Uburyo bwo gutanga udukingirizo bugiye guhinduka mu rwego rwo gukumira icyorezo cya SIDA

Uburyo bwajyaga bukoreshwa mu kugeza agakingirizo ku bagakeneye bugiye guhindurwa mu rwego rwo kugira ngo agakingirizo kagere ku muntu ugakeneye mu buryo butagoranye mu rwego rwo gukumira icyorezo cya SIDA no kuboneza urubyaro.

Udukingirizo tuzajya tunyuzwa kuri farumasi y’akarere, hanyuma umuyobozi wa farumasi y’akarere akorane n’umuhuzabikorwa wa komite y’akarere ishinzwe kurwanya SIDA, ku buryo bazajya bagena umubare w’udukingirizo dukenewe haba mu karere kabo mu nzego izo ari zo zose tuzatangwamo.

Kugira ngo umubare w’udukingirizo dukenewe umenyekane, umuhuzabikorwa wa komite y’akarere ishinzwe kurwanya SIDA azajya korana n’ibitaro, ibigo nderabuzima, amashyirahamwe y’ababana na Virusi itera SIDA, n’abandi bose bifuza udukingirizo, bagene neza umubare w’udukingirizo bakeneye kugira ngo baduhabwe kandi dukoreshwe nk’uko twasabwe.

Kuba abantu bashishikarizwa gukoresha udukingirizo mu mibonano mpuzabitsina ntibikuraho ubundi buryo bwo kwirinda SIDA nko kwifata ndetse n’ubudahemuka; nk’uko byasobanuwe na Ayingoma Jean Pierre, umujynama mu gukumira icyorezo cya SIDA mu kigo cy’igihugu gishinzwe ubuzima mu Rwanda (RBC).

Udukingirizo ni ikintu kigomba guhabwa agaciro nk’igikoresho gikumira virusi itera SIDA ndetse kikagira n’akamaro gakomeye mu kuboneza urubyaro ku babishaka; nk’uko Ayingoma yabisobanuye ubwo yagiranaga inama na bamwe mubo iyo gahunda ireba mu karere ka Nyabihu.

Bamwe mu bahagarariye koperative z'ababana na Virusi itera SIDA, uhagarariye farumasi y'akarere, ibigo nderabuzima n'abandi batangarijwe ibyiza by'iyi gahunda.
Bamwe mu bahagarariye koperative z’ababana na Virusi itera SIDA, uhagarariye farumasi y’akarere, ibigo nderabuzima n’abandi batangarijwe ibyiza by’iyi gahunda.

Iyi gahunda y’uburyo bushya bwo gukwirakwiza udukingirizo kuva ku rwego rw’igihugu kugeza ku turere ndetse no mu baturage izafasha muri byinshi nko gutanga umurongo cyangwa kuyobora ukuriye farumasi y’akarere ku birebana n’umubare w’udukingirizo dukenewe mu karere akoreramo agomba no gusaba.

Ubu buryo kandi buzafasha abafatanyabikorwa ku birebana n’uburyo bwo kubona udukingirizo kuko bazajya badufata ku karere kabo ku badukeneye. Bizatuma kandi ushinzwe farumasi y’akarere acunga Stock y’udukingirizo ku buryo bworoshye kuko azajya amenya udusohotse, udusigaye akanabasha kumenya uko twakoreshejwe dore ko ngo abo yaduhaye bazajya batanga raporo y’utwakoreshejwe n’udusigaye.

Abashyinzwe kudushyikiriza udukingirizo abadukeneye barasabwa kujya batwara udukenewe bakaduha abashaka kudukoresha bityo ntiduhunikwe ngo dupfe ubusa kandi tuba twaguzwe amafaranga.

Abemerewe guhabwa agakingirizo ku buntu ni urubyiruko ndetse n’abatishoboye basanzwe bari mu byiciro by’ubudehe, bafashwa na Leta nko mu kubona ubwisungane mu kwivuza n’ibindi.

Safari Viateur

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Birasekeje !!! ngo abemerewe kuduhabwa k’ubuntu ni abatishoboye ?? nnese nibo bonyine bakora imibonano Mpuzabitsina ?? Oya mwabikoze nabi abadukeneye bose bagombye gufatwa kimwe bakaduhabwa kuko urebye umubare w’abandura kurusha abandi ni abakire kuko baba bafite aho bahurira n’indaya muburyo bworoshye.

remy yanditse ku itariki ya: 2-08-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka