Byifashe bite mu imurikagurisha Mpuzamahanga ry’u Rwanda?
Umunsi wa mbere w’imurikagurisha mpuzamahanga ry’u Rwanda, ryatangiye kuri uyu wa gatatu tariki 25/07/2012, ryaranzwe n’ubukererwe kuko ku munsi w’itangira ariho bari bagitunganya aho bazakorera, hari n’abari batarabona ibyicaro byabo, nk’uko bamwe muri bo babyitangariza.
Umunsi wo gutangira waranzwe n’imyiteguro ku bazamurika kuko abenshi muri bo aribwo babyutse bashinga ibirindiro.
Hari bamwe mu baturutse mu mahanga bari batarabona aho bazakorera, nk’uko twabitangarijwe na bamwe mu bo twasanze ku Bunyamabanga b’urugaga rw’Abikorera, ahagana mu masaha y’isaa yine z’igitondo.

Umwe muri bo waturutse muri Kenya, yavuze ko yakomeje gusiragira ku biro ariko ntibagire icyo bamumarira. Yavuze ko niyo yayibona bizamufata undi munsi kugira ngo abe arangije kwitegura, bitandukanye n’uko yari yabigennye muri gahunda ze.
Gusa hari hamwe na hamwe wasangaga barangije ariko niho hacye, cyane cyane nko mu mahema, aho bazamurikira mu byicaro bito bito (Small stands).

Ikindi ni uko abinjiraga ahanini bari abakozi baje mu myiteguro no gutunganya ibyo bazamurika, ndetse hanze abagurisha amatike batangiye kuyagurisha n’ubwo uwayigura uyu munsi afite gahunda byamugora guhita abona icyo yifuzaga.

Biteganyijwe ko iri murikagurisha rigiye kuba ku nshuro ya 15 rizafungurwa ku mugaragaro kuri uyu wa kane tariki 26/07/2012.
Emmanuel N. Hitimana
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
Ngo rizarangira 26.07.2012?cg mwibeshye