Nuko ndabyara, ndaheka, none umwana agize imyaka umunani - Uko Mukamwiza yabonye urubyaro binyuze mu ikoranabuhanga
Mukamwiza Ange yavutse nk’abandi abyiruka nkabo, agera igihe cyo gushaka umugabo no kujya kubaka urwe, yizeye ko nta gisibya azabyara hungu na kobwa, agaheka, agasubiza ingobyi i mugongo uko azabyemeranya n’uwo bashakanye.
Yashatse mu 2007, maze nyuma y’ukwezi kumwe agira impinduka zirimo guhora akonje, kunukirwa n’ibintu bimwe na bimwe harimo n’ibiribwa ubusanzwe yakundaga, maze aribwira ati "ibi ni ibimenyetso byo gusama."
Nyuma gato ariko yaragenzuye, abona ibimenyetso bigaragaza ko adatwite ari ukwibeshya, hanyuma n’ibyo byo guhurwa ibintu bitandukanye bihita birangira.
Hashize umwaka umwe, umugabo yamubwiye ko bakwiye kujya kwa muganga, bakareba igituma hashize igihe kingana gityo batarasama ngo babyare, kandi babana ku buryo buhoraho.
Agira ati, “ Icyo gihe umugabo ni we wazanye igitekerezo, arambwira ati ntubifate nabi, ko wenda hari ukundi nkubona, nitugerayo ndasaba ko ari njyewe babanza gusuzuma, hanyuma nawe barebe ko hari ikibazo cyaba gihari. Twagezeyo, aradusuzuma, atubwira ko twembi nta kibazo dufite cyatuma tutabyara, ariko yibaza impamvu ntasama. Nuko aratubwira ati nimugende mutegereze bizakunda nta kibazo”.
Basubiye mu rugo rwabo barategereza nk’uko muganga yavuze, ariko hashize imyaka itatu, ubwo hari mu 2010, bongera gusubira kwa muganga, maze umuganga w’abagore wo muri CHUK, ababwira ko ikibazo ari imiyoborantanga (trompes) y’umugore ifunze, kandi ko yashobora kumufasha igafunguka binyuze mu kumubaga.
Yagize ati,” Ubwabyo gukora ibizamini byo kureba kuri izo ‘trompes’ birababaza ku buryo ntamenya kubisobanura, noneho yemeza ko kumbaga ari byo byazamfasha ngasama. Icyo gihe kumbaga byasabye kunsinziriza, aho nkangukiye, uwo muganga aza mu cyumba, arambwira ati urihangana, nyuma yo kukubaga nagezemo imbere nsanga ukuntu imiyoborantanga yawe ifunze bidashoboka ko nayifungura ngo uzasame inda mu buryo busanzwe. Uko byagenda kose, kugira ngo uzabyare, bizanyura mu buryo bwo guhuza intanga hifashishijwe ikoranabuhanga (IVF)”.
Uwo muganga ngo yasobanuriye Mukamwiza n’umugabo we ko bombi bafite intanga nzima kandi zimeze neza, ikibazo gihari, kikaba ari uko zidashobora guhura byikoze ku buryo busanzwe, bitewe n’uko inzira zagombye kuba zinyuramo (imiyoborantanga) ifunze.
Icyo gihe ubuvuzi bwo guhuza intanga binyuze mu ikoranabuhanga ntabwari buhari mu Rwanda. Ubwo rerom muganga yababwiye ko bashobora kujya kubikoresha muri Afurika y’Epfo, ariko ikibazo kikaba ari uko byakundaga ku kigero gito cyane, cya 1%. Ahandi rero, hari mu Buhinde aho amahirwe yari ageze kuri 20% no muri Amerika, 30%.
Ayo yari amakuru meza, ariko ababwiye ikiguz bisaba, bumva bacitse intege, dore ko bari banatinyaga gutanga amafaranga atabarika kandi icyizere cy’uko bizakunda kiri hasi nk’uko imibare yabigaragaje.
Mukamwiza ati,” Icyo gihe twaricaye tubivugaho n’umugabo tubona ko nta kundi twabigira ubwo ari ukubireka. Nta mafaranga twari kubona n’abo mu miryango yacu twari gusaba ngo badutere inkunga twabonaga ko ntayo bafite. Ariko muri icyo gihe, mu bushobozi dufite, umuganga wese twumvaga ko afite ubumenyi cyane mu by’indwara z’abagore najyaga kumureba, babiri bansuzumye mu Rwanda, bose bahuriza ku kintu cy’uko ntazabyara bitanyuze muri IVF”.
“Hari nubwo nagiye kwivuza ku muganga wo muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo, mu Mujyi wa Bukavu witwa Denis Mukwege bavugaga ko ari umuhanga cyane ariko na we nta bundi buryo bwo kumfasha yabonye. Ubwo nagarutse mu Rwanda, nkomeza akazi, ntegereza igitangaza Imana yazakora. Kuko hari n’ibitekerezo twajyaga tugira tukabiganiraho n’umugabo twibaza niba uwo mwana twajya gushaka muri ubwo buryo atari Imana iduhaye gutwita bisanzwe, bitaba ari ikibazo! Ariko ibyo bitekerezo byaje kudushiramo”.
Muri iyo myaka yo gutegereza, hari undi muryango bari baziranye nawo wari umaze igihe utegereje kubona urubyaro bidakunda, ariko bagiye kwivuriza muri Kenya, ikibazo kirakemuka, barasama baranabyara. Uwo muryango niwo wabagiriye inama yo kujya kwivurizayo bakareba ko wenda nabo byakunda.
Yagize ati,” Uwo muryango warisuzumishije, basanga umugabo ari we ufite ikibazo baramuvura, hanyuma batangira kubyara ubu bafite n’abana bakuze. Aho muri Kenya, nabwo muganga na we yasanze nta yindi nzira, maze atuyobora kuri mugenzi we ukora ibya IVF wari uzwiho ubuhanga mu gutanga iyo serivisi, asa n’uwihariye isoko ry’abayishaka bose (monopoly) .”
“ Uwo muganga yaradupimye nawe, ariko avuga ko hari akabyimba abona muri nyababyeyi ku buryo bitakunda ko ahita ankorera kataravamo. Ati niba mukoresha ubwishingizi mu gihugu cyanyu, wabanza ukajya kukabagisha, hanyuma ibindi bikazaba nyuma. Kuko hano ubuvuzi burahenze, kandi ni akabyimba kashobora kubagwa n’umuganga w’abagore wese ntibigoye”.
Ubwo yagarutse mu Rwanda ajya ku muganga w’abagore muri Faisal, apimye asanga ako kabyimba karimo koko, amuha gahunda arakabaga, arivuza neza arakira maze asubira muri Kenya nk’uko byari biteganyijwe.
Urugendo rwo gutwita hakoreshejwe ikoranabuhanga nyirizina
Gusubira muri Kenya, ntiwari umunsi wose uyu mubyeyi yihitiyemo, ahubwo muganga yari yaramubwiye ko bagomba kubonana ku munsi wa kabiri wo kujya mu mihango. Ubwo rero, umubyeyi kuko yari azi ukwezi kwe, yabonye ashigaje umunsi umwe abwira umugabo we ati duhaguruke, nuko batega bisi ijya Nairobi, urugendo rw’iminsi ibiri.
Agira ati "Nagiye mu mihango ndi mu nzira ku cyumweru. Ku wa mbere twari twagezeyo duhita tujya kureba muganga, ampa imiti yo kunywa, iyo gucisha hasi ndetse n’inshinge naterwaga rimwe mu minsi ibiri”.
“Nyuma yo kunshyira kuri iyo miti, yambwiye ko nzagaruka mu byumweru bibiri kumureba, ariko hagati aho inda yaragiye irabyimba, igatonekara, guhaguruka bigoranye mbese wagira ngo ni umugore utwite, ukuriwe. Iyo miti ngo yabaga ishinzwe gukuza amagi mu nda yanjye. Iminsi bari bampaye ishize nasubiye kwa muganga bantera ikinya bakuramo amagi, nkanguka mbabara ariko bitari cyane, kuko hari imiti batanga y’ububabare. Kandi bari banteguje ko nzana ibikoresho by’isuku kuko iyo birangiye umuntu aba ameze nk’uwabyaye, hakagira imyanda isigara isohoka”.
Ibyo kumukuramo amagi birangiye ngo bafashe n’intanga z’umugabo bajya kuzihuza , hanyuma babaha gahunda y’igihe cyo kuzagaruka mu minsi ine (4), kugira ngo hakorwe igikorwa nyamukuru cyari cyabajyanye.
Nuko abana babashyira mu nda...barambwira bati uratwite
Yagize ati, “Kuri uwo muganga wari urimo kumfasha twabaga twahahuriye turi benshi baturuka mu bihugu bitandukanye; muri Uganda, Tanzania, Repubulika ya Demokarasi ya Congo, Ethiopia, u Buhinde n’ahandi. Umunsi bari bampaye naraje barantegura, bashyiramo abana mu nda. Ni ibintu bikorwa mu kanya gato cyane kuko biba bisaba ko bava aho bategurirwa bahita bashyirwamo hatanyuzemo umunota n’umwe. Ntibambajije umubare nshaka ko bashyiramo, ahubwo bampitiyemo ibyo bo batekereje byaba byiza kuri jyewe, bashyiramo batatu, kugira ngo ningira amahirwe bazakure bose, ariko ningira ibyago umwe akagenda hazasigaremo babiri, cyangwa se nihagenda babiri hazasigaremo umwe”.
“ Nyuma y’ubwo bambwiye kuzagaruka mu minsi 7, ngarutse bapima amaraso barambwira ngo byarakunze ndatwite, ariko ntibashobora kumenya niba harimo umwe cyangwa batatu, ariko bambwira ko nakwitahira noneho hazashira ukwezi nkajya ku muganga w’abagore mu gihugu cyanjye agusuzuma akareba, uko bimeze akambwira. Ubwo kuko nari natwise, nateze indege, imodoka ntibyashobokaga. Ngeze mu Rwanda ntegereza uko kwezi bari bambwiye, njya kwipimisha kwa muganga, nabwo muganga yari yarambwiye ko ntagomba kwemera ko basuzuma banyujije hasi (transvaginal ultrasound), ngiye kwa muganga bambwira ko ntwite umwana umwe gusa…”.
“Ziriya nda rero zigendana no kwigengesera kwinshi. Uwo muganga wamfashije, yambwiye ko nshobora kuzajya nisanga mvuye ntacyo biturutseho, ampa imiti nazahita nkoresha. Ariko nkajya no kureba umuganga. Uhereye ubwo, bambwiye imyitwarire nkwiye kugira, ko ntagomba kuryama nubitse inda, ko ntagomba guterura ikintu kirengeje ikiro kimwe, ko ntagomba kugenda kuri moto cyangwa n’imodoka mu mihanda mibi nicugusa, ko ntagomba kwegera ahantu hasizwe amarangi akiri mashyashya(akinuka), ko ntagomba kujya muri za saloon zitunganya imisatsi...ubwo nahise niyogoshesha, ko ntagomba kurya cyangwa kunywa ibituruka mu nganda. Yampaye urutonde runini rw’ibyo ntemerewe kandi rwose numvaga ntacyo bitwaye narabyitwararatse ntungwa n’igitoki gusa ayo mezi yose, uretse rimwe numvise ndarikiye ikivuguto cyane nsomaho nubwo bari barakimbujije ariko ntacyo byantwaye”.
Ese muga! Umwana afite umutwe, afite amaguru abiri? Impungenge za Mukamwiza
Mukamwiza avuga ko ibyo muganga wo muri Kenya yamubwiye byabaye koko rimwe yabyuka akisanga arimo avira ku nda, kandi nta kibazo kindi yagize, ahita akoresha imiti yari yamuhaye birahagarara, ariko biza kongera bwa kabiri muganga wamukurikiranaga mu Rwanda amuha indi miti nabwo birahagarara, inda ntiyavamo ikomeza gukura neza.
Yagize ati, “ Nabonye mvuye ngira ubwoba bwinshi mbwira umugabo nti birarangiye ivuyemo,ariko ngiye kwa muganga bambwira ko ikirimo nta kibazo. Nahoraga mpangayitse nibaza ibibazo byinshi bidashira. N’abatwite inda zisanzwe bahorana amatsiko yo kumenya niba abana batwite bameze neza, …njyewe rero nahoranaga impungenge, nkumva ko atazaba ari umwana ufite ingingo zuzuye, najya kwisuzumisha, ugasanga ndabaza umuganga nti nonese urabona ari umwana umeze neza, ufite umutwe urawubona neza, hariho umusatsi se? yanyereka ukuguru, nkamubaza nti ubu ntafite kumwe gusa se ? Akanseka ariko akambwira ko umwana ameze neza cyane kandi akura uko bikwiye”.
Urwo rugendo rwo gutwita rwari rurerure, ariko ngira abakozi twakoranaga barumfashijemo cyane, ugasanga baranyitangira, buri gihe nyuma yo gufata ifunguro rya saa sita, nagiraga amasaha abiri yo kuryama aho ku kazi, kandi abo bagenzi banjye ntibabyinubire, nagira ibisaba guterurwa ku kazi, bakihutira kuza kubinterurira, mbese baramfashije bidasanzwe mpora mbasabira umugisha.
Amezi icyenda ageze, Mukamwiza yafashwe n’ibise ajya kwa muganga wamukurikiranye, kuko yumvaga igihe kigeze ngo abone umwana we yari amaze imyaka hafi icyenda (9) ategereje. Gusa ntibyagenze uko yari abyiteze. Kuko hajemo ikibazo gituma agomba kubyara abazwe.
Wibarutse umuhungu mwiza
Yagize ati,” Twageze kwa muganga ibise byatangiye kuba byinshi, ariko nyuma sinzi uko byagenze, baravuga ngo habayeho ikibazo cy’ingobyi umwana yari arimo yangiritse n’ibindi byinshi ntari nsobanukiwe bavugaga, ariko bakavuga ko bagomba gukora ku buryo batabara umwana. Ubwo nahise mbabaza none se harasabwa iki? Barambwira ngo ubu tugiye kukubaga, ntabanje no gutekereza nahise mbabwira nti nimushaka mubage muhereye mu gutwi cyangwa se ku mutwe mugeze ku nda, ariko mufate umwana wanjye ari muzima nta kindi. Abaganga bumvise ibyo mbabwiye baraseka gusa, ariko bakora ibyihuse, barambaga bambyaza umwana ari muzima ararira nk’abandi, ndishima ukuntu nanjye mbaye umubyeyi, ariko nkumva byandenze…”.
Mukamwiza avuga ko inkuru yajyaga yumva mbere yo gukorerwa ubwo buvuzi ndetse nawe zikamutera impungenge rimwe na rimwe ko abana bavutse muri ubwo buryo bataba bameze neza, ko bataba buzuye n’ibindi byinshi, ubu yamaze kubona ko nta shingiro zifite, kuko umwana we ameze neza, yiga neza agatsinda, agira urukundo n’andi marangamutima yose kimwe n’abandi bana, mbese aramunezeza gusa.
Mukamwiza avuga ko byabagoye cyane kubona izina bita umwana wabo kuko yose yumvaga adasobanura neza igitangaza babonye, kuko bifuzaga izina ritaritwa undi muntu ku isi, kandi ngo ntiribaho
Se w’umwana na we yumvaga bya bindi byo gushaka izina mbere no kuriganiraho atari byo ngo kuko yumvaga byaba ari uguhinda cyane, akavuga ko na bya birori bikorwa byo gutegurira umwana utaravuka ’baby shower’ atabyemera mu rugo rwe.
Ikiguzi kingana gite?
Umwana avutse bamwise izina risobanura ngo ’God is merciful’ (Imana ni inyembabazi). Irindi zina yiswe ryo risobanura ’Sekuruza w’amahanga’.
Mukamwiza ati, " nterura umwana wanjye nakomezaga numva bisa nko kurota, nkumva ni nka filime ntabwo ari ibya nyabyo, mama wanjye we yaje aho kwa muganga abonye umwana wanjye kuko yari amaze igihe abisengera, yabaye nk’uwataye ubwenge, ararira, arasenga, byari ibitangaza gusa".
Mukamwiza amaze imyaka 4 abyaye, yongeye kugerageza ubwo buvuzi bwa IVF mu Rwanda, ariko biranga, yongera gusubira i Nairobi birakunda ariko inda isigaje gato ngo yuzuze amezi atatu ihita ivamo.
" Ubu numva narabiretse kuko birahenda cyane, ugusanga ntibituma abantu batera imbere.Biravuna ku mubiri, mu marangamutima ..."
"Muri Kenya nkoresha bwa mbere byari Miliyoni esheshatu zisaga z’Amanyarwanda, ariko ubwa kabiri byari byaragabanutseho gato kuko abakiriya bari baragabanutse kuko hari abaganga babikora bagiya baboneka mu bihugu bitandukanye.Mu Rwanda mbikoresha bwa mbere ngira ngo bishyuraga Miliyoni hafi enye z’Amanyarwanda...".
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|
|