje.

Avuga kandi ko uyu mushinga wamusigawemo amafaranga abarirwa muri miliyoni 5 n’ibihumbi 530.

Cyakora, rwiyemezamirimo Uwimpaye yizeza ko agiye gushakisha amafaranga kugira ngo iki kibazo gikemutse mu gihe kitarenze kwezi kumwe.

Ati “ Ngiye kuyashakisha mu kwezi kumwe nzaba nayabonye nubwo nakwaka inguzanyo ariko iki kibazo kigakemuka”.

Mu kubahemba, avuga ko azifashisha urutonde, rwanditseho amazina numero z’indangamuntu byabo, yakoresheje abahemba bwa mbere kuko byagaragaye ko ngo hari abashobora kuba baraciye inyuma bakavuga ko batahembwe kandi barabonye amafaranga yabo.

Yagize ati “Urutonde rw’abo twakoresheje mu mushinga wacu rurahari ndetse na numero zabo z’indangamuntu ku buryo abo twahembye bose bigaragara. Ni yo mpamvu uwaba avuga ko atahembwe kandi twaramuhembye nta kibazo biteye bizaba bigaragarira kuri urwo rutonde”.

Mu gihe hari abaturage bitakanaga Akarere ka Gicumbi bavuga ko katamusinyiye ngo yishyurwe, Uwimpaye yivugira ko atari ko bimeze kuko muri ibyo bikorwa atigeze agirana masezerano n’akarere.

Imirimo yo gutera ibiti rwiyemezamirimo Uwimpaye Fidele yakoreshejemo abo baturage yatangiye muri 2014 irangira na 2015.

Yemera ko hari abo yagendaga ahemba amezi make make ugereranyije n’igihe bakoze kandi ko afite urutonde rwabo ku buryo nabona amafaranga kwishyura abo abereyemo umwenda bitazamugora.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

HAHIRWA ABAGIRA IMPUHWE KUKO NABO BAZ.....

C yanditse ku itariki ya: 23-03-2016  →  Musubize

fideli yambuye muturere twose yakoreyemo mbona hari abayobozi babimufashamo kuki dutanga ikibazo kuntara bwacya bakamuha akazi?yambuye gakenke 9miliyoni bukeye ahabwa akazi gicumbi none naho arahambuye murenganure abaturage

habumuremyi yanditse ku itariki ya: 17-03-2016  →  Musubize

Muby’ukuri uyu entrepreneur Uwimpaye Fidèle ikibazo afite cyo kudahemba abaturage yakoresheje agiterwa na Projet bafitanye amasezerano yitwa PAREF Be2 yanze kumuha ibyo imugomba. Mukeneye ibisobanuro kuburyo burambuye ndetse nagihamya yibyo mvuga mwanshaka nkabibaha kuri 0784292366

Niyigena Jean Claude Alias Willy yanditse ku itariki ya: 15-03-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka