Mu karere ka Kirehe abaturage bari bitabiriye ari benshi baje kureba uko isiganwa ry’amagare ryifashe aho bamwe buriye amazu acururizwamo kugira ngo barebe uko iri siganwa riri kugenda.

Aba bitabiriye iri siganwa baturutse mu bihugu bitandukanye aho bageze mu karere ka Kirehe mu mugi wa Nyakarambi baturutse mu mugi wa Kigali, bakaba bagenze ibirometero bigera ku 129.
Muri iki gice, Thomson Jay Robert wo muri Afurika y’Epfo niwe waje ku mwanya wa mbere muri rusange aho yakoresheje amasaha atatu, iminota 16 n’amasogonda 15,akaba abarizwa mu ikipe ya MTN Qhubeka.

Umunyarwanda waje ku mwanya wa hafi muri rusange ni Hadi Janvier aho yaje ku mwanya wa 7 akaba yakoresheje amasaha 3 iminota 17 n’amasegonda 46.
Ku munsi wabanje, Hadi Janvier akinira ikipe ya Karisimbi yari yasize abandi mu isiganwa aho abasiganwa bari bakoze urugendo rwa Km 3,5 aho basiganwaga umuntu ku giti cye (Course contre la montre induviduelle).

Kuri uyu wa 19/11/2013 abasiganwa muri ‘Tour du Rwanda 2013’ barakomeza icyiciro cya gatatu aho bava bazava i Rwamagana berekeza i Musanze bakaba bose hamwe bagera kuri 66 bakomoka mu bihugu bitandukanye.
Grégoire Kagenzi
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
Ndayisenga Valens Ok Oyeee..