Abacamanza bane ba ICTR bongerewe igihe ngo barangize akazi k’urukiko
Inteko rusange y’umuryango w’abibumbye ku isi wafashe icyemezo cyo kongerera abacamanza bane b’Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda (ICTR) igihe cy’akazi bakazarangiza manda yabo tariki 31/12/2012.
Abacamanza batatu bari mu rubanza rwa Augustin Ngirabatware wabaye Minisitiri w’imari n’igenamigambi mu gihe cya Jenoside bazakomeza gukorera urukiko kugeza mu kuboza aho kurangiza tariki 30/06/2012 ubwo ICTR yasozaga imirimo yayo.
Abo ni William Hussein Sekule ukomoka muri Tanzaniya, Solomy Balungi Bossa wo mu gihugu cya Uganda na Richard Rajohnson ukomoka mu gihugu cya Madagascar.
Uwa kane wongerewe igihe cy’akazi kugeza mu kwa gatandatu 2014 ni Vagn Joenson, Perezida w’urukiko akaba n’umucamanza kugira ngo abashe gushyira mu buryo imwe mu mirimo y’urukiko yari isigaye.
Imanza zitazarangizwa zizakurikiranwa n’urwego rushinzwe gusoza imirimo y’urukiko (UN Residual Mechanism).
Nshimiyimana Leonard
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|