Uko Abanyarwanda bari kwitwara muri ‘Tour du Rwanda’ biratanga ikizere cy’ejo – Minisitiri Mitali
Minisitiri w’umuco na siporo aravuga ko uko Abanyarwanda bari kwitwara mu irushanwa Tour du Rwanda bitanga ikizere ko mu bihe biri imbere bazaba ari abakinnyi bakomeye ku rwego mpuzamahanga, bashobora gutwara ibikombe n’imitari byinshi.
Ibi Minisitiri Mitali Protais yabivuze kuri uyu wa gatatu tariki 20/11/2013, nyuma y’ikiciro cyahagurutse mu mujyi wa Rubavu kigasorezwa mu Kinigi muri Musanze, bakoze ibirometero bigera kuri 69,4.
Minisitiri Mitali yavuze ko aho irushanwa rigeze, abakinnyi bahagarariye u Rwanda bari kwitwara neza kurusha mbere.
Ati: “Muri iri rushanwa barimo Abanyarwanda bamaze kuza imbere inshuro ebyiri. Ku nshuro ya mbere, Umunyarwanda yabaye uwa mbere, kuri etape yo kuva Rwamagana baza i Musanze, Abanyarwanda babiri baje imbere. Ni ibintu bitanga ikizere”.
Nubwo Abanyarwanda batabashije kuba aba mbere kuri uyu wa gatatu, Minisitiri Mitali avuga ko asanga ari uko abahagarariye u Rwanda bahanganye n’abakinnyi bamenyereye amarushanwa kubarusha.
Ati: “Mu by’ukuri urebye abo bahanganye nabo, nk’abo muri Afurika y’Epfo, n’abo muri Eritereya, ni abakinnyi bamaze igihe kinini cyane bamenyereye aya marushanwa, ku buryo n’iyo urebye ikinyuranyo cy’igihe kirimo, ntabwo ari kinini kuburyo bitanga ikizere ku bakinnyi bacu”.
Ruhumuriza Abraham, umwe mu Banyarwanda b’inararibonye muri uyu mukino, akaba n’umwe mubakomeje kwitwara neza mu ikipe y’u Rwanda, avuga ko kuri uyu wa gatatu batahuye n’imisozi cyane nyamara bayirusha abo bahanganye, bituma batisubiza imyanya ya mbere.
Ati: “Uretse ko twanahuye n’utubazo duto rwo gutobokesha, ariko nta kibazo, kuko irushanwa riracyakomeza. Kugeza ubu nshimishijwe n’uko duhagaze, kuko bari kudusigaho amasegonda macye”.
Kuwa kabiri bava Rwamagana bajya Musanze, mu icumi ba mbere harimo Abanyarwanda batandatu, ku mwanya wa mbere n’uwa kabiri hari Ndayisenga Valens w’imyaka 19 na Ruhumuriza Abraham, naho ku nshuro ya mbere, uwitwa Janvier Hadi akaba ariwe watwaye agace ka mbere ka kilometero eshatu.
Twababwira ko kuva Tour du Rwanda yabaho mu myaka itanu ishize, ari ubwa mbere Umunyarwanda atwara agace ako ariko kose, kuko kugeza ubu bamaze gutwara uduce tubiri.
Umunyafurika y’Epfo Meintjes Louis ni we yegukanye etape ya gatatu (Rubavu-Kinigi) nyuma y’uko mugezi we witwa Jay Robert Thomson w’imyaka 27 avuye mu irushanwa kubera uburwayi bwo mu nda bwamufashe ubwo yavaga Rubavu agana Kinigi, amaze kugenda ibirometero 11 gusa.
Jay Robert Thomson yari mu bahabwa amahirwe yo gutwara Tour du Rwanda 2013, kuko ariwe wari uri imbere muri rusange.
Kuri uyu wa kane, abanyonzi barahaguruka Musanze berekeza i Muhanga, bakore ibirometero 128.
Jean Noel Mugabo
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|