CECAFA: APR na Yanga zizongera guhatana muri ½
APR FC ifite ibikombe bitatu bya CECAFA Kagame Cup izakina na Yanga yatwaye igikombe giheruka ku wa kane tariki 26/7/2012, mu mukino wa ½ cy’irangiza uzabera kuri stade y’igihugu i Dar Es salaam muri Tanzania guhera saa cyenda za Kigali.
APR yavuye mu Rwanda ifite intego yo kuzana igikombe cya CECAFA bwa mbere ikivanye hanze y’u Rwanda, izakina uyu mukino ishaka kwihimura kuri Yanga kuko yabatsinze ibitego 2-0 mu mukino wabahuje mu matsinda.
Icyo gihe rutahizamu wa Yanga, Said Bahanuzi, umaze kugira ibitego 5 muri CECAFA, yabatsinze ibitego 2 ku busa, mu gihe APR yari yabonye amahirwe yo gutsinda nayo ikayapfusha ubusa.
Nyuma yabwo APR yarikosore ndetse muri ¼ cy’irangiza isezerera Uganda Revenue Authority (URA) yo muri Uganda iyitsinze ibitego 2-1 kandi yarahabwaga amahirwe yo kuzegukana igikombe.
Ibitego bya APR byose byagiyemo mu gice cya mbere bitsinzwe na Iranzi Jean Claude na Ndikumana Seleman, naho icya URA cyagiyemo mu gice cya kabiri gitsinzwe na Robert Sentongo.
Nyuma yo gusezerera URA umutoza wa APR FC, Ernie Brandts, yavuze ko noneho agiye kwitegura neza kuzatsinda Yanga.
Yagize ati “Birumvikana ko tuzaba dukina nk’abashaka kwihorera, ariko icyo tuzaba dushaka cyane ni intsinzi izatugeza ku mukino wa nyuma tukanegukana igikombe tugikuye hano, kuko ntabwo turatwara iki gikombe na rimwe tukivanye hanze y’u Rwanda”.
APR izakina na Yanga idafite rutahizamu wayo Kabange Twite wahawe ikarita y’umutuku mu mukino wa ¼ cy’irangiza batsinzemo URA.
Kugeza ubu kandi bisa nk’aho Papy Faty uri mu igeragezwa muri Afurika y’Epfo atagifashije ikipe ya APR muri CECAFA nk’uko byari biteganyijwe, kuko uyu musore ukina neza hagati akomeje gushaka ikipe azakinamo umwaka utaha.
Yanga ikinwamo na Haruna Niyonzima wahoze akina muri APR FC, yageze muri ½ cy’irangiza isezereye Mafunzo yo muri Zanzibar bigoranye, kuko nyuma yo kunganya igitego 1-1, hitabajwe za penaliti maze Yanga itsinda 5 kuri 3 za Mafunzo.
Undi mukino wa ½ cy’irangiza uzahuza AS Vita Club yo muri RDC na Azam yo muri Tanzania. Vita Club yasezereye Atletico y’i Burundi muri ¼ cy’irangiza, iyitsinze ibitego 2 kuri 1.
Azam yashinzwe n’umuherwe witwa Salim Bakhresa muri 2007, yakoze akazi benshi batatekerezaga ubwo yasezereraga igihangange Simba gifite ibikombe 6 bya CECAFA, iyitsinze ibitego 3-1.
Umukino wa mbere wa ½ cy’irangiza uzahuza Vita Club na Azam guhera saa saba za Kigali, naho ua kabiri uhuze APR FC naYanga guhera saa cyenda za Kigali, imikino yombi ikazabera kuri stade y’igihugu i Dar Es Salaam.
Ikipe zizarokoka nizo zizakina umukino wa nyuma uteganyijwe ku wa gatandatu tariki 28/7/2012, aho ikipe izaba iya mbere izagabwa ibihumbi 30 by’amadolari, iya kabiri ikazahabwa ibihumbi 20 naho iya gatatu ikazahabwa ibihumbi 10.
Ayo mafaranga y’ibihembo angana n’ibihunbi 60 by’amadolari atangwa na Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame, ari nawe muterankunga mukuru w’iri rushanwa ryanamwitiriwe kuva muri 2002 ubwo yatangiraga kuritera inkunga.
Theoneste Nisingizwe
National Football League
Ibitekerezo ( 2 )
Ohereza igitekerezo
|
ndi umufana wa APR FC tugomba gutsinda ikipe ya YANGA
APR OYE!!!!!!!!!!!!!!!!!111