Gakenke: Inkunga y’imipira y’amaguru isaga 1000 igiye kongera ikibatsi mu myidagaduro
Ibigo by’amashuri byo mu Karere ka Gakenke byabonye inkunga y’imipira y’amaguru isaga gato 1000 yatanzwe na Minisitiri y’Uburezi, iyo mipira igiye gukangura siporo mu bigo by’amashuri yaba abanza n’ayisumbuye.
Hakizimana Jean Bosco ushinzwe uburezi mu Karere ka Gakenke yabwiye Kigali Today ko imikino yari isanzweho mu bigo by’amashuri ariko iyo nkunga babonye ngo igiye kongera imbaraga muri siporo kuko babonye ibikoresho bihagije.
Hari ibigo bimwe na bimwe bitagira ibibuga byo gukiniraho bitewe ahanini n’imiterere y’akarere k’imisozi miremire na byo bikaba byaba imbogamizi ku myidagaduro, imikurire y’umwana n’imyigire ye kuko akeneye kwidagadura maze akaboneraho n’umwanya wo gusabana na bagenzi be.

Nyirandikubwimana Verene wigisha ku ishuri rya Rukore ya Mbere riherereye Murenge wa Cyabingo wakiriye iyo nkunga, avuga ko iyo mipira igiye gufasha abana kwidagadura, ikintu kiza ku bana kuko babona igihe cyo gusabana no gukundana hagati yabo.
Yongeraho ko gukina bakiri bato byazamura impano zabo bakazavamo abakinnyi bakomeye mu myaka iri imbere bikaba byabatunga mu buzima bwabo bwose.
Nubwo nta kipe yigaragaza ku rwego rw’igihugu mu bigo by’amashuri byo mu Karere ka Gakenke, hari ikipe y’abarimukazi iserukira Intara y’Amajyaruguru muri shampiyona y’umupira w’amaguru, icyiciro cya kabiri.
Nshimiyimana Leonard
National Football League
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|