Bamwe mu bana bitabiriye inama ya 7 y’igihugu y’abana baravuga ko hagiye gutangira gahunda yiswe “Gira Inshuti”, mu rwego rwo gukomeza umubano hagati y’abana baturuka mu miryango yifashije n’iy’abatishoboye.
Binama Emmanuel w’imyaka 19 taliki ya 24/12/2011,yishwe n’abasore baturanye aribo Harelimana Maric w’imyaka 19 abandi n’abandi batatu barimo Nsengiyumva Abubakari w’imyaka 17, nsengiyumva Yunusu w’imyaka 18 na Twagiramana w’imyaka 17, bamuhoye ko yari yarabareze kubera ibikorwa by’ubujura.
Guverineri w’Intara y’Amajyepfo, Alphonse Munyantwari, aratangaza ko ibitaro bya gitwe hari ibikorwa byinshi bimaze kugeraho, kandi ko inzego z’ubuyobozi zizakomeza gufatanya n’ibi bitaro kugira ngo zibakorere ubuvugizi.
Kuri uyu wa Gatanu tariki 06/01/2012, umuyobozi w’akarere ka Nyanza, Murenzi Abdallah mu nama y’isuzuma ry’ibyakozwe mu karere, yasabye abashinzwe imibereho myiza mu mirenge yose igize aka karere kwita ku isuku yo mu ngo no ku mubiri.
Kuri uyu wa Gatanu tariki 06/01/2012, ahagana ku isaha ya saa kumi n’imwe nibwo Alexis Muyoboke yatangaje ku mugaragaro ko yatandukanye n’itsinda Dream Boys, nyuma y’umwaka umwe bari bamaranye.
Urubyiruko rwo mu murenge wa Kagogo, mu karere ka Burera, ruratangaza ko rugiye gufatanya n’inzego za leta zishinzwe umutekano mu rwego rwo gukomeza kurwanya ibiyobyabwenge.
Uwahoze ari umwunganizi wa Léon Mugesera mu by’amategeko ahangayikishijwe n’uko uwo yahoze yunganira nagezwa mu Rwanda azahita yicwa, yirengagije ko igihano cy’urupfu cyakuwe mu mategeko ahana y’u Rwanda.
Umugore witwa Uwutuma Hadidja wo mu kagari ka Gatanga mu murenge wa Ruhuha mu karere ka Bugesera yirirwa ndetse akanarara ku biro bya polisi ya Ruhuha ahafungiye umugabo we Nzabakenga Aboudul. Avuga ko azahava aruko umugabo we afunguwe.
Mu itangizwa ry’igikorwa cyo gutera ibiti mu misozi ya Gishwati cyabaye tariki 06/01/2012 mu murenge wa Bigogwe mu karere ka Nyabihu, Minisitiri w’umutungo kamere, Stanislas Kamanzi, yasabye abaturage kuba aba mbere mu kubungabunga ibidukikije kuko ari bo bigirira akamaro.
Ubwo Airtel, sosiyete y’itumanaho iherutse guhabwa uburenganzira bwo gukorera mu Rwanda, yakoreshaga ibizami by’akazi, tariki 06/01/2012, haje abantu benshi cyane barenze abo ikeneye. Icyo kizami cyitabiriwe n’abize ibijyanye na electronic-telecommunication na electrical barenga 500.
Gayizi (Guys – Nshuti), Mwaka Mupya 2012 ! (Umwaka Mushya Muhire wa 2012 !)
Ubuyobozi bwa EWSA station Ngoma buratangaza ko batigeze bongeza igiciro cy’amazi ko n’uwagerageza kongeza igiciro batamwihanganira.
Kuwa Kane mu masaha ya saa Saba, abaturage batuye mu mudugudu w’Amahoro uherereye mu kagari ka Kibaza, mu murenge wa Kacyiru, batunguwe n’iturika ry’umuriro w’amashanyrazi ya EWSA, ryateje inkongi y’umuriro yangirije byinshi mu bikoresho byo mu mazu yabo.
Raporo yasohowe n’ibiro bw’umushinjacyaha mukuru, Hassan Bubacar Jallow, ivuga ko ibihugu byinshi byakiriye abantu bakekwaho gukora Jenoside yakorewe abatutsi muri 1994 bisaba Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha Rwashyiriweho u Rwanda (ICTR) rukorera Arusha inkunga ijyanye no kubashakira abacamanza bibaye ngombwa.
Ubwo yakoranaga inama n’inzego z’ubuyobozi mu karere ka Gicumbi, tariki 05/01/2012, mu rwego rwo kwiga ku itangira ry’amashuri ya 2012 no kureba ibyagezweho mu mwaka wa 2011, umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi, Harebamungu Mathias, yasabye abayobozi bose b’akarere ka Gicumbi guteza imbere uburezi bwo muri ako (…)
Ubwo yasuraga akarere ka Bugesera, tariki 05/01/2012, Makombe Jean Marie Vianney, umunyamabanganshingwabikorwa w’intara y’iburasirazuba, yasabye abayobozi kwegera abaturage kugirango babashe kubakemurira ibibazo ibyananiranye bikajyanwa mu nkiko.
Mashami Vincent, umutoza wungirije wa Isonga FC yatangaje ko Usengimana Faustin na Michel Rusheshangoga bakinira iyo kipe bazakina umukino wa 1/16 cy’irangiza mu gikombe cy’Amahoro bafitanye na APR FC tariki 08/01/2012.
Komisiyo y’ingengo y’imari n’umutungo by’igihugu mu nteko ishinga amategeko y’u Rwanda, tariki 05/01/2012, yemeje ivugururwa ry’ingengo y’imari y’igihugu y’umwaka 2011/2012 iva ku mafaranga miliyari 1176 na miliyoni 251, ibihumbi 388 n’amafaranga 145 igera ku mafaranga miliyari 1194 na miliyoni 160, ibihumbi 793 n’amafaranga (…)
Umugabo witwa Bimenyimana Eric ukomoka mu kagari ka Rebero mu murege wa Muko mu karere ka Gicumbi afungiye muri gereza ya Miyove azira kwica umwana w’umugore we.
Mu karere ka Rubavu haravugwa ba rwiyemeza mirimo bakira amahoro y’akarere baka abaturage amahoro y’ikirenga bakayirira. Ubuyobozi bw’akarere, tariki 05/01/2012, bwatangarije abanyamakuru ko bwabimenye ubwo babiri muri aba ba rwiyemezamirimo bashwanye maze bakaregana mu buyobozi.
Minisitri w’ubucuruzi n’inganda, Francois Kanimba, aratangaza ko u Rwanda ruteganya kuba rufite umusaruro ukomoka ku gihingwa cy’umuceri uhagije mu myaka ine iri imbere ku buryo rutazakenera kongera gutumiza umuceri hanze.
Dusanzwe tuzi ko Imana yaremye ibinyabuzima byose ikanabigenera igihe cyabyo cyo kubaho maze cyarangira bigasubira aho byavuye (mu gitaka nk’uko byigishwa na Bibiliya).
Ubushinjacyaha mu rukiko rwisumbuye rwa Nyagatare, uyu munsi, bwasabiye abanyeshuri umunani bahoze biga mu rwunge rw’amashuri rwa Muhura mu karere ka Gatsibo igifungo cy’imyaka itanu kubera icyaha bakekwaho cyo kwiba ibikoresho bitandukanye birimo za mudasobwa ku matariki atandukanye y’umwaka ushize.
Nsengimana Ignace afungiye kuri polisi ya Gasaka akurikiranyweho icyaha cyo gukoresha amafaranga y’amahimbano. Avuga ko ayo mafaranga yayahawe n’undi muntu atazi.
Kuri sitasiyo ya polisi mu murenge wa Gasaka mu karere ka Nyamagabe hafungiye umugabo witwa Mpazimaka Daniel, akuricyiranyweho icyaha cyo gucuruza urumogi mu mujyi wa Nyamagabe.
Mu rwego rwo gukomeza kunoza imiyoborere myiza mu Rwanda, guhera tariki 13/12/2011 kugera tariki 30/01/2012 ni ukwezi kwahariwe imiyoborere myiza mu Rwanda.
Ubuyobozi bw’umurenge wa Rukara mu karere ka Kayonza n’ubw’akagari ka Rwimishinya muri uwo murenge btibuvuga rumwe ku kibazo abaturage b’ako kagari bafite cyo kugezwaho amashanyarazi.
Kuva tariki 02/01/2012 mu Rwanda hatangiye gukoreshwa urupapuro rw’inzira rwa laissez-passer rushya. Uretse kuba ikoranye ubuhanga ku buryo nta muntu wapfa kuyigana, iyi laissez-passer nshya yemerera uyifite kujya no mu gihugu cya Sudani y’Amajyepho.
Nyuma y’imikino itatu idatsinda, Isonga FC yakuye amanota atatu i Nyanza ubwo yatsindaga Nyanza FC igitego kimwe ku busa ejo tariki 04/01/2012.
Imirambo ibiri y’inzovu yatahuwe mu mazi y’ikiyaga cya Rwanyakizinga ireremba hejuru y’amazi tariki 04/01/2012. Abayobozi bashinzwe kurinda parike y’Akagera ntibaramenya icyateye urupfu z’izi nzovu.
Ndahimana Narcisse w’imyaka 35 y’amavuko wari umukuru w’umudugudu wa Karambi mu kagali ka Ngwa mu murenge wa Mukingo mu karere ka Nyanza akaba yari n’umwe mu bajyanama b’ubuzima bamusanze mu nzu yapfuye kandi nta gikomere.
Urwibutso rwa Jenoside rwa Cyanika mu karere ka Nyamagabe ruzashyingurwamo imibiri y’abazize Jenoside ibihumbi 25 yari imaze imyaka 17 itarashyingurwa rugiye kuzura.
Polisi mu karere ka Nyamagabe, tariki 04/01/2012, yarekuye abagabo 100 n’abagore 19 bari bafungiye ku kigo cyakira inzererezi zo mu karere ka Nyamagabe kiti mu murenge wa Tare nyuma yo gusaba imbabazi ko batazongera gukoresha ibiyobyabwenge ndetse baniyemeza kujya berekana ababikoresha.
Nyuma ya tombola y’uko amakipe azahura muri 1/16 cy’igikombe cy’amahoro cy’uyu mwaka, APR FC izakina n’Isonga FC. Iyo mikino izatangira tariki 7 n’iya 8 Mutarama uyu mwaka.
Ntihabose Egide w’imyaka 20 y’amavuko ukomoka mu murenge wa Kibilizi mu karere ka Nyanza ari mu bitaro kuva mu mwaka wa 2007 kubera ubumuga yatewe n’inka yamwishe ikamuvuna urutirigongo.
Raporo yashyizwe ahagaragara n’umucamanza Rachid Khan ivuga ko abatangabuhamya 3200 batanze ubuhamya imbere y’Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda (ICTR) guhera imanza za Jenoside yakorewe Abatutsi zatangira mu mwaka w’1997 .
Minisitiri w’ubuzima, Agnes Binagwaho, ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatatu, yakoreye uruzinduko ku bitaro bya Kibagabaga n’ibya Kanombe mu rwego rwo kureba uko abarwayi bakomerekejwe n’igisasu cya Grenade cyaturikiye i Remera bamerewe.
Umuryango urengera uburenganzira bwa muntu muri Tchad (Réseau des Associations de Défense des Droits de l’Homme [ADH]) urasanga Hissène Habré akwiye kuburanishirizwa mu Rwanda kuko aribwo uru banza rwe rwakwihuta.
Mu rugendo shuri rw’iminsi ine barimo mu Rwanda mu rwego rwo kwiga uko u Rwanda rwateye imbere nyuma ya Jenoside, uyu munsi abanyeshuri bo muri kaminuza ya Wharton yo muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika basuye ikigo gishinzwe iterambere mu Rwanda (RDB).
Tariki 03/01/2012, mu murenge wa Muhazi mu karere ka Rwamagana habonetse umurambo w’umugabo witwa Karuranga Emmanuel w’imyaka 46 y’amavuko ariko uwamwishe ntaramenyekana.
Umuyobozi w’Akarere ka Nyamagabe, Mugisha Philbert, arishimira ko muri rusange umwaka wa 2011 wagenze neza mu bijyanye n’umutekano mu karere ayoboye uretse inkangu urumogi ndetse n’amakimbirane mu miryango.
Mu mpera z’umwaka ushize, Banyaga Joseph utuye mu murenge wa Murambi akarere ka Rulindo, yamaze ibyumweru bibiri mu ishyamba ngo Imana imukirize umwana wari wagaragayeho ikibazo cyo mu mutwe.
Bamwe mu baturage bo mu murenge wa Nyagisozi mu karere ka Nyanza barinubira icyo bita ibihano bidakwiriye bahabwa na bamwe mu bayobozi; aho usanga ngo bamwe bakubitwa bikagera n’aho bibaviramo gukomereka.
Minisitiri ushinze Impunzi n’Ibiza, Gen. Marcel Gatsinzi, aratangaza ko Leta y’u Rwanda yishimiye kuba Umuryango w’Abibumbye warasinye icyemezo gikuraho ubuhunzi ku Banyarwanda, kandi ko nta we uzabuza Umunyarwanda kuba hanze mu gihe azaba yujuje ibyangombwa bisabwa.
Ubuyobozi bw’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda (FERWAFA) buratangaza ko nyuma yo gusaba imbabazi umutoza w’ikipe y’igihugu kubera imyitwarire mibi, Sibomana Hussein, yababariwe ndetse yongera kugirirwa icyizere cyo kugaruka mu Mavubi.
Ubwo yatangizaga Inama ya 7 y’Igihugu y’Abana mu ngoro y’Inteko Ishinga Amategeko i Kigali, Minisitiri w’Intebe, Pierre Damien Habumuremyi, yabwiye abana bitabiriye iyi nama ko ari ahabo gukoresha u Rwanda nk’uko babyifuza kuko aribo bayobozi b’ejo hazaza.
Abanyeshuri 52 bigishwa gukora imishinga n’umushinga DOT(Digital Opportunity Trust) bo mu karere ka Gatsibo bitabiriye amarushanwa yiswe Hanga umurimo bagamije gushyira mu bikorwa ibyo biga.
Itangazo ryashyizwe ahagaragara n’umuvugizi w’ingabo z’u Rwanda, Col. Joseph Nzabamwita, riravuga ko Gratien Nsabiyaremye yafashwe azira ubujura aho gushimutwa nk’uko radiyo Ijwi ry’Amerika (VOA) yabitangaje.
Mu nama n’abaturage yabereye mu mujyi wa Muhanga, tariki 03/01/2012, umuyobozi w’akarere ka Muhanga wungirije ushinzwe imibereho mwiza y’abaturage, Fortune Mukagatana, yabwiye abakeka ko abasigajwe inyuma n’amateka batitabwaho ko bitabwaho kimwe n’abandi Banyarwanda bakanagenerwa gahunza zihariye.
Mu gihe akarere ka Rusizi kafashe ingamba zo gukumira icyorezo cya kolera cyadutse i Bukavu muri Kongo, abacuruza ibiribwa bihiye i Rusizi baravuga ko ubuyobozi bw’akarere bubirukankana gusa ntibubabwire ko hari ikibazo cya kolera.