Umunyamabanga Mukuru wa Commonwealth yatangiye uruzinduko rw’akazi mu Rwanda

Shirley Ayorkor Botchwey, Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Ibihugu bikoresha Icyongereza uzwi nka Commonwealth kuri uyu wa Gatanu yatangiye uruzinduko rw’akazi mu Rwanda.

U Rwanda n’Umuryango wa Commonwealth bigaragaza intego imwe yo guteza imbere ubufatanye bushingiye ku mahame ya Commonwealth, arimo imiyoborere myiza, iterambere rirambye n’amahoro.

Mu Kwakira 2024, nibwo uyu mugore ukomoka Ghana, yatorewe kuba Umunyamabanga Mukuru wa Commonwealth mu gihe cy’imyaka ine. Yagiye kuri uyu mwanya asimbuye Patricia Scotland.

U Rwanda rwemerewe kwinjira muri Commonwealth tariki ya 29 Ugushyingo 2009 mu nama yabereye muri Trinidad and Tobago ndetse icyo gihe ni cyo gihugu cya kabiri cyari cyinjiye muri uwo muryango kitarakolonijwe n’u Bwongereza, nyuma ya Mozambique yawinjiyemo mu 1995

Ibindi bihugu biri muri Commonwealth bitarakolonijwe n’u Bwongereza ni Gabon na Togo byemerewe kwinjira muri uyu muryango mu nama yabereye i Kigali muri Kamena 2022.

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka