Babiri bazavamo umutoza wa Etincelles FC bamenyekanye

Ikipe ya Etincelles FC yarangije guhitamo abatoza babiri bagomba kuvamo umwe ugomba guhabwa inshingano zo gutoza iyi kipe muri shampiyona itaha; nk’uko bitangazwa na perezida w’iyo kipe.

Komite ya Etincilles FC yateranye tariki 23/07/2012 yemeza ko Bizumuremyi Ladjab wari usanzwe atoza ikipe ya Marine ndetse na Kakooza Muhamed, wari usanzwe ari umutoza wungirije muri Etincelles aribo bazavamo uzahabwa akazi ko gutoza Etincelles.

Kuri uyu wa kabiri tariki 24/07/2012 nibwo komite ya Etincelles iri bugirane ibiganiro n’aba batoza bombi nyuma bahitemo umwe; nk’uko Dukuza Christian, perezida wa Etincelles yatangarije Kigali Today.

Etincilles FC.
Etincilles FC.

Dukuze yagize ati “ugomba gutoza Etincelles aramenyekana mu masaha make kuko imyitozo izatangira ejo kandi igomba gutangira dufite umutoza mukuru.”

Kuva muri shampiyona ishize, Etincelles yatozwaga na Kakooza Muhamed wari usanzwe ari umutoza wungirije akaba yarasimbuye Sogonya Hamiss wari umaze gusezererwa.

Jacques Furaha

National Football League

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka