Haruna Niyonzima yahembwe nk’umukinnyi wahize abandi muri Tanzania
Kapiteni w’ikipe y’u Rwanda Amavubi akaba anakina hagati mu ikipe ya Young Africans muri Tanzania, yahawe igihembo cy’umukinnyo wigaragaje kurusha abandi (Best player of the year) muri shampiyona ya Tanzania ya 2012/2013.
Igikorwa cyo gutora umukinnyi w’umwaka muri Tanzania cyateguwe n’igitangazamakuru cy’imikino Mwanaspoti tunakesha iyi nkuru, kivuga ko mu gutora handewe ku buryo umukinnyi ku giti cye yitwaye ndetse n’akamaro yagiriye ikipe mu mwaka wa 2012/2013.
Abakinnyi bandi bane bari bahanganye na Haruna Niyonzima ni Shomari Kapombe wa Simba, Amri Kiemba nawe wa Simba, Kelvin Yondani wa Yanga na Themi Felix wa Kagera Sugar.

Nyuma y’icyiciro cya mbere cy’amatora, mu bakinnyi batandatu hasigayemo batatu ; Niyonzima, Kapombe na Kiemba, biza kurangira nabo Haruna Niyonzima abatsinze, maze yegukana igihembo cya miliyoni 5 z’amashilingi ya Tanzania.
Niyonzina wagiye gukina muri Tanzania nyuma yo gukina muri Etincelles, Rayon Sport na APR FC zo mu Rwanda, yanahawe igihembo cy’umukinnyi w’umunyamahanga witwaye neza kurusha abandi akaba yaje imbere y’umunya Cote d’Ivoire Kipre Tchetche wa Azam n’umunya Uganda Hamis Kiiza wa Yanga bari bahanganye.
Mbwana Samatta ukinita TP Mazembe yo muri Congo yahawe igihembo cy’umunya Tanzania witwaye neza akina hanze y’icyo guhugu, Abdalla Kibadeni wa Kagera Sugar ahembwa nk’umutoza mwiza, naho Oden Mbaga ahembwa nk’umusifuzi wakoze akazi ke neza.
Theoneste Nisingizwe
National Football League
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|