Abanyamusanze bitabiriye umupira w’ikipe yabo na APR FC ku buryo budasanzwe
Abatuye akarere ka Musanze, kuri uyu wa kabiri tariki 12/11/2013 bitabiriye ari benshi cyane ku buryo budasanzwe umupira wahuje ikipe ya Musanze FC na APR FC, maze ikipe yabo igatsindwa igitego kimwe k’ubusa.
Mu gihe sitade Ubworoherane y’akarere ka Musanze yari yuzuye no hejuru, abatarabashije kwinjira bagerageje kureba umupira, abana benshi burira ibiti kugera kuri metero 20 uvuye ku butaka.

Ubwo umukino warangiraga, abafana b’ikipe ya FPR FC bafashe iminota igera kuri 30 yo kwishimira instinzi, maze bacinya akadiho karahava, bavuza za vuvuzela, ndetse ari nako batera hejuru mu ndirimbo n’imbyino.
Uwitwa Musengimana Jean Marie ni umufana wa APR FC wambara masque ituma umubona wese asagwa n’ibitwenge. Yavuze ko iyi nstinzi bari bayitegereje bitewe n’uko umukino baherukaga bawutsinze bigatuma bifuza gukomereza aho.

Uwimana Joselyne Gikona International, avuga ko yishimiye amanota atatu bakuye ku ikipe ya Musanze FC, amanota aje asanga andi atatu ikipe ya APR FC yakuye kuri Rayon Sport.
Jean Noel Mugabo



National Football League
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
A.P.R FC yaradushimishije cyane izakomereze hariya.