Nigeria, Côte d’Ivoire na Cameroun zabonye itike yo kuzakina igikombe cy’isi

Nigeria, Cote d’ivoire na Cameroun niyo makipe yabimburiye andi yo muri Afurika kubona itike yo kuzakina igikombe cy’isi kizabera muri Brazil umwaka utaha.

Amakipe 10 yo muri Afurika yitwaye neza akegukana umwanya wa mbere mu matsinda, niyo yatomboranye maze ahura mu mikino ibiri (ubanza n’uwo kwishyura) ari ho Nigeria, Côte d’Ivoire na cameroun zigaragarije.

Nigeria yari yatomboye Ethiopia maze Nigeria itsinda ibitego 2-1 mu mukino ubanza wari wabereye Adis Ababa. Nigeria yitwaye neza mu mukino wo kwishyura wabereye iwayo ku wa gatanu tariki ya 15/11/2013, itsinda ibitego 2-0 bya Victor Moses na Victor Obinna.

Nigeria yabonye itike nyuma yo gusezerera Ethiopia.
Nigeria yabonye itike nyuma yo gusezerera Ethiopia.

Igiteranyo cy’ibitego byo mu mikino ibiri bayabaye ibitego 4-1, maze Nigeria ihita ibona uburenganzira bwo kuzakina igikombe cy’isi kizatangira muri Kamena umwaka utaha.

Cote d’ivoire yari yaratsinze Senegal ibitego 3-1, yanganyihe igitego 1-1 mu mukino wo kwsihyura. Igitego cya Senegal yakiniraga mu rugo cyatsinzwe na Moussa Saw naho icya Cote d’Ivoire gitsindwa na Salomon Kalou.

Uko kunganya byari bihagije ngo Cote d’Ivoire nayo ijye mu gikombe cy’isi gihatanirwa n’ibigugu 32 byo ku isi nyuma ya buri myaka ine.

Cote d'Ivoire izakina igikombe cy'isi bidasubirwaho.
Cote d’Ivoire izakina igikombe cy’isi bidasubirwaho.

Ikindi gihugu cyamaze kubona itike y’igikombe cy’isi ni cameroun. Kuri icyi cyumweru tariki ya 17/11/2013, ‘Les Lions Indomptables’ za Cameroun zanyagiye Tuniziya ibitego 4-1. Tuniziya yari yaranganjije ubusa ku busa i Tunis, yahuye n’akaga ubwo yapfunyikirwaga ibitego 4-1.

Igitego cya mbere cyatsinzwe na Pierre Webo, Benjamin Moukandjo ashyiramo icya kabiri mbere yo kuruhuka. N’ubwo Ahmed Akaichi yishyuyemo igitego kimwe, Jean Makoun wa Cameroun yahise ashyiramo nawe ibindi bitego bibiri maze ahesha bidasubirwaho igihugu cye kongera gukikina igikombe cy’isi.

Kubera ko umugabane wa Afurika ugenerwa n’Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru ku isi (FIFA) imyanya itanu mu gikombe cy’isi, hasigaye kumenyekana amakipe abiri azajyana na Nigeria, Cote d’Ivoire na Cameroun.

Ghana na Burkina Faso niyo makipa asigaye ahabwa amahirwe yo kujya mu gikombe cy’isi. Ikipe ya Ghana yatsinze Misiri ibitego 6-1, ifite amahirwe menshi cyane yo kujya mu gikombe cy’isi, kuko Misiri mu mukino wo kwishyura uzaba ku wa kabiri tariki ya 19/11/2013, isabwa akazi gakomeye cyane ko kuzatsinda Ghana ibitego 6-0 kugirango ijye muri Brazil.

Cameroun yasezereye Tuniziya.
Cameroun yasezereye Tuniziya.

Burkina Faso nayo, yari yitwaye neza igatsinda Algeria ibitego 3-2 mu mukino ubanza wabereye Alger, mu mukino wo kwishyura uzaba ku wa kabiri tariki ya 19/11/2013, irasabwa kunganya gusa , ubundi nayo igahita ijya mu gikombe cy’isi.

Imikino y’igikombe cy’isi kizaba gikinirwa ku nshuro ya 20 kuva cyashyirwaho, izatangita tairiki ya 12/06/2014, ikazasozwa tariki ya 13/07/2014, ikazakinirwa mu migi 12 itandukanye y’igihugu cya Brazil.

Theoneste Nisingizwe

National Football League

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka