Muri uwo mukino wari wavugishije benshi bitewe n’uko uboneka inshuro nkeya mu mwaka kandi ayo makipe afite abakunzi benshi mu Rwanda akaba ahora ahanganye, yagaragaje umukino uri ku rwego rumwe mu gice cya mbere, aho amakipe yombi yabonye amahirwe ariko ntabyare ibitego.
Igice cya kabiri cyahiriye APR FC kuko, nyuma yo gusatira cyane yabonye igitego cyatsinzwe na Tibingana Charles Mwesigye ku munota wa 52, ahawe umupira na Iranzi Jean Claude.
N’ubwo Rayon Sport yatsinzwe icyo gitego hakiri iminota yo kucyishyura, ntabwo yigeze irusha APR FC kuko amakipe yombi yakomeje gukina umukino umeze kimwe kugeza ku munota wa 90, ubwo wa Kagere Meddie wa Rayon Sport yabonye amahirwe yo kwishyura ahagaze wenyine ariko umupira awutera hanze.

Intsinzi ya APR FC yatumye ifata umwanya wa kabiri n’amanota 17, ikaba iza inyuma ya AS Kigali yashimangiye umwanya wa mbere n’amanota 21 nyuma yo gutsinda Esperance ibitego 2-0 kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo.
Nyuma yo gutsinda Marine ibitego 2-0 kuri Stade Umuganda, Musanze FC yafashe umwanya wa gatatu n’amanota 17, naho Rayon Sport yatsinzwe na APR FC isubira inyuma ijya ku mwanya wa kane n’amanota 16.
Kiyovu Sport yari yaratangiye nabi, yamaze kugaruka neza mu mukino, yatsinze AS Muhanga ibitego 2-0 ku Mumena ihita ifata umwanya wa gatanu n’amanota 15.
Espoir FC yatsinze Amagaju igitego 1-0 iri ku mwanya wa gatandatu n’amanota 15 nayo, mu gihe akazi Police FC yakoreye i Huye ihatsindira Mukura ibitego 2-1 byatumye ifata umwanya wa karindwi n’amanota 14, mu gihe Mukura yageze ku mwanya wa cyenda n’amanota icyenda.
N’ubwo Etincelles yatsindiwe ibitego 2-0 i Gicumbi na Gicumbi FC, iri ku mwanya wa munani n’amanota 10, naho Gicumbi yazamutse igera ku mwanya wa 10 n’amanota umunani.
Gutsindwa kwa AS Muhanga byatumye iguma ku mwanya wa 13 n’amanota atatu, naho Amagaju aguma ku mwnya wa 14 ari nawo wa nyuma n’amanota abiri.
Theoneste Nisingizwe
National Football League
Ibitekerezo ( 2 )
Ohereza igitekerezo
|
ikipe yacu irakomeye ahubwo twasabaga niba bishuboka baza
shinge fan club hano inyanza thank nc day
IGIKONA KATWIGARITSE! KU KIBAMBA BYANZE ARIKO AMAHEREZO TUZASUBIRA SHA!