MINICOM ngo nta bushobozi ifite bwo guhindura ibiciro bya essence ku masoko

Minisiteri y’ubucuruzi n’Inganda (MINICOM) iratangaza ko izamuka ry’ibiciro bya hato na hato by’ibikomoka kuri peteroli rirenze ubushobozi bwayo, ariko igerageza kumvisha abacuruzi kuyitangira ku giciro cyo hasi.

Mu mwaka umwe ushize mu Rwanda hagiye hagaragara impinduka mu biciro by’ibikomoka kuri peteroli, harimo n’igabanuka ryabaye mu kwezi kwa 01/2012 n’ubwo bitamaze amezi abiri bikongera kuzamuka.

Mu kiganiro yakoreye ku rubuga rwa Twitter, kuri uyu wa kabiri tariki 24/70/2012, Minisitiri Kanimba yavuze ko iri zamuka riteye impungenge abantu bagerageza guhangana naryo basaba abacuruzi kugabanya inyungu.

Ati: “Ntacyo dushobora guhindura ku biciro bya petrol kw’isoko. Twumvikana gusa n’abacuruzi bagafata inyungu ziringaniye”.

Ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli biri mu bigena ibindi biciro by’ibicuruzwa bikenerwa mu Rwanda bitumizwa hanze kuko kidakora ku nyanja.

Minisitiri ufite ubucuruzi mu nshingano ze yanavuze kuri zimwe mu ngamba Minisiteri ayoboye ifite zo guteza imbere abacuruzi bakiri bato, zirimo kubahugura, kubafasha kugera ku nguzanyo binyuze mu bigo by’imishinga na gahunda bafite yo gushyiraho ikigo kizajya gitwara imizigo, mu rwego rwo kugabanya ibiciro by’ingendo.

Muri iki kiganiro, Minisitiri Kanimba yunganirwaga n’Umunyamabanga uhoraho muri iyi Minisiteri, Emmanuel Hategeka.

Emmanuel N. Hitimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka