APR FC irakina na Rayon Sport mu mukino wazo wa mbere muri shampiyona y’uyu mwaka

Bwa mbere mu mwaka w’imikino 2012/2013, APR FC irakina na mukeba wayo Rayon Sport mu mukino w’umunsi wa munani wa shampiyona ubera kuri Stade Amahoro i Remera kuri uyu wa gatandatu tariki ya 10/11/2013.

Muri uwo mukino utangira saa cyenda n’igice, APR FC iri ku mwanya wa gatatu by’agateganyo n’amanota 14, niyo yakira Rayon Sport iri ku mwanya wa kabiri n’amanota 16.

Akenshi umukino uhuza APR na Rayon Sport uba urimo n'amahane menshi.
Akenshi umukino uhuza APR na Rayon Sport uba urimo n’amahane menshi.

Aya makipe agiye guhura APR FC iheruka gutakaza amanota ubwo yanganyaga ubusa ku busa na Etincelles mu gihe Rayon Sport yo yatsinze Mukura Victory Sport igitego 1-0.

Aya makipe yaherukaga guhura muri shampiyona y’umwaka ushize ubwo mu mukino wo kwishyura Rayon Sport yanyagiye APR FC ibitego 4-0.

Umutoza wa APR FC Andreas Spier, avuga ko ibyo bitego batsinzwe yamaze kubyibagirwa icyo ashaka ni amanota atatu kandi ngo bagomba kuyabona.

Yagize ati: “Nibyo baradutsinze ariko ibyo namaze kubyibagirwa, icyo ndebe kuri uyu wa gatandatu ni intsinzi igomba kuduhesha amanota atatu kandi twiyemeje kuzayabona.”

Muri uwo mukino, ikipe ya APR FC ikinisha abkinnyi b’abanyarwanda gusa kandi benshi bakiri batoya, izaba yagarukanye abakinnyi bayo bamaze iminsi bakora ibizamini bya Leta bisoza amashuri yisumbuye.

Ku ruhande rwa Rayon Sport , iyi kipe imaze iminsi ivugwamo ibibazo bishingiye ku mafaranga, aho abakinnyi ndetse n’umutoza bari bamaze iminsi basaba amafaranga y’umushahara wabo ndetse n’ayandi iyo kipe y’i Nyanza ibagomba.

Umuyobozi wa Rayon Sport Murenzi Abdallah avuga ko ikibazo cy’amafaranga abakinnyi n’umutoza basabaga bamaze kuyahabwa ku buryo umwuka ubu ari mwiza mu ikipe.

Umutoza wa Rayon Sport Umufaransa Didier Gomes da Rosa, avuga ko ibibazo byose byakemutse, ikipe ye ikaba ngo yiteguye kongera gutsinda APR FC.

Ati: “Ibintu byose bimeze neza, ibibazo byose byarakemutsem icyo tureba ni uriya mukino gusa nta kindi. Abakunzi bacu barashaka intsinzi kandi natwe tuzitanga uko bishoboka tubashimishe.”

Muri uwo mukino Rayon izaba yagaruye rutahizamu wayo Samson Jackech w’umunya Uganda wari waranze gukina kubera ko iyo kipe ngo itamuhaye amafaranga yari yasigaye ubwo yamuguraga, ariko ngo yamaze kuyahabwa.

Jackech aramutse agiriwe icyizere cyo kubanza mu kibuga muri uwo mukino akaba yafatanye gusatira na Kagere Meddie wari wavunikiye mu myitozo ariko umutoza avuga ko yamaze gukira akazakina uwo mukino.

Gusa kugeza ubu rutahizamu wayo Kambale Salita Gentil bakunze kwitwa Pappy Kamanzi watorokeye muri Congo aho akomoka ntabwo aragaruka.

Undi mukino ukomeye ukinwa kuri uyu wa gatandatu urahuza Mukura Victory Sport na Police FC kuri Stade Kamena i Huye, Marine ikine na Musanze FC kuri Stade Umuganda, naho AS Kigali yakire Esparance kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo.

Ku Mumena, Kiyovu Sport izakina AS Muhanga ku Mumena, naho Gicumbi FC ikine na Etincelles i Gicumbi. AS Kigali iracyari ku mwanya wa mbere n’amanota 18, ikurikiwe na Rayon Sport ifite amanota 16 naho APR FC ikaza ku mwanya wa gatatu n’amanota 14.

Musanze FC iri ku mwanya wa kane n’amanota 14 nayo, naho Kiyovu Sport ikaza ku mwanya wa gatanu n’amanota 12. AS Muhanga iri ku mwnaya wa 13 n’amanota atatu, naho Amagaju akaza ku mwanya wa 14 ari nawo wa nyuma n’amanota abiri.

Theoneste Nisingizwe

National Football League

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka