Jason Derulo ni muntu ki?

Biteganyijwe ko tariki 28/07/2012 umuhanzi wo muri Amerika, Jason Joel Desrouleaux uzwi ku izina rya Jason Derülo, azataramira Abanyarwanda kuri sitade Amahoro i Remera ubwo bazaba basoza irushanwa rya PGGSS II (Primus Guma Guma Super Star 2).

Uyu muhanzi yamenyekanye mu Rwanda cyane cyane kubera indirimbo ye “Watcha Say” yashyize ahagaragara mu mwaka wa 2009 maze igakundwa ku isi ndetse no mu Rwanda.

Uyu musore wize ibijyanye na muzika ndetse no kubyina, yavukiye muri Miami muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika (USA), tariki 21/09/1989 ku babyeyi bombi baturuka mu gihugu cya Haiti.

Ku myaka itanu y’amavuko, Jason Deluro nibwo yatangiye kugaragaza impano ye mu kuririmba maze agize imyaka umunani ahimba indirimbo ye ya mbere yitwa "Crush On You".

Ibijyanye no kuririmba yabyinjiyemo bwa mbere ubwo yari umufana ukomeye wa Michael Jackson, aho yakundaga kureba amavideo y’indirimbo ze maze akigana uburyo abyina. Yakundaga kandi kuririmba indirimbo za Usher ndetse na Justin Timberlake ari nako azibyina; nk’uko aceshowbiz.com ibitangaza.

Nyuma yaje kujya kwiga ibijyanye n’umuziki ndetse no kubyina mu ishuri ryitwa American Musical and Dramatic Academy riri mu mujyi wa New York, akaba yararangije muri iryo shuri afite imyaka 17 y’amavuko.

Muri icyo gihe kandi nibwo yahuye na Frank Harris wamufashije kwiga gukina umukino w’intoki wa Basketball, dore ko ngo yawukundaga cyane.

Ku myaka 16 y’mavuko Jason Derulo yatangiye kwandika indirimbo z’abahanzi bakomeye muri Amerika barimo P. Diddy, itsinda ry’abaririmbyi rya Danity Kane, Donnie Klang, Sean Kingston, Cassie na Lil’ Mama ndetse na Lil Wayne.

Jason Derulo yaje kuvumburwa na producer J.R. Rotem wo muri Amerika utunganya ibijyanye n’umuziki mu nzu itunganya umuziki yitwa Beluga Heights yaje kugirana ubufatanye n’indi studio yitwa Warner Bros. Records.

J.R. Rotem avuga ko yakunze indirimbo Jason Derulo yandika maze amuzana muri Beluga Heights kugira ngo ajye akora umurimo wo kwandika indirimbo. Nyuma nibwo yaje kuririmba maze bumva afite ijwi ryiza atangira kuririmba atyo; nk’uko J.R. Rotem yabitangaje.

Muri Kanama mu mwaka wa 2009 nibwo Jason Deluro yashyize ahagaragara indirimbo ye ya mbere yitwa "Whatcha Say", nk’umuririmbyi ku giti ke. Nyuma y’amezi atatu gusa iyo ndirimbo isohotse yabaye indirimbo ya mbere ikunzwe muri Amerika.

Album ya mbere ya Jason Deluro yise Jason Deluro yagiye ahagaragara muri Werurwe mu mwaka wa 2010.

Izindi ndirimbo za Jason Deluro zamenyekanye mu Rwanda harimo “In My Head”, “Ridin’ Solo”, "Don’t Wanna Go Home", It Girl, “Breathing” n’izindi.

Norbert Niyizurugero

Ibitekerezo   ( 1 )

Jason Derulo Numuhanzi Mwizape Icompankaronka Ahoniga Nkivyo Yize Vyanshimisha Kuko Nifuza Kugira Ubushobozi Nkawe Numunyabigwi "I LIKE U DELULO"

Niyubahwe Egide yanditse ku itariki ya: 9-09-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka