Ghana nayo yabonye itike yo guhatanira igikombe cy’isi muri Brazil

Ikipe ya Ghana yabaye iya gatanu iva ku mugabane w’Afurika yabonye itike yo guhatanira igikombe cy’isi kuzabera muri Brezil umwaka utaha nyuma y’umukino wo kwishyura wayihuje na Misiri kuri uyu wa Kabiri tariki 19/11/2013.

Nubwo muri uwo mukino Misiri yatsinze ibitego 2-1, ikipe ya Ghana yakomeje kuko mu mukino ubanza yari yatsinze Misiri ibitego 6-1. Ibi bivuze ko mu mikino yombi Ghana ifite ibitego 7 kuri 3 bya Misiri.

Muri uwo mukino wabaye tariki 19/11/2013, igitego cya mbere cyabonetse ku munota wa 25 w’igice cya mbere gitsinzwe na Amr Zaki nyuma y’iminota ibiri Gedo aboneza mu rushundura igitego cya kabiri. Ikipe ya Misiri yagaragaza ubushake bwo gutsinda ibitego byinshi ariko ba myugariro b’ikipe ya Ghana bababera ibamba.

Nubwo Egypt yatsinze umukino wo kwishyura ntacyo byayimariye kuko mu mukino ubanza yari yaratsinzwe ibitego byinshi.
Nubwo Egypt yatsinze umukino wo kwishyura ntacyo byayimariye kuko mu mukino ubanza yari yaratsinzwe ibitego byinshi.

Ubwo ifirimbi ya nyuma yari hafi kuvuga, ku munota wa 89, umusore wa Kevin-Prince Boateng yinjije igitego kimwe rudori cya Ghana, umukino urangira gutyo.

Amakipe yo muri Afurika amaze kubona itike yo kuzahatanira igikombe cy’isi kizaba muri Nyakanga 2014 muri Brazil ni Ghana, Kameruni, Cote d’Ivoire, Algeria na Nigeriya.

Nshimiyimana Leonard

National Football League

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka