Lionel Messi ntazongera gukina ruhago kugeza muri 2014 kubera imvune

Rutahizamu w’ikipe ya FC Barcelone Lionel Messi ntazongera gukina umupira w’amaguru muri uyu mwaka, kubera imvune yagiriye mu mukino ikipe ye yatsinzemo Real Betis ubitego 4-1 ku cyumweru tariki ya 10/11/2013.

Muri uwo mukino, Messi yavuye mu kibuga ku munota wa 21 amaze kuvunika ahita asimburwa, nyuma abaganga bamukoreye isuzuma basanga imvune ye izamara ibyumweru umunani, bivuze ko adashobora kongera gukina umupira w’amaguru mbere ya 2014.

Muri icyo gihe cy’imvuye ya Messi, FC Barcelone izakina imikino umunani itamufite. Iyo mikino ni izayihuza na Granada, Athletic Bilbao, Villarreal n’uwa Getafe. Hari kandi uwa Ajax Amsterdam n’uwa Celtic muri ‘Champions League’, ndetse n’imikino ibiri izakina na Cartagena mu gikombe cy’umwami.

Messi ngo ashobora kuzamara igice kimwe cy’imvune ye muri Espagne ikindi akakimara i Buenos Aires iwabo muri Argentine, ntabwo kandi azakinira igihugu cye mu mukino ibiri ya gicuti Argentine izakina na Ecuador ndetse na Bosnia-Herzegovina.

Lionel Messi avunitse asize ikipe ye ku mwanya wa mbere n’amanota 37, ikaba irusha Atletico Madrid iri ku mwanya wa kabiri amanota atandatu.

N’ubwo yavunitse ariko, abakinnyi bandi basigaye barimo kwitwara neza kuko akimara kuvunika ntibyabujije Neymar, Pedro na Fabregas gutsinda Real Betis ibitego bine.

Uretse ibitego bibiri yatsinze AC Milan muri’Champions League’ Messi n’ubundi yari amaze gukina imikino ine ya shampiyona atabona igitego, kandi abandi bakinnyi ba Barcelone bakitwara neza batsinda ibitego.

Theoneste Nisingizwe

National Football League

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka