Ikamyo ishaje cyane kurusha izindi mu Rwanda iri i Karongi
Iyi kamyo (camion) yo mu bwoko bwa FIAT yakozwe mu 1970 iracyakoreshwa mu kazi gatandukanye mu mujyi wa Karongi. Abazi Kibuye ya kera (Karongi y’ubu) bavuga ko bayizi mbere y’1994 kandi nabwo ngo yari ishaje.

Umuntu ayirebye yagira ngo yarangije urwayo, ariko icyakukuza. Yikorera amabuye, umucanga n’ibindi bikoreshwa mu bwubatsi.
Ku ifoto ikurikira murabonaho mugenzi wayo (ifite ibara ry’icyatsi) nayo yigeze ku murikwa mu butaliyani mu mwaka wa 2000, ari nacyo gihugu gikora FIAT. Ariko yo biraboneka ko yafashwe neza, bitewe n’imihanda myiza.

Si nk’iriya y’ibara ritukura yakubitse kubera imihanda itari imeze neza mu Rwanda rwo hambere.
Gasana Marcellin
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
ese ifite Controle technique buriya?