Samson Jakech, ngo yasubiye mu myitozo ya Rayon Sport i Nyanza

Rutahizamu wa Rayon Sport ukomoka muri Uganda, Samson Jakech, nyuma yo kwivumbura agatoroka ikipe adasabye uruhushya kubera kudahabwa amafaranga iyo kipe yamusigayemo ubwo yamuguraga, yamaze gusubira i Nyanza nk’uko tubikesha urubuga rwa interineti rw’iyo kipe.

Uyu musore wari umaze gutsindira Rayon Sport ibitego bibiri mu mikino itanu ya shampiyona, yari amaze iminsi ari mu mugi wa Kigali, yaranze kuguma i Nyanza ngo akinire Rayon Sport, akavuga ko yabitewe n’uko iyo kipe itarimo kumuha amafaranga angana na miliyoni imwe y’amafaranga y’u Rwanda yari yarasigaye ubwo yagurwaga miliyoni enye.

Samson Jakech, umaze iminsi yayaranze gukinira Rayon Sport, ngo yasubiye i Nyanza.
Samson Jakech, umaze iminsi yayaranze gukinira Rayon Sport, ngo yasubiye i Nyanza.

Amakuru dukesha urubuga rwa interineti rw’iyo kipe rayonsports.net avuga ko, Jakech yasubiye i Nyanza abisabwe n’umuhagarariye (Manager), witwa Simon.

Ushinzwe ubuzimwa bwa buri munsi bw’abakinnyi muri Rayon Sport (Team Manager) Thierry Hitimana yavuze ko yari yavuganye na Jakech nyuma y’umukino Rayon yatsinzemo Mukura 1-0 ndetse amubwira ko agiye gusubira i Nyanza kugira ngo akomezanye n’abandi imyitozo.

Urwo rubuga rukomeza ruvuga ko uwo mukinnyi ashobora gukomeza imyitozo na bagenzi be kuri uyu wa kabiri, umutoza yamugirira icyizere akazanakoreshwa ku mukino bazakina na APR FC ku wa gatandatu tariki ya 9/11/2013 kuri Stade Amahoro.

Kambale Salita 'Gentil' uzwi nka Pappy Kamanzi (uri iburyo), kugeza ubu ntaragaruka muri Rayon Sport.
Kambale Salita ’Gentil’ uzwi nka Pappy Kamanzi (uri iburyo), kugeza ubu ntaragaruka muri Rayon Sport.

Kubura kwa Samson Jakech na Kambale Salita nka ba rutahizamu Rayon Sport yagombaga gucungiraho, byatumye itsinda Espoir na Mukura bigoranye cyane, ndetse ugasanga bitoroshye kubona igitego.

Umuvugizi wa Rayon Sport yadutangarije ko Jakech naramuka agarutse mu ikipe azakirwa nk’uko bisanzwe akongera agakina, kuko gutoroka kwe bishingiye ku guharanira uburenganzira bwe, gusa ngo yagaragaje kwivumbura gukabije no kutihangana.

Naho Kambale Salita Gentil ‘Pappy Kamanzi’ ngo agomba kuzafatirwa ibihano nagaruka, kuko yagiye ari nta mwenda na muto Rayon Sport imufitiye.

Theoneste Nisingizwe

National Football League

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

nta bakongomani dukeneye mwi kipe kuko nta shyaka cyangwa urukundo bafitiye ikipe kuko bararya ahasigaye bakigendera,rayon please you should stop them otherwise no commitment for the team.
kind regards for all Rayon sports fans on sunday we are together
bye bye

saleh yanditse ku itariki ya: 6-11-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka