Al Ahly yegukanye igikombe cya munani cya ‘CAF Champions League’ itsinze Orlando Pirates

Ikipe ya Al Ahly yo mu Misiri yakomeje umuhigo wayo wo kwegukana ibikombe byinshi bya CAF Champions League, ubwo yatwaraga icyo gikombe ku nshuro ya munani itsinze Orlando Pirates yo muri Afurika y’Epfo ibitego 2-0 mu mukino wa nyuma wo kwishyura wabereye i Cairo mu Misiri ku cyumweru tariki 10/11/2013.

Al Ahly yari ifite amahirwe yo gutwara icyo gikombe nyuma yo kunganyiriza igitego 1-1 muri Afurika y’Epfo mu mukino ubanza, imbere y’abafana bayo yari ku rwego rwo hejuru.

Ikipe ya Al-Ahly yishimiye cyane ko yatwaye igikombe cya CAF ku nshuro ya munani
Ikipe ya Al-Ahly yishimiye cyane ko yatwaye igikombe cya CAF ku nshuro ya munani

Mohamed Abou Trika wari wanatsinze igitego mu mukino ubanza, ni we wafunguye amazamu ku munota wa 54 nyuma yo kwinjirana ba myugariro ba Orlando Pirates mu rubuga rw’amahina akabatsindana igitego cya mbere cya Al Ahly.

Ku munota wa 78, Ahmed Abdul Zaher yatsinze igitego cya Al Ahly cyatumye abakunzi b’iyo kipe batangira kuririmba igikombe cyabo cya munani, dore ko ubwo hateranyijwe umusaruro w’imikino yombi bari bafite ibitego 3-1.

Ku munota wa 83, Abdul Fadil wa Al Ahly yahawe ikarita y’umutuku avanwa mu kibuga, ariko n’ubwo Orlando Pirates yabyuririyeho igasatira cyane, Al Ahly yihagazeho umukino urinda urangira idatsinzwe igitego.

Mohamed Abou Trika (wambaye umutuku) yagize uruhare rukomeye mu guhesha Al-Ahly igikombe
Mohamed Abou Trika (wambaye umutuku) yagize uruhare rukomeye mu guhesha Al-Ahly igikombe

Intsinzi y’ibitego 3-1 mu mukino ibiri, yahesheje Al Ahly kwisubiza igikombe yari yatwaye umwaka ushize, ikomeza no kuguma ku muhigo wo gutwara ibikombe byinshi kuko yagize umunani yatwaye mu 1982, 1987, 2001, 2005, 2006, 2008, 2012 na 2013.

Orlando Pirates yo ntabwo yabashije kugera ku nzozi yari imaranye iminsi zo kongera gukora kuri icyo gikombe yaherukaga gutwara mu 1995.
Uretse igikombe yatwaye, Al Ahly yahawe akayabo ka miliyoni 1, 5 z’amadolari, ikazanahagararira umugabane wa Afurika mu gikombe cy’isi cy’amakipe (clubs) kizabera muri Maroc ku matariki ya 11-21/12/2013.

Theoneste Nisingizwe

National Football League

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka