Muri iryo rushanwa ry’ibyumweru bibiri rizitabirwa n’amakipe 12, itsinda rya mbere rizaba rigizwe na Kenya, Ethiopia, Zanzibar na Sudan y’Amajyepfo, naho itsinda rya kabiri rikaba ririmo Tanzania, Zambia yagarutse muri CECAFA nk’umushyitsi , Burundi na Somalia.

Aganira na Supersport dukeshha iyi nkuru, Umuyobozi w’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Kenya Sam Nyamweya yavuze ko imikino yose izagenda neza nk’uko yateguwe kandi ko ibintu byose byamaze gushyirwa kuri gahunda.
Imikino ya CECAFA izakinirwa hirya no hino mu migi itandukanye ya Kenya nka Nairobi, Machakos, Mombasa, na Kisumu. Gusa ngo Kisumu ntiremezwa neza kuko ikibuga cyaho kiracyarimo gusanwa.
Irushanwa rya CECAFA riheruka kubera muri Uganda, igikombe cyatwawe na Uganda itsinze Kenya ibitego 2-1, ikomeza kwesa umuhigo wo gutwara ibikombe byinshi kuko imaze kugita 13. Icyo gihe u Rwanda rwagarukiye muri ¼ cy’irangiza rusezerewe na Tanzania.
Umukino wa mbere uzahuza Kenya na Ethiopia kuri Nyayo stadium tariki 27/11/2013.
Theoneste Nisingizwe
National Football League
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
tubarinyuma bahungu bacyu ariko nabomurigukinna nabacyu ndimumenyeko ari ruhago mwongere imbaraga