Rayon Sport yishyuye Gomes amafaranga yari umufitiye nyuma yo kumva ko agiye kuyivamo

Ikipe ya Rayon Sport, kuri uyu wa mbere tariki 4/11/2013, nibwo yashyikirije umutoza wayo Didier Gomes da Rosa miliyoni 3, 5 z’amafaranga y’u Rwanda yari imubereyemo, nyuma y’aho atangaje ko ashobora kuyivamo mu gihe cya vuba gusa we akaba yari yirinze gutangaza impamvu ibimutera.

Mu kiganiro twagiranye na Olivier Gakwaya, umuvugizi wa Rayon Sport, yavuze ko ikibazo bari bafitanye na Dider Gomes ari icy’amafaranga bagombaga kumuha akayakoresha mu ngendo yakoze ajya cyangwa ava mu biruhuko mu gihugu cy’Ubufaransa aho akomoka, nk’uko babimusezeranyije.

Gakwaya avuga ko ayo mafaranga yakunze kubura kubera impamvu z’amakoro bituma akoresha aye, ari nayo mpamvu yari amaze igihe ayishyuza, gusa Gomes we akaba yari yirinze gutangaza igituma ashaka kuva muri Rayon Sport.

Nyuma yo kumva ko uwo mutoza yashakaga kubacika, Rayon Sport yahise umuha miliyoni 3,5 z’amafaranga y’u Rwanda ahwanye n’izo ngendo yagiye akorera ku mugabane w’Uburayi, nawe yemera ko agiye gukomeza gutoza Rayon Sport uko bisanzwe nta kibazo.

Didier Gomes agiye gukomeza gutoza Rayon Sport uko bisanzwe nyuma yo guhabwa amafaranga iyo kipe yamugombaga.
Didier Gomes agiye gukomeza gutoza Rayon Sport uko bisanzwe nyuma yo guhabwa amafaranga iyo kipe yamugombaga.

Gakwaya yagize ati, “nyuma y’umukino wa Mukura, amwe mu mafaranga yavuyemo twayakoresheje dukemura ikibazo cya Gomes, ubu nta kibazo ni umutoza wacu kandi n’umukino wa APR FC ku cyumweru azawutoza.

Umuvugizi wa Rayon Sport avuga ko, uretse ikibazo cy’ayo mafaranga y’ingendo Gomes yasabaga, ngo iyo kipe iracyamufitiye amafaranga y’umushahara y’ukwezi kwa cumi, kimwe n’abandi batoza bakorana ndetse n’abakinnyi ngo ariko bazayashyikirizwa bitarenze impera z’iki cyumweru.

Ibibazo by’ubukungu byahungabanyije Rayon Sport muri iyi minsi, ngo ni nayo ntandaro yo kugenda kwa rutahizamu Samson Jackeshi w’Umunya-Uganda, wanze gukinira iyo kipe igihe cyose ngo itaramuha miliyoni imwe y’amafaranga y’u Rwanda yamusigayemo ubwo yamuguraga.

Gusa Gakwaya avuga ko gutoroka kwa Kambale Salita uzwi ku izina rya Papy Kamanzi, bidashingiye ku mafaranga, kuko ngo ari nta mwenda na muto bamufitiye, ahubwo ngo ari imyitwarire mibi agomba no kuzahanirwa nagaruka.

Rayon Sport iravugwamo ibibazo mu gihe irimo kwitegura gukina na mukeba wayo APR FC umukino w’umunsi wa munani wa shampiyona uzabera kuri Stade Amahoro ku wa gatandatu tariki ya 9/11/2013, gusa umuvugizi wa Rayon Sport avuga ibyo bibazo bitazababuza kwitwara neza.

Rayon Sport yatwaye igikombe cya shampiyona giheruka iri kumwe na Didier Gomes da Rosa, ubu iri ku mwanya wa kabiri n’amanota 16, ikaba ikurikiye AS Kigali iri ku mwanya wa mbere n’amanota 18.

Theoneste Nisingizwe

National Football League

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka