Ibonekerwa ryabereye i Manhattan ntirivugwaho rumwe

Abantu ntibavuga rumwe ku ibonekerwa umugore witwa Carmen Lopez avuga yaboneye mu gace gahana imbibe n’umujyi wa Manhattan muri Leta zunze ubumwe za Amerika tariki 10/07/2012.

Carmen Lapez avuga ko yabonye ishusho ya Bikira Mariya mu bishishwa by’igiti cyitwa Ginkgo Biloba kiri muri ako gace akabanza kugira ubwoba ariko nyuma akabimenyesha inzego z’ubuyobozi na polisi muri ako gace.

Agira ati “Nabonye urumuri, yari Bikira Mariya. Nagiye ku kazi, ariko nari mfite ubwoba bwinshi”.

Abandi baturage na bo ngo bamaze kwemeza ko hari igitangaza cyabereye kuri icyo giti nk’uko bamwe muri bo babitangarije ikinyamakuru 20 Minutes. Uwitwa Mme Baez yagize ati “Ubwo nageraga aha, naramubonye (Biramariya), yarambwiye ati ndi Bikiramariya”.

Abantu bajya gusenga bafashe kuri icyo giti bivugwa ko cyagaragayemo ishusho ya Bikira Mariya.
Abantu bajya gusenga bafashe kuri icyo giti bivugwa ko cyagaragayemo ishusho ya Bikira Mariya.

Bamwe mu bakirisitu-gatorika bavuga ko icyo giti kigomba kurindwa cyane byaba ngombwa aho kiri hakazubakwa ingoro, dore ko benshi basigaye bajya gusenga bafashe kuri icyo giti mu rwego rwo kwiragiza Umubyeyi Bikiramariya; nk’uko bamwe babitangarije imwe muri televiziyo zo muri Leta zunze ubumwe za Amerika.

Gusa kiriziya yo muri ako gace ngo yamaze kwitandukanya n’abo bantu bajya gusengera kuri icyo giti.

Hari bamwe bavuga ko byanze bikunze ari igitangaza cyabereye muri ako gace kubera ubugizi bwa nabi bukunze kuhakorerwa. Bavuga ko ari uburyo Bikira Mariya yaba yakoresheje kugira ngo ubugizi bwa nabi bukorerwa muri uwo mujyi bugabanuke, mu gihe abandi bavuga batakwemeza ko hari amabonekerwa yabereye muri ako gace n’ubwo batanabihakana.

Ako gace gasanzwe kazwi nk’ahantu habera ibikorwa bikomeye by’ubugizi bwa nabi bikorwa n’amabandi ku buryo rimwe na rimwe hari n’abahaburira ubuzima.

Cyprien M. Ngendahimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka