Rayon Sport, Police FC na As Kigali zatunguwe ku munsi wa cyenda wa shampiyona

Imikino y’umunsi wa cyenda wa shampiyona y’u Rwanda yabaye kuri uyu wa kabiri tariki ya 12/11/2013, yaranzwe no gutsindwa kw’amakipe y’ibigugu arimo Rayon Sport, AS Kigali na Police FC.

Kuri stade ya Kigali i Nyamirambo, AS Kigali yari imaze gukina imikino itandatu idatsindwa na rimwe ndetse ikaba yari iri ku mwanya wa mbere, yatsinzwe na Mukura ibitego 2-1.

Kuri stade Umuganda, Rayon Sport yaherukaga gutsindwa na mukeba wayo APR FC, yongeye kuhatakariza amanota atatu, ubwo yatungurwaga na Etincelles ikayitsinda ibitego 2-1.

Indi kipe yatunguwe ni Police FC. Iyo kipe itozwa n’umunya-Uganda Sam Ssimbwa, yatsinzwe na Kiyovu Sport ibitego 2-0 kuri stade ya Mumena.

Ikipe ya Kiyovu FC yatunguye Police FC iyitsinda 2-0
Ikipe ya Kiyovu FC yatunguye Police FC iyitsinda 2-0

Gicumbi FC yari imaze iminsi yitwara neza, yatsindiwe igitego 1-0 i Nyamagabe n’Amagaju yari amaze iminsi ari ku mwanya wa nyuma. Uwo ni nawo mukino wa mbere Amagaju yatsinze kuva shampiyona yatangira.

Mu makipe y’ibigugu, APR FC niyo yatahanye amanota atatu nyuma yo gutsindira Musanze FC kuri stade Ubworoherane igitego 1-0 cyatsinzwe na Michel Ndahinduka.

Indi mikino y’umunsi wa cyenda izakinwa ku wa gatandatu tariki ya 16/11/2013, AS Muhanga ikazakira Marine FC i Muhanga, naho Espoir FC ikazakina na Esperance FC i Rusizi.

N’ubwo yatsinzwe, AS Kigali iracyari ku mwanya wa mbere n’amanota 21, irusha inota rimwe gusa APR FC iri ku mwanya wa kabiri n’amanota 20. Kiyovu Sport yazamutse iri ku mwanya wa gatatu n’amanota 18.

Musanze FC yasubiye inyuma ijya ku mwanya wa kane n’amanota 17, naho Rayon Sport ikaza ku mwanya wa gatanu n’amanota 16.
Intsinzi ya mbere y’Amagaju yatumye izamuka, iva ku mwanya wa nyuma igera ku mwnaya wa 12 n’amanota atanu. Esperance iri ku mwanya wa 13 n’amanota atatu, naho AS Muhanga ikaza ku mwanya wa 14 ari nawo wa nyuma n’amanota atatu nayo.

Theoneste Nisingizwe.

National Football League

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka