Kayonza: Abatoza ba ruhago bahawe amahugurwa ngo bateze imbere impano z’abana bakiri bato
Amahugurwa y’iminsi ine yahawe abatoza b’umupira w’amaguru bo mu karere ka Kayonza ngo azabafasha gushaka no guteza imbere impano z’umupira w’amaguru mu bana bakiri bato hirya no hino mu mirenge igize akarere ka Kayonza, nk’uko bivugwa na Nsengiyumva Francois umwe mu batoza b’umupira w’amaguru muri ako karere.
Abivuze nyuma y’iminsi mike abatoza 24 b’umupira w’amaguru bo mu mirenge inyuranye y’akarere ka Kayonza bahawe amahugurwa yo gutoza no ‘gusifura’ kugira ngo azabafashe mu gushaka impano z’umupira w’amaguru mu bana bato.
Ayo mahugurwa bayahawe n’inzobere muri ruhago zirimo n’umutoza w’ikipe y’igihugu y’umupira w’amaguru Richard Tardy, bigishwa ibintu binyuranye birimo uburyo umukinnyi akwiye kwitwara mu kibuga, amategeko agenga umukino n’uburyo umutoza yafasha umukinnyi kugira ngo azamuke neza.

Nsengiyumva avuga ko ayo mahugurwa azafasha abatoza b’i Kayonza kugira uruhare mu iterambere ry’umupira w’amaguru mu Rwanda, ahashakishwa impano ziri mu bana bakiri bato kugira ngo bazavemo abakinnyi b’ibihangange mu bihe biri imbere.
N’ubwo amahugurwa bahawe mu gihe cy’iminsi ine adahagije kugira ngo babe bagera ku rwego rwo gutoza ku buryo bw’umwuga, ngo hari icyo yabasigiye kandi kizagira uruhare mu kuvumbura impano z’umupira w’amaguru zihishe mu bana bakiri bato.
Amahugurwa nk’ayo yabaye no mu turere twa Rubavu na Gatsibo, hakaba hari gahunda yo kuyakora no mu tundi turere nk’uko bivugwa n’umutoza w’ikipe y’igihugu y’umupira w’amaguru, Richard Tardy.
Avuga ko amahugurwa baha abo batoza bo mu mirenge adahagije, ariko akavuga ko bafite abantu mu turere bamaze gukoreramo bazakomeza gukurikirana abo batoza kugira ngo ibyo bigishijwe bazagerageze kubibyaza umusaruro.

Tardy anavuga ko bigoye guhita umuntu amenya niba ibyo abo batoza bigishijwe bizagira icyo bimara mu gutegura abana bato bafite impano zo gukina umupira w’amaguru.
Iyo gahunda yateguwe hirya no hino mu gihugu kugira ngo n’abana bari mu mirenge ya kure ariko bafite impano yo gukina umupira w’amaguru bamenyekane kandi bafashwe guteza imbere iyo mpano ya bo, aho kumva ko abakinnyi beza bagomba kuva mu mujyi wa Kigali gusa.
Cyprien M. Ngendahimana
National Football League
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|