Bayern Munich na Manchester City zamaze kwerekeza muri 1/8 muri ‘Champions League’

Ikipe ya Bayern Munich na Manchester City ziri mu itsinda rya kane, kuri uyu wa kabiri tariki ya 5/11/2013, zabonye itike yo kujya muri 1/8 cy’irangiza mu mikino ya ‘UEFA Champions League’.

Bayern Munich yatwaye igikombe giheruka, yatsinze Viktoria Plzen yo muri Repubulika ya Tchèque igitego 1-0 cyatsinzwe na Mario Mandzukic ku munota wa 65, bituma ikomeza kwicara ku mwanya wa mbere muri iryo tsinda n’amanota 12 kuri 12.

Manchester City nayo muri iryo tsinda yashimangiye umwanya wa kabiri nyuma yo gutsinda CSK Moscow yo mu Burusiya ibitego 5-1, byatsinzwe na Alvaro Negredo watsinzemo ibitego bitatu na Sergio Aguerro watsinzemo bibiri, naho icya CSK Moscow gitsindwa na Seydou Doumbia.

Sergio Aguerro yafashije Manchester City gukora ayo mateka.
Sergio Aguerro yafashije Manchester City gukora ayo mateka.

Kwitwara neza kwa Bayern Munich na Manchester City byatumye zikomeza muri 1/8 cy’irangiza kuko n’ubwo hasigaye gukinwa imikino ibiri muri iryo tsinda, CSK Moscow na Viktoria Plzen ziri inyuma yazo ntabwo yazirusha amanota.

Mu itsinda rya mbere, Manchester United ikomeje kuyobora n’amanota arindwi nyuma yo kunganya na Real Sociedad ubusa ku busa, naho Shakhtar Donetsk inganya ubusa ku busa na Bayer Leverkusen.

Itsinda rya kabiri riyobowe na Real Madrid n’amanota 10 nyuma yo kunganya na Juventus ibitego 2-2. Ibitego bya Real Madrid byatsinzwe na Cristiano Ronaldo na Gareth Bale, naho ibya Juventus bitsindwa na Arturo Vidal na Fernando Llorente, naho FC Kobenhavn itsinda Galatasaray igitego 1-0.

Bayern Munich yatwaye igikombe giheruka, yakomeje muri 1 cya 8 cy'irangiza.
Bayern Munich yatwaye igikombe giheruka, yakomeje muri 1 cya 8 cy’irangiza.

Itsinda rya gatatu riyobowe na Paris Saint Germain nyuma yo kunganya na Anderlecht igitego 1-1, naho Olympiakos ikaba yatsinze Benfica igitego 1-0.

Imikino yo mu matsinda irakomeza kuri uyu wa gatatu, aho mu itsinda rya gatanu, Basel irakina na Steaua Bucuresti naho Chelsea ikine na Schalke 04.

Mu itsinda rya gatandatu, Borussia Dortmund irakina na Arsenal, naho Napoli ikine na Marseille, naho mu itsinda rya karindwi, Zenit Petersburg irakina na FC Porto, naho Atletico Madrid irakina na Austria Wien naho mu itsinda rya munani, Ajax irakina na Celtic, naho Barcelona irakina na AC Milan.

Theoneste Nisingizwe

National Football League

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka