Impfu z’abacukura amabuye y’agaciro zatumye Polisi ikaza ingamba

Polisi mu Karere ka Muhanga iratangaza ko itazihanganira abacukuzi b’amabuye y’agaciro badakurikiza amategeko.

Polisi itangaza ko impfu z’abacukura mu buryo butemewe n’amategeko n’abamugariramo bikomeje gufata indi ntera ku buryo ntawakomeza kurebera abantu babura ubuzima.

Abacukura amabuye y'agaciro bashinjwa kuba ba nyirabayazana mu kwanduza amazi y'imigezi.
Abacukura amabuye y’agaciro bashinjwa kuba ba nyirabayazana mu kwanduza amazi y’imigezi.

Ku wa 24 weruwe 2016, abantu batanu bapfuye bazize ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro butemewe n’amategeko mu Murenge wa Kabacuzi mu Karere ka Muhanga bacukura ikiromobe cya “Africom International” cyari gifunze ariko bagaca inyuma ubuyobozi bakajya gucukura.

Polisi ivuga ko nyuma yo kugira inama abafite ibirombe bicukurwamo amabuye y’agaciro ya Koruta na Gasegereti n’abaturage bigabiza ibirombe bitemewe, hagiye gushyirwaho ingamba zo guhana abarenga ku mategeko kugira ngo harengerwe ubuzima bw’abakesha amaramuko ibirombe.

Umuyobozi wa Polisi mu Karere ka Muhanga, SPT Jusitin Ntaganda, agira ati “Ubu rero twarahagurutse, munyumve neza icyo nshaka kuvuga, Polisi ifatanyije n’inzego z’ibanze, duhagurukiye bikomeye iki kibazo kugira ngo hatazagira umuturage wongerwa kugwa mu birombe cyangwa kwangiza iidukikije, abaturage namwe birabareba mudufashe dushake wa mutekano.”

Polisi iramagana abihebe bashaka kwicwa n’ibirombe aho kwicwa n’inzara
Ishami rishinzwe Ibidukikije muri Polisi y’u Rwanda na ryo rigaragaza ko uko abaturage bahishira abacukura mu buryo butemewe n’amategeko ari ighombo ku gihugu muri rusange, by’umwihariko ku baturage.

SPT Mbabazi avuga ko amategeko y'ubucukuzi natubahirizwa ibidukikije bizakomeza kwangirika n'ubuzima bw'abantu bukabigenderamo.
SPT Mbabazi avuga ko amategeko y’ubucukuzi natubahirizwa ibidukikije bizakomeza kwangirika n’ubuzima bw’abantu bukabigenderamo.

Spt Mbabazi Modeste, uyobora agashami gashinzwe kurengera ibidukije, avuga ko usibye kuhatakariza ubuzima ubucukuzi bwangiza ibidukikije.

Ashingiye ku ngingo ya 438, yavuze ko Kompanyi ya Africom yangiza ibidukikije kuko icukura yohereza ibitaka mu mazi, kimwe na COMAR bikigaragara ko abantu bagicukura bose bazahanwa niba batirinze ngo bubahirize amategeko.

SPT Mbabazi avuga ko ibihano biteganya igifungo kuva ku mezi atandatu kugeza ku mwaka umwe n’ihazabu ya miliyoni eshatu kugeza ku 10 ku muntu ucukura amabuye y’agaciro mu buryo bunyuranyije n’amategeko.

Agira ati “Ibyo tubasobanurira ni ukugira ngo twubahishe amategeko, ibyo mubyumve ejo nitubahamagara ngo muze musobanure ibyo mukora nabi ntibizabagwe hejuru”.

Hafashwe umwanzuro wo gufunga ibirombe bine i Kabacuzi kubera kudakurikiza amategeko

COMARI, AFRICOM, UMC na MIMICO zabaye zihagaritswe kugira ngo zibanze zuzuze ibyangombwa kuko imiterere y’aho bacukura ngo ishobora guteza impanuka.

Umukozi ushinzwe imirimo y’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro mu Ntara y’Amajyepfo, Juvenal Kayihura, avuga ko imyobo bacukuramo idakomeye kandi imwe iteye nabi itujuje ibipimo kandi gutunganya imyobo ari byo birinda impanuka.

Agira ati “Mwahawe impushya, ariko n’uyu munsi nimusubiramo abantu bashobora kongera gupfa, kandi uburyo busabwa bwakorwa, ntabwo dushaka ko abantu bongera gupfa kuko na mbere twari twababuriye”.

Ndagijimana avuga ko abaturage bamerewe nabi kubera gufunga ibirombe kandi ari byo byari bibatunze.
Ndagijimana avuga ko abaturage bamerewe nabi kubera gufunga ibirombe kandi ari byo byari bibatunze.

Indi mpamvu yo guhagarika ibyo birombe ngo ni ukugira ngo ubucukuzi butangiza ibidukikije kuko ngo nta buryo bwashyizweho bwo gusubiranya ahacukuwe, gufata ibitaka bimanuka ku misozi no kutanduza amazi y’imigezi.

Abaturage basabwa gutanga umusanzu wo kugaragaza abatubahirije ibyangombwa by’ubucukuzi no kwinjira mu kazi k’ubucukuzi babanje kureba ko bahawe ibisabwa byose birimo ubwishingizi n’ibikoresho byabugenewe.

Agira ati “Ntabwo uyu munsi mwabujijwe imirire ahubwo ni ukugira ngo tubungabunge ubuzima bwanyu kuko ntabwo tuzemera ko abantu bongera gusubira mu myobo nk’iy’inyaga”.

Ba nyir’ibirombe ni bo bagomba kwicungira umutekanow’ibirombe n’iyo byaba bifunze

Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga ushinzwe Ubutegetsi n’Amategeko, Sebashi Jean Claude, asaba abayobozi b’amakompanyi acukura amabuye y’agaciro gufata iya mbere mu gucunga umutekano w’ibirombe.

Sebashi avuga ko nubwo ubuyobozi butakwirengagiza gufasha abacukura kunoza imikorere, yatunguwe no kubona AFRICOM yandikira akarere igasaba kuyifasha mu gucunga umutekano. Ati “Abapfuye ni imbaraga zagabanutse z’Abanyarwanda, natwe ubwacu dukumire twere gupfa”.

Sebashi kandi avuga ko akarere gakomeje gushyira imbere umuhigo wako wo guhindura Nyabarongo urubogobogo, bikaba bitashoboka abacukuzi bayanduza buri munsi.

Abaturage bavuga ko gufungwa kw’ibirombe byari bibatunze bigiye kubicisha inzara

Abaturage bo mu Mirenge ya Kabacuzi na Cyeza mu Karere ka Muhanga na Kayumbu mu Karere ka Kamonyi bavuga ko bahangayikishijwe no gufunga ibirombe kandi byari bitunze benshi muri bo.

Ndagijimana Martin wo mu Murenge wa Kabacuzi avuga ko hejuru ya 80% by’abaturage bitabazaga ubucukuzi kugira ngo babashe kubona amafaranga.

Uhagarariye AFRICOM avuga ko bagiye gukora ibishoboka akazi kakongera gusubukurwa.
Uhagarariye AFRICOM avuga ko bagiye gukora ibishoboka akazi kakongera gusubukurwa.

Cyakora yemera ko we na bagenzi be biteguye kugaragaza abacukura mu buryo butemewe n’amategeko bagakurikiranwa agasaba na ba nyir’ibirombe kubafasha gushyiramo ingufu bagashaka ibyangombwa bakongera gukomorerwa abaturage bakabona imirimo.

Abaturare n’abayobozi b’imidugudu ibamo amabuye y’agaciro bavuga ko bagiye kwitandukanya n’ababakoresha mu buryo butemewe n’amategeko kuko ingaruka zo gufungirwa ibirombe zigaragaza bwa mbere ku muturage.

Uhagarariye Kompanyi ya “AFRICOM Intrnational” iherutse no gupfusha abantu, bivugwa ko bari bagiye gucukura mu kirombe gifunze, avuga ko bagiye kwisubiraho bagakora ibyemewe kuko bamaze kwihangirizwa ko bazamburwa ibya ngombwa nibadakosora.

Ati “Iyo urebye ibikorerwa hariya dukorera ntawakwihandagaza ngo avuge ko turi gukora ibikorwa by’iterambere, ariko ntimugire ubwoba ngo inzara iratumaze tugiye gukurikiza ibyo abayobozi batubwira”.

Company ya AFRICOM ivuga ko ifite ubwishingizi kandi ko bagiye kurushaho gushaka abarinzi bacunga umutekano nibura bane bane kuri buri site icukurwamo kugira ngo amasite akora n’adakora acungirwe umutekano.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka