Karongi: Abacuruzi n’abarobyi bo mu Kivu bari mu gihirahiro

Abacuruzi n’abarobyi baravuga ko akabo gashobotse kubera ko hafashwe icyemezo cyo guhagarika uburobyi bw’amafi mu Kivu mu gihe cy’amezi abiri kandi nta yindi mirimo bafite.

Guhagarika uburobyi mu Kivu ni ibintu bisanzwe bikorwa mu rwego rwo kugira ngo umusaruro urusheho kwiyongera, cyane ko muri iyi minsi umusaruro w’amafi wari umaze kugabanuka kubera akajagari kari mu burobyi kandi no mu kwezi kwa munani ubusanzwe nta musaruro w’amafi ukunze kubonekamo.

Icyo cyemezo cyafashwe n’ubuyobozi bw’Intara y’Uburengerazuba n’ikigo cy’igihugu gishinzwe ubuhinzi (RAB) kizatangira gushyirwa mu bikorwa tariki 29/07/2012 kugeza tariki 02/10/2012.

Muri ayo mezi abiri amafi azabona agahenge yongere yororoke. Ubu umurobyi yavuye ku bilo 60-80 yarobaga ku munsi none yari ageze ku bilo biri hagati ya 7-10 ku munsi; nk’uko bisobanurwa n’umuhuzabikorwa w’umushinga w’uburobyi ukorera mu karere ka Karongi, Sibomana Jean Bosco.

Muri icyo gihe kandi bazaboneraho no gukemura bimwe mu bibazo byari bimaze kwiyongera mu burobyi, aho wasangaga hari abarobyi benshi badafite ibyangombwa, abandi bagakoresha imiraga (imitego) itemewe bita kaningini, ari nabyo ahanini bituma amafi, sambaza na tilapia bitororoka.

Muri ibyo bikoresho bitemewe havugwamo imitego cyangwa imiraga ya kaningini nk’uko bayita igeze kuri 210. Kugeza ubu imaze gutabwa muri yombi ni 60 gusa. Umuhuzabikorwa w’umushinga w’uburobyi wa Karongi yongeraho ko ariya mezi abiri nashira ibyo biyemeje bitaragerwaho bazajya bafunga ikivu mu gihe kiri hejuru y’amezi abiri.

Abarobyi bafite impungenge ko amato yabo azangirika namara amezi 2 ahagaze mu mazi.
Abarobyi bafite impungenge ko amato yabo azangirika namara amezi 2 ahagaze mu mazi.

Guhagarika uburobyi igihe cy’amezi abiri ntago byakiriwe neza n’abacuruza isambaza ndetse na bamwe mu barobyi kuko bo bavuga ko icyo cyemezo gikaze cyane kubera ko bose n’imiryango yabo batunzwe n’uwo mwuga kandi hari n’abafashe inguzanyo mu mabanki kugira ngo babone igishoro.

Abacuruzi b’isambaza bemera ko gufunga ikivu bizatuma amafi yororoka ariko ikibazo bafite ni ukuntu bazabasha kubaho mu mezi abiri nta kazi bafite.

Nyirantama Josephine, umuyobozi wa Koperative “Duharanire Inyungu” icuruza isambaza avuga ko icyo cyemezo cyabatunguye kuko nta n’inama bigeze babagira mbere ngo bitegure.

Agira ati “Ni ibintu byaturenze kubera ko nta kandi kazi tugira. Baraje bahita batubwira ko mu cyumweru kimwe bagomba gufunga”.

Uwamahoro Pacifique amaze imyaka itandatu acuruza isambaza; we ati: “Nibura iyo bafunga ukwezi kumwe naho ubundi tuzarwaza bwaki rwose!”. Mugenzi we nawe ati: “Hari umuntu ubaho nta n’igishoro afite akaza akaguza mugenzi we ibilo 5 akajya gucuruza nimugoroba abana bakaramuka.”

Nubwo abacuruzi batishimiye kiriya cyemezo kubera ingaruka babona kizabateza cyane cyane abafashe inguzanyo mu mabanki, ikigaragara nuko cyafashwe ku nyungu z’igihe kirekire.

Umusaza Ndamyabazungu Frederic uyobora itsinda ry’abarobyi avuga ko kiriya cyemezo cyo gufunga ikivu abona gifitite akamaro. Abisobanura muri aya magambo:

“Aho kugira ngo dukore tutunguka, tugaragaza ko turoba ariko mu by’ukuri nta kintu dukuramo, jye mbona ibyiza twahagarara ayo mezi abiri, tukazongera kuroba umusaruro wariyongereye bityo tukabona uko twishyura banki tutagombye kugirana ibibazo.”

Benshi mu bacuruza isambaza bafashe inguzanyo zishyurwa buri cyumweru, none bagiye kumara amezi 2 badakora.

Icyizere bafite kugeza ubu nuko iyo habayeho ikibazo rusange gituma abafashe inguzanyo mu mabanki batabasha kuzishyurira igihe, habaho kongera kugirana amasezerano kuko atari bo biba byaturutseho; nk’uko umuhuzabikorwa w’umushinga w’uburobyi wa Karongi abivuga.

Guhagarika uburobyi bw’amafi mu Kivu birareba uburobyi bw’ubwoko bwose bw’amafi. Ni ukuvuga Tilapia, isambaza, indugu mbese icyitwa ko cyarobwaga cyose mu Kivu, kandi bikazakorwa mu turere twose dukorerwamo imirimo y’uburobyi mu Ntara y’Uburengerazuba ari two Rubavu, Rutsiro, Karongi, Nyamasheke na Rusizi.

Gasana Marcellin

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Icyemezo cyo guhagarika uburobyi mu kiyaga cya Kivu mu gihe cy’amezi 2, ntabwo cyafashwe na RAB n’Intara y’Iburengerazuba, ahubwo cyashwe n’inama yabaye tariki ya 19.07.2012 iyobowe n’izo nzego navuze haruguru irimo abahagarariye uturere dukora ku kiyaga cya Kivu, Abashinzwe umutekano (Armée na Police), Ubushinjacyaha, Umushinga PAIGELAC, n’abahagarariye inzego zinyuranye z’uburobyi.

Sibomana Jean Bosco yanditse ku itariki ya: 27-07-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka